#PremierLeague: Bigoranye Man City inganyije na Arsenal y’abakinnyi 10 (Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Man City ku kibuga cyayo Etihad Stadium, inganyije na Arsenal y’abakinnyi icumi ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Bwongereza.

Wari umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago ku Isi wahuzaga aya makipe amaze imyaka ibiri ahanganira shampiyona y’u Bwongereza. Man City yatangiye umukino ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa cyenda ahawe umupira na Savinho maze acomokana ba myugariro ba Arsenal barimo Gabriel Magalhães na William Saliva.

Erling Haaland yatsindaga igitego cy’ijana akinira Man City mu marushanwa yose mu mikino 105 amaze kuyikinira. Nubwo itakinaga byinshi, ku munota wa 22, Arsenal yabonye igitego cyo kwishyura binyuze mu gusatira byihuse ku mupira Gabriel Martinelli yanyuranye ku ruhande rw’ibumoso maze awugarurira Ricardo Calafiori warebye uko umunyezamu Ederson yari ahagaze amuteta ishoti ku giti cya kabiri cy’izamu.

Ku munota wa mbere muri itandatu yongerewe ku gice cya mbere, Arsenal yabonye koruneri yaturutse ku mupira Bukayo Saka yari akinanye na Declan Rice. Iyi koruneri yatewe na Bukayo Saka maze isanga myugariro Gabriel Magalhães, ahagaze neza atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa munani w’inyongera y’iki gice cya mbere, Arsenal yabonye ikarita y’umutuku yahawe Leandro Trossard, wari ukoreye ikosa Bernardo Silva ariko ritariryo yayiherewe, ahubwo ataryemeye agatera umupira n’umujinya, maze ahanirwa gutinza umukino ahita ahabwa ikarita y’umuhondo yiyongeraga ku yindi yari yabonye mbere, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ifite ibitego 2-1 cya Man City.

Igice cya kabiri Arsenal yagitangiye isimbuza ikuramo Bukayo Saka ishyiramo myugariro Ben White. Iyi kipe yari igiye gukina yugarira cyane kuko yari igiye gukoresha ba myugariro batatu bo hagati, babiri bo ku mpande buri umwe akina uruhande rwose kuva inyuma kugera imbere ikanagira abakinnyi bane hagati (uburyo bwa 5-4-0).

Muri iki gice cya kabiri umukino wose wakiniwe mu kibuga cya Arsenal yewe n’imbere y’izamu ari nako David Raya wari uririnze, ryaterwagamo amashoti umunota ku wundi ariko uyu Munya-Espagne agatabara aho rukomeye kuko yakuyemo imipira irindwi ikomeye mu minota 45 ndetse n’irindwi y’inyongera mu gihe mu gice cya mbere yari yakuyemo umupira umwe gusa.

Gukina umukino wugarira gusa, ukarwana no kurindira izamu ryawe iruhande rwaryo nubwo byari bigoye imbere y’ikipe nka Man City, kugeza ku munota wa 97, Arsenal byari byayihiriye ariko kuri uwo munota itsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na John Stones wari winjiye mu kibuga asimbuye maze umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|