MENYA UMWANDITSI

  • Bruce Melodie wari ufungiye i Burundi yarekuwe

    Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.



  • Isoko ryubatswe mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke

    Nyuma yo guhabwa amashanyarazi, bubakiwe ibikorwa remezo ngo bayabyaze umusaruro

    Mu gihe imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu irimbanyije, ni nako abaturage bashishikarizwa kuyabyaza umusaruro, akababera inkingi ya mwamba y’iterambere ryabo, ntibigarukire ku gucana amatara gusa no gucomeka ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nka telefoni, televiziyo, radiyo, frigo, (…)



  • #COVID19: Abanduye 12 babonetse mu bipimo 2,922

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 12 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,922.



  • Gisagara: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.



  • Senegal: Bizihije Umuganura, basabwa kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda

    Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Gihugu cya Senegal, tariki 27 Kanama 2022 bizihije umunsi mukuru w’Umuganura. Uyu munsi mukuru w’Umuganura ubusanzwe wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama mu Gihugu hose no mu mahanga.



  • Bizimana Faustin, umugore we Mukandahiro Agnes n

    Bugesera: Abana n’ababyeyi batumvikanaga ntibakishishanya nyuma y’ibiganiro bya mvura nkuvure

    Abaturage 116 bo mu miryango 29 yo mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Bugesera ari yo Nyamata, Juru na Gashora, barashima inyigisho bari bamaze amezi hafi atatu bahabwa n’umuryango w’urubyiruko witwa Rwanda we Want ku bufatanye na Interpeace Rwanda, kuko zatumye imibanire muri iyo miryango irushaho kuba myiza.



  • Abatangije iri koranabuhanga basobanuye imiterere yaryo n

    Batangije ikoranabuhanga bise ‘Tekana’ rifasha kumenya amakuru yerekeye umukozi

    Nyuma y’uko bigaragaye ko abakoresha benshi bakoresha abakozi nyamara batabafiteho amakuru ahagije yerekeranye n’aho baba barakoze cyangwa yerekeranye n’imyitwarire yabo, bityo bagira n’ibyo bangiza kubabona bikagorana, ikigo cyitwa DIRECA Technologies, cyatangije umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha mu gukemura bimwe muri (…)



  • Imiyoboro yubatswe ni myinshi

    Nyagatare: Ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 77%

    Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko Akarere ka Nyagatare ubu gafite ingo nyinshi zamaze kubona amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.



  • IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi yo muri Singapore

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, banasura (…)



  • #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,962

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 2,962.



  • Visi Perezida w

    Kicukiro: Biyemeje gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza u Rwanda rufite

    Muri izi mpera z’icyumweru ndetse n’izindi ebyiri zikurikiraho kugeza tariki 03 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bashyizeho gahunda y’uko abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, cyane cyane abagize Inama Njyanama y’Umurenge n’Utugari (…)



  • Ubwo iyi sitasiyo yasurwaga n

    Sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Gasogi yaruzuye ishyirwamo umuriro

    Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize, nibwo sitasiyo y’amashanyarazi ya Gasogi yasurwaga mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Icyo gihe yasuwe nka kimwe mu bikorwaremezo byubakwaga ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani, isurwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana ari (…)



  • Abahinzi bagiye koroherezwa guhabwa inguzanyo

    Nyuma yo gusanga ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bikenerwa na benshi mu mibereho ya buri munsi, ikigo cy’imari giciriritse cyitwa Iwacu Finance, kivuga ko cyiyemeje gukorana n’abantu batandukanye mu kubaha inguzanyo, muri bo hakaba harimo n’abakora ubuhinzi n’ubworozi.



  • Yvan Buravan

    Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

    Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).



  • Mu byafashwe harimo amavuta azwi nka mukorogo n

    Polisi yafatiye abantu batandukanye mu bucuruzi bwa magendu

    Polisi y’u Rwanda yakajije umurego mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa, bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije, ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abaturage.



  • Perezida Kagame yashimiye William Ruto wegukanye intsinzi (Ifoto yo mu bubiko)

    Ndashimira Abanya-Kenya ku bw’amatora yakozwe mu mahoro - Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yashimiye Abanya-Kenya kubera uburyo amatora baherutse gukora tariki 09 Kanama 2022 yabaye mu mahoro, uwegakanye intsinzi ari we William Ruto akaba yaratangajwe tariki 15 Kanama 2022.



  • Umuryango wa Perezida Kagame na wo wabaruwe

    Hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 hatangijwe Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire. Iri barura ryageze no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, nk’uko ibiro bye (Village Urugwiro) byabitangaje. Iri barura riribanda ku kureba umubare w’abaturage, imibereho, ibyo bakora, n’ibindi.



  • Bamwe mu bize imyuga n

    Abize imyuga ku nkunga ya RTB na Enabel byabarinze kwishora mu ngeso mbi

    Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 580 bari bamaze amezi atandatu bahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye barashima inzego zitandukanye zagize uruhare muri iyo gahunda, kuko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.



  • #COVID19: Abanduye 11 babonetse mu bipimo 3,646

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 3,646.



  • Polisi yafashe uwari ugiye gukorera Perimi abantu batatu

    Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.



  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,035

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu bipimo 4,035.



  • Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma ziterura umuntu ufite ubumuga zikamwinjiza imbere mu modoka

    NUDOR isanga imodoka zorohereza abafite ubumuga zikwiye kujya mu igenamigambi rya Leta

    Ihuriro Nyarwanda ry’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo, tariki 11 Kanama 2022 bakiriye ku mugaragaro imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga ryorohereza abantu bafite ubumuga kuzinjiramo bitabaye ngombwa ko babanza kuva ku magare abafasha mu ngendo.



  • Kwizera Jean Bosco uyobora SOS Rwanda (wambaye indorerwamo) hamwe na Nestor Muvunyi wo muri StarTimes bagiranye amasezerano yo gukomeza imikoranire

    StarTimes igiye gukomeza gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda

    StarTimes, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuryango SOS Rwanda wita ku bana n’urubyiruko badafite kirengera. Ayo masezerano azamara imyaka ibiri azibanda cyane cyane ku gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda kwimenyereza umwuga, guhabwa akazi ndetse no guteza (…)



  • Nyabirasi: Umurenge utarageragamo amashanyarazi ubu ageze ku ngo zisaga 85%

    Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwe mu Mirenge itarageragamo na gato insinga zitanga umuriro w’amashanyarazi kugera ku itariki ya 22 Kamena 2020 ubwo inzu ya mbere yagezwagamo amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.



  • Imodoka za Volcano zemerewe gutwara abagenzi muri Kigali

    Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje imihanda ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka z’ikigo gitwara abagenzi cya Volcano guhera kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022.



  • Ibiciro bya lisansi na mazutu byongeye kuzamuka

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari bimaze amezi abiri bitangajwe byahindutse. Ibiciro bishya bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw. Naho litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri 1,607 Frw ivuye kuri 1,503 Frw.



  • #COVID19: Abanduye 7 babonetse mu bipimo 3,316

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya barindwi, bakaba babonetse mu bipimo 3,316.



  • #COVID19: Abantu 4 banduye babonetse mu bipimo 3,631

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo 3,631.



  • Umuyobozi Nshingwabikorwa w

    Kicukiro: N’ubwo badahinga, bizihije umuganura bishimira umusaruro buri wese yagezeho mu kazi ke

    Abo mu Mujyi na bo ntibasigaye inyuma mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wizihijwe hirya no hino mu Gihugu. Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu, by’umwihariko abo mu Mudugudu wa Kicukiro bakaba bagize amahirwe yo kuwizihiza bari kumwe n’abayobozi bo ku nzego zitandukanye zirimo Umurenge ndetse n’Akarere.



Izindi nkuru: