MENYA UMWANDITSI

  • Perezida Kagame

    Tugomba kongera ingufu muri gahunda ya COVAX - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.



  • IGP Dan Munyuza (iburyo) na IGP Dr. George Hadrien Kainja (ibumoso) bemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y

    Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye

    Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa.



  • #COVID19: Mu Rwanda abakize ni 80, abarembye ni 5

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 3 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 80 bakize Covid-19. Abayanduye ni 55 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,119.



  • RIB yafashe Byukusenge washakishwaga ku cyaha cyo kwica umuntu

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abaturarwanda ko Byukusenge Froduard bakunze kwita Nzungu washakishwaga n’Ubugenzacyaha ku cyaha cyo kwica umuntu mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.



  • Umunyamulenge Me Bukuru Ntwali yari umuhanga mu byerekeranye n

    Nyabugogo: Umunyamategeko Bukuru Ntwali ni we bivugwa ko yasimbutse mu igorofa arapfa

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.



  • Nyabugogo: Umugabo bivugwa ko yasanze umugore we asambana yasimbutse etaje ahita apfa

    I Kigali muri Nyabugogo hazindukiye inkuru y’umugabo bivugwa ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we yarimo asambana.



  • Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19, abakize ni 167

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 60 banduye Covid-19. Abayikize ni 167 bituma umubare w’abamaze kuyikira bose hamwe uba abantu 25,850. Abakirwaye bose hamwe ni 816 mu gihe abarembye ari batandatu.



  • Minisitiri w

    Imirenge ya Rwamiko muri Gicumbi na Bwishyura muri Karongi yakuwe muri #GumaMuRugo

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kamena 2021 Imirenge ya Rwamiko muri Gicumbi na Bwishyura muri Karongi ikuwe muri Guma mu Rugo.



  • Imihango yo gusaba no kwiyakira mu bukwe yasubukuwe (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminirisitiri, ibera muri Village Urugwiro, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:



  • Umugore w’imyaka 77 yishwe na COVID-19 i Huye

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 45 banduye Covid-19. Abayikize ni 74 bituma umubare w’abamaze kuyikira bose hamwe uba abantu 25,683. Abakirwaye bose hamwe ni 927 mu gihe abarembye ari batandatu.



  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.



  • RIB yafunze Karasira Aimable

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 rwafunze Karasira Aimable ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.



  • Agnès Uwimana na Aimable Karasira bavugwaho gupfobya Jenoside

    Umurinzi Initiative urashinja Aimable Karasira na Agnès Uwimana gupfobya Jenoside

    Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umurinzi Initiative ugamije gushyigikira ibikorwa byamagana abantu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo muryango uvuga ko umaze igihe ubona abantu bakwirakwiza amakuru, ibitekerezo n’amagambo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakabangamira n’ituze rusange rya (…)



  • Umuyobozi mukuru w

    Ishyaka Green Party risanga hari ibikwiye guhinduka mu migendekere y’amatora mu Rwanda

    Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) baherutse guhurira mu biganiro ku bijyanye n’impinduka basanga zikwiye kubaho mu bijyanye n’uko amatora akorwa mu Rwanda.



  • Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa

    Kigali: Abantu 54 bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa (Video)

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 ahagana saa tanu, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda ya II mu Mudugudu wa Kirwa, bari muri Moteli (…)



  • RIB yafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.



  • Perezida Macron yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda (Amafoto)

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.



  • Perezida Kagame yakiriye Emmanuel Macron w’u Bufaransa (Amafoto)

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 yakiriye Perezida Emmanul Macron w’u Bufaransa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.



  • Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda.



  • Perezida Macron mu Rwanda: Yiyemeje guhindura amateka

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.



  • Kuboneza urubyaro mu bangavu ntibivugwaho rumwe

    Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana kuboneza urubyaro bitandukanye n’indangagaciro ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, ariko abandi bagasanga bikwiye kuko ibihe byahindutse.



  • #COVID-19: I Kigali habonetse abarwayi bashya benshi kurusha ahandi mu Rwanda

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, igaragaza ko mu Rwanda abantu 139 bakize Covid-19. Abayanduye ni 50 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,780. Abakirwaye bose hamwe ni 1,148 mu gihe abarembye ari batatu.



  • Rusizi: Ukuriye Ubugenzacyaha yafashwe yakira ruswa

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ku wa Mbere ni 47, abanduye ni 42

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 47 bakize Covid-19. Abayanduye ni 42 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,730. Abakirwaye bose hamwe ni 1,237 mu gihe abarembye ari batatu.



  • Huye: Mbere batarabona amashanyarazi, kubyaza byarabagoraga

    Amashanyarazi aheruka kugezwa mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye amaze guhindura ubuzima bw’abahatuye. Umurenge wa Rwaniro ni wo Murenge wa nyuma wagejejwemo amashanyarazi mu Karere ka Huye, uyu Murenge ukaba waragejejwemo amashanyarazi mu mwaka wa 2020.



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ku Cyumweru ni 77, abanduye ni 30

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 77 bakize Covid-19. Abayanduye ni 30 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,688. Abakirwaye bose hamwe ni 1,242 mu gihe abarembye ari babiri. Umujyi wa Kigali ni wo wabonetsemo abanduye benshi bangana (…)



  • Imwe mu nzu zangijwe n

    Umutingito wumvikanye hirya no hino mu gihugu

    Abantu bari mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi bagarutse ku mutingito wakomeje kumvikana mu bihe bitandukanye, bikaba bisa n’ibifitanye isano n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.



  • Meddy yakoze ubukwe

    Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 53, abanduye ni 57

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 53 bakize Covid-19. Abayanduye ni 57 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,658. Abakirwaye bose hamwe ni 1,289 mu gihe urembye ari umwe.



  • Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli biraguma uko byari bisanzwe

    Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe, nk’uko biri muri iri tangazo.



Izindi nkuru: