Abashakashatsi, abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abarimu muri kaminuza zigisha ubuvuzi, bavuga ko guhangana n’icyorezo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, kuko cyica bucece.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangaje ko abarenga ibihumbi 17 mu Rwanda, bapfuye bazira ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, ahanini biturutse ku ikoreshwa nabi ryayo ntibe ikibasha kubavura, nk’uko imibare ya RBC yo mu 2019 na 2021 ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bagiye kubaka Laboratwari y’icyitegererezo izafasha mu bijyanye no gupima no kugenzura indwara zituruka ku nyamaswa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryashimiye u Rwanda intambwe rugaragaza mu kongera ubushobozi mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura, gukingira no kongera ubumenyi mu baturage, risaba n’ibindi bihugu kurwigiraho mu gihe Isi yose iri mu rugendo rwo kurandura iyi ndwara, ikomeje kwibasira abagore kurusha (…)
Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, bibukijwe kurushaho kwirinda indwara y’ibicurane yongeye kugaragara ku bantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yibukije Abanyarwanda ko bakwiriye kwirinda cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko indwara y’ibicurane yiyongera cyane ugereranyije n’ibindi bihe, kuko ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A, ari yo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye na Leta ya Denmark na Banki y’Isi, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, kiri mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, kugira ngo gishyirwe ku rwego (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizajya rikoreshwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo, harimo izandura hagati y’abantu, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Yves Iradukunda, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) buzifashishwa mu gusuzuma umugore utwite, bikazafasha kumenya mbere uko ubuzima bwe n’ubw’umwana buhagaze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko 95% by’Abanyarwanda bazajya babona serivisi z’ubuzima ku rwego rwa Poste de Santé no ku bigo nderabuzima.
Abaganga b’inzobere bavura indembe kwa muganga baturutse mu bihugu binyuranye by’isi bahuriye i Kigali mu nama yiga uburyo ubushakashatsi butanga ibisubizo ku byo umurwayi w’indembe akenera bwashyirwamo ingufu, kandi ntibube umwihariko w’ibihugu biteye imbere gusa.
Ubusanzwe akamaro k’inkingo ni ukurwanya indwara zandura, ariko kugira ngo zikore neza bisaba ko zikurikiranwa cyane haba uko zitwarwa n’uko zibikwa. Abahanga mu by’inkingo bagaragaza ko zigomba kuba ziri ku bushyuhe buri ku gipimo kiri hagati ya 2°C na 8°C.
Madamu Jeannette Kagame yagenewe igihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO) kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’ubw’umwana w’umukobwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025).
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu.
Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko muri Afurika bitwara umwanya munini kugira ngo bemererwe gutangira ubushakashatsi ku miti no ku nkingo, bikaba bidindiza iterambere ry’ubuvuzi muri rusange.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima bugaragaza ko Virusi itera Sida itavuzwa n’amasengesho kuko kugabanuka kw’ingano yayo mu mubiri hari abashobora kubyita ukundi, bikagera n’aho umuntu avuga ko yasengewe agakira ariko atari byo kuko nta muti nta n’urukingo igira.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 ishize gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), imaze kuramira ubuzima bw’abarenga Miliyoni 26.
Sadiki Munganga Gloire w’imyaka 32 y’amavuko, yaguye mu mwobo wa metero 15 z’ubujyakuzimu mu Bugesera aho yabaga mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi 2025.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko u Rwanda rurimo gukora ku buryo rwongera imiti imara igihe kinini, iterwa umuntu binyuze mu rushinge (long-acting injectable treatment), mu mabwiriza y’Igihugu ajyanye no gukurikira Virusi itera SIDA, bikazakorwa bidatinze.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko buri mwaka nibura abantu 2,600 bahitanwa na Sida, mu gihe abagera ku 3,200 bayandura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti cy’u Busuwisi (Swissmedic), cyemeje umuti wa mbere wa Malariya wagenewe impinja zikivuka n’abana bakiri bato ‘Coartem Baby’.
Mu 1921, James Biggs, Umwongereza ukomoka mu Mujyi wa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye imusigira ubumuga bwo kutabona.
Ihuriro ry’abatumiza mu mahanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ndetse n’ibiribwa nyongeramirire (Association des Importateurs Grossistes en Produits Pharmaceutiques – AIGPHAR), tariki 27 Kamena 2025 bahuriye mu nama y’Inteko rusange y’abanyamuryango iba rimwe mu mwaka, barebera hamwe ibyagezweho, ndetse baganira ku (…)
Bamwe mu Ngabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye mu Rwanda aho bari mu bikorwa bihuza Ingabo n’abaturage, bakaba bari mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu.
Umuryango Disability Inclusion Rwanda ugizwe n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibindi bibazo bishingiye ku mikorere y’ubwonko, urasaba inzego zifata ibyemezo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe kugera ku ikoranabuhanga ryabunganira mu buzima n’ibikorwa byabo kugira ngo na bo boroherwe ndetse bibone muri gahunda zose (…)
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, UNICEF Rwanda na Water For People, batangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’abikorera bifuza gushora mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura hirya no hino mu Gihugu (WASH).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Butera Yvan yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho kuko mu Rwanda umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe byibuze inshuro imwe.
Umubyeyi witwa Mukanoheli Grace wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, aratakamba asaba abagiraneza kumugirira umutima w’impuhwe, bakamufasha kubona amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’igice y’u Rwanda, kugira ngo umwana we w’umuhungu avurwe kandi akire ubumuga bw’ingingo bukomeje kumuzahaza.