WHO irashima umuhate w’u Rwanda mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryashimiye u Rwanda intambwe rugaragaza mu kongera ubushobozi mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura, gukingira no kongera ubumenyi mu baturage, risaba n’ibindi bihugu kurwigiraho mu gihe Isi yose iri mu rugendo rwo kurandura iyi ndwara, ikomeje kwibasira abagore kurusha abandi.
WHO yashyizeho intego mpuzamahanga za 90-70-90, ni ukuvuga abagore 90% bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura, 70% bakayisuzumwa bari hagati y’imyaka 35-45, ndetse na 90% babona ubuvuzi, hagamijwe kurandura kanseri y’inkondo y’umura nk’ikibazo cy’ubuzima rusange bitarenze 2030.
Richard Freeman, ushinzwe ibikorwa bya WHO ku rwego rw’Isi, yabivugiye mu igenzura ry’ibikorwa bya WHO, ubwo yari kuri COR-UNUM Health Centre ku Kimisagara, ku wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025.
Uru ruzinduko rwahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wa mbere wo Kurandura Kanseri, washyizweho n’inama mpuzamahanga ku buzima muri uyu mwaka, ukaba ari wo munsi wa mbere ugenewe kurwanya kanseri yihariye ku rwego rw’Isi.
Freeman yavuze ko u Rwanda rwaje ‘mu b’imbere’ kuva mu 2018 ubwo Umuyobozi Mukuru wa WHO yatangazaga bwa mbere, gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura ku Isi.
Ati “U Rwanda rwayoboye ibindi bihugu mu kugera ku gipimo cyisumbuye cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura”.
Ati “Twishimira kubona intambwe igaragara iterwa mu kongera serivisi zo gusuzuma no kuvura. Ni ubufatanye bw’impande zombi, ibindi bihugu biragenda byigira ku dushya dukorerwa hano.”
Yongeyeho ko uturere tumwe tumaze kwerekana ko intego yo kurandura iyi kanseri ishoboka kandi yanagerwaho.
U Rwanda ruri mu bihugu bifatwa nk’iby’imbere ku Isi, nyuma yo gutangiza gahunda ya ‘Mission 2027’, igamije kugera ku ntego za WHO mu myaka itatu mbere y’igihe cyateganyijwe.
Iyi gahunda yubakiye ku musaruro wavuye ku gukingira kanseri y’inkondo y’umura ku rwego rwo hejuru, no ku buryo bwo gusuzuma no kuvura bugezweho, kandi buhera mu nzego zo hasi.
Mu 2025, Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda y’ihutisha kurandura kanseri y’inkondo y’umura (2024-2027), yibanda ku kwagura icyarimwe ibikorwa byo kwirinda, gusuzuma no kuvura.
U Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyatangije gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu 2011, kandi rugera ku kigero kirenga 90% mu bakobwa bakingirwa bari hagati y’imyaka 12-15.
Gusuzuma:
Mu rwego rwo kugera ku bagore bavutse mbere y’igihe cyo gukingira, u Rwanda ruri kwimukira ku gusuzuma hifashishijwe ‘HPV DNA’ nk’uburyo bw’ibanze bwo gusuzuma abagore bari hagati y’imyaka 30-49. Izi serivisi zirimo gushyirwa mu bigo nderabuzima, hagamijwe gupima abagore 1.3 miliyoni bari mu bugarijwe n’iyindwara.
Igihugu kirimo kongera uburyo bwo gusuzuma no kuvura mu bigo nderabuzima, no kongera ubushobozi mu buvuzi bwa kanseri, hakoreshwa ‘chemotherapy’, ‘radiotherapy’ n’uburyobwo kurwanya ububabare (palliative care), kugira ngo 90% by’abagore barwaye kanseri babona ubuvuzi ku gihe kandi bakitabwaho neza.
Dr. François Uwinkindi, Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), yavuze ko u Rwanda rwamaze kugera ku ntego yo gukingira abakobwa b’imyaka 12, rukaba rwageze kuri 90% by’intego y’ikingira.
Yavuze ko nubwo hari intambwe igaragara mu turere umunani tw’Igihugu, umubare w’abagaragayeho kanseri ukiri hasi ugereranyije n’ibyari biteganyijwe ku rwego rw’Igihugu, bigaragaza icyuho mu gusuzuma.
Ati “Turacyari inyuma. Tugeze kuri 30% by’abamaze gupimwa. Ni yo mpamvu twatangije ubu bukangurambaga. Hamwe n’ikoranabuhanga rishya, tuzagera kuri 70% mu myaka ibiri iri imbere.”
Kanseri ni yo iza imbere mu ndwara zitandura zica abantu benshi mu Rwanda, aho kanseri y’inkondo y’umura igera ku bantu 700 by’abarwayi bashya buri mwaka.
U Rwanda rufite intego yo kugabaya kanseri y’inkondo y’umura ikagera munsi ya 4 ku bagore 100,000, nk’igipimo WHO yashyizeho mu kurandura iyi kanseri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|