• Mugesera azoherezwa mu Rwanda ejo

    Leon Mugesera, umunyarwanda uba muri Canada azoherezwa mu Rwanda ejo kugirango akurikiranywe ku byaha byo guhembera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Biteganjijwe ko azahaguruka muri Canada ejo tariki 12/01/2012 nyuma ya saa sita.



  • Abaturage bari k

    Gatsibo: Abaturage bizera abayobozi bo hejuru

    Mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo, tariki 10/01/2012, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere myiza, ambasaderi Fatuma Ndangiza, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo batunguwe no kubona umubare munini w’abaturage bashaka ko (…)



  • Urukiko rwa Versailles rwongeye kwanga kohereza Bigwenzare mu Rwanda

    Kuri uyu wa kabiri tariki 10/01/2012, urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwongeye kwanga ko Manasse Bigwenzare ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yoherezwa mu Rwanda.



  • Uwahoze yunganira Mugesera ahangayikishijwe n’uko nagezwa mu Rwanda azicwa

    Uwahoze ari umwunganizi wa Léon Mugesera mu by’amategeko ahangayikishijwe n’uko uwo yahoze yunganira nagezwa mu Rwanda azahita yicwa, yirengagije ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko ahana y’u Rwanda.



  • Ibihugu byakiriye abakekwaho Jenoside birasaba ubufasha mu kubaburanisha

    Raporo yasohowe n’ibiro bw’umushinjacyaha mukuru, Hassan Bubacar Jallow, ivuga ko ibihugu byinshi byakiriye abantu bakekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bisaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha inkunga ijyanye no kubashakira abacamanza bibaye ngombwa.



  • Nyagatare: Abanyeshuri 8 basabiwe gufungwa imyaka 5 kubera ubujura

    Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, uyu munsi, bwasabiye abanyeshuri umunani bahoze biga mu rwunge rw’amashuri rwa Muhura mu karere ka Gatsibo igifungo cy’imyaka itanu kubera icyaha bakekwaho cyo kwiba ibikoresho bitandukanye birimo za mudasobwa ku matariki atandukanye y’umwaka ushize.



  • ICTR yumvishe abatangabuhamya 3200

    Raporo yashyizwe ahagaragara n’umucamanza Rachid Khan ivuga ko abatangabuhamya 3200 batanze ubuhamya imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) guhera imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zatangira mu mwaka w’1997 .



  • Léon Mugesera agiye koherezwa mu Rwanda

    Igihugu cya Canada kirateganya ko tariki 12/01/2012, kizohereza mu Rwanda Léon Mugesera wari umuyobozi wungirije w’ ishyaka MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, uregwa ibyaha byo gukangurira abantu kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



  • DJ Adams yarekuwe by’agateganyo

    Uyu munsi, umunyamakuru wa City Radio, Aboubakar Adam, uzwi ku izina rya DJ Adams yarekuwe by’agateganyo. Umucamanza yavuze ko yubahirije icyifuzo cy’uburanira DJ Adams kubera ko Dj Adams atagoye ubucamanza mu miburanire ye.



  • Nyamagabe: ari mu maboko ya polisi kubera gutanga ruswa y’ibihumbi 20

    Nyuma yo guha umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe ruswa y’amafaranga ibihumbi 20 akayanga, Sekamonyo Vedaste, kuva tariki 22/12/2011, acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.



  • Mbarushimana akurikiranywe n’u Bufaransa ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside

    Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) avuga ko nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpanabyaha rw’i La Haye ku mpamvu yo kubura ibimenyetso bihagije ku byaha yaregwaga, Mbarushimana Callixte akurikiramwe n’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside.



  • Amerika yamwohereje mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa

    Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje Marie Claire Mukeshimana, Umunyarwandakazi, wabaga muri icyo gihugu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.



  • Ngirumpatse na Karemera bakatiwe igifungo cya burundu

    Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, ejo, rwakatiye Ngirumpatse Mathieu na Karemera Edouard igifungo cya burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



  • Nyuma y’igihe kinini yemerewe impozamarira ko yafashwe ku ngufu, arasaba kurenganurwa

    Umugore w’imyaka 45 wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo arasaba ubufasha kuko nyuma yo gusambanywa ku ngufu bikamuvurimo ubumuga bukomeye ataranabona indyishyi y’akababaro yatsindiye.



  • Cyanzayire na Rugege bahererekanije ububasha

    Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga, uyu munsi, habaye igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe ku buyobozi bw’uru rukiko, Aloysie Cyanzayire na Perezida mushya, Professor Sam Rugege.



  • Abasenateri bagiye gukora ubuvugizi ku bibazo byo muri gereza ya Rilima

    Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwandan, Bizimana Jean Damascene, ejo, yatangaje ko komisiyo ayoboye igiye gukorera ubuvugizi ibibazo bijyanye n’ubutabera by’abafungiye muri gereza ya Rilima ndetse n’abakora ibihano nsimbura gifungo y’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu (…)



  • Abavoka barasabwa kuzirikana ibanga ry’akazi

    Athanase Rutabingwa, uhagarariye Urugaga rw’Abavoka b’umwuga mu Rwanda, arabasaba gukomeza kuzirikana ibanga ry’akazi ryo kudapfa gutangaza ibyo avoka yaganiriye n’umukiriya mu gihe atari mu rubanza.



  • Bugesera: Abarokotse Jenoside bari mu gihirahiro cyo kwishyurwa imitungo yabo yangijwe

    Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Bugesera bafite ikibazo ko hari ababangirije imitungo baturutse mu Burundi baburiwe irengero none bakaba bibaza uko bazishyurwa.



  • Urukiko rw’u Bufaransa rurega Dr Munyemana Sostene icyaha cya Jenoside

    Jean-Yves Dupeux, uwunganira Munyemana mu rubanza, yatangaje ko Urukiko rw’i Paris rurega Umunyarwanda Dr. Munyemana Sostene, uba mu gihugu cy’u Bufaransa uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 .



  • U Rwanda rubabajwe n’icyemezo cya ICC cyo kurekura Mbarushimana

    U Rwanda rubabajwe n’icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) cyo kurekura Mbarushimana Callixte, umunyamabanga mukuru w’umutwe wa FDRL. Uru rukiko rukaba rwarafashe iki cyemezo kuri uyu wa gatanu ruvuga ko nta bimenyetso bihagije bigaragara.



  • Kanyarukiga Gaspard arasabirwa igihano cyirenze imyaka 30

    Ishami ry’Ubujurire ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) tariki 14/12/2011, ryasabye ko igihano cy’imyaka 30 cyasabiwe umucuruzi Kanyarukiga Gaspard cyakongererwa.



  • Cyanzayire yashimiwe ku mugaragaro n’abakozi bakoranye

    Ejo, abakozi bakoranye mu rwego rw’ubutabera hamwe n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma bakoreye Aloysie Cyanzayire, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, umuhango wo kumusezera banamushimira uburyo yaranzwe n’imikorere myiza.



  • Hagiye kongerwa imbaraga zo guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside

    Hassan Jallow, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, tariki 07/12/2011, yatangarije akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (U.N Security Council) ko agiye kongera ingufu mu gushakisha abantu icyenda bashakishwa n’urwo rukiko.



  • Arusha: Ilidephonse Nizeyimana yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu

    Umushinjachaha mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Drew White, tariki 07/12/2011, yasabiye kapiteni Nizeyimana Ilidephonse igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakoze mu Rwanda mu 1994 ubwo yari yungirije umuyobozi w’ishuri ry’abofisiye i Butare (ESO).



  • « Hari abafunguwe batabikwiye » - Alain Bernard Mukuralinda

    Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru, Alain Bernard Mukuralinda, tariki 06/12/2011, yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza ibinyoma by’abavuga ko gushyira mu bikorwa iteka rya minisitiri numero 169/08.11 ryo ku wa 23/11/2011 rishyiraho abagororwa bagomba gufungurwa by’agateganyo byahagaritswe.



  • Norvege yemeje ko Bandora azoherezwa mu Rwanda

    Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aratangaza ko urukiko rwisumbuye rwa Oslo muri Norvege rwanze icyifuzo cya Charles Bandora na zimwe mu nkiko zo muri iki gihugu cy’uko uyu mugabo ushijwa kugira uruhare muri jenoside yakoherezwa mu Rwanda.



  • TPIR irasaba ONU gushaka ibihugu byakira abagizwe abere

    Ibiro ntaramakuru Hirondelle byanditse ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rusaba akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye gushaka ibihugu byakira abagizwe abere n’urwo rukiko.



  • Bagaragaza yafunguwe

    Bagaragaza Michel yafunguwe nyuma yo kugabanyirizwa igihano aho yari arangije 2/3 by’imyaka 8 yari yarakatiwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera Arusha muri Tanzaniya. Yari afungiye mu gihugu cya Suwede kuva muri Nyakanga 2010.



  • Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu Niyonizera Claudien

    Ejo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Cyanzayire Aloysie, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu kazi burundu umucamanza Niyonizera Claudien wari umucamanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kubera amakosa akomeye yakoze.



  • Gbagbo yitabye urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye

    Uyu munsi, Laurent Gbagbo, wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (ICC).



Izindi nkuru: