Ishuri ribanza ryitwa Jean Depaepe ry’i Musambira muri Kamonyi ryashingiye kuri gahunda yiswe gir’inka, rikaba ryoroza urukwavu umwana wese urangiza kuryigamo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahakanye ko ifite gahunda yo gukuraho ibizami bya leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ivuga ko ibyo Minisitiri wa MINEDUC yavuze byumvikanye uko bitari.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangiye gusuzuma umushinga wo gukuraho ibizami bisoza amashuri abanza bizwi nka “Exetat”, abanyeshuri bakajya barangiza amashuli abanza bahita bakomereza mu yisumbuye.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko mu bituma bareka ishuri harimo kwimwa ifunguro rya ku manywa bakajya kwirwanaho hanze.
Ministeri yuburezi(MINEDUC) hamwe n’iyibikorwaremezo (MININFRA), zivuga ko ziteganya kongera amashyamba no gushaka ingufu zisimbura icanwa ry’ibiti mu mashuri.
Amabwiriza ya Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) asaba buri kigo gifite amasambu kuyabyaza umusaruro gikoresheje abacyigamo, ariko ngo haracyagaragara ibigo bitayakurikiza kuko bitinya abanyeshuri.
Umuryango mugari wa KT Global washyikirje ibikoresho by’amashuri ikigo cy’amashuri abanza cya Wimana, mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza basanzwe bafitanye no gushyigikira uburezi.
MINEDUC yatahuye abarezi n’abayobozi b’amashuri bahabwa ruswa n’ababyeyi, kugira ngo babigishirize abana neza bigatuma birengagiza abana batagira amikoro.
Mu bugenzuzi bw’ireme ry’uburezi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iri gukorera mu gihugu hose mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hagaragayemo bimwe mu bigo bifite abana bari mu myaka yo hejuru mu mashuri abanza, batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda.
Kubera ko abirabura bazwiho umuco wo kudasoma, hari uwabavugiyeho ko iyo ushaka kugira icyo ubahisha ucyandika.
Abarimu bane bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali bagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu rugendoshuri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu Ubumenyingiro mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe ruherereye mu karere ka Rusizi, basaba bakongererwa amasaha yo gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Uko iterambere mu ikoranabuhanga rirushaho gukataza ku isi, ni nako abarikoresha baba bagomba kugendana n’uwo muvuduko kugira ngo hatagira ikibacika.
Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Gasinga, mu Murenge wa Rwempasha wo mu Karere ka Nyagatare, bahitamo kujyana abana babo ku ishuri babahetse mu mugongo, kubera ikibazo cy’umwuzure wuzuye mu nzira igana aho biga.
Minisiteri y’Uburezi yandikiye abayobozi b’Uturere ibasaba guca akajagari kagaragara mu iyongezwa ry’amafaranga yakwa ababyeyi n’igenwa ry’agahimbaza musyi ka mwarimu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mata 2018, ubuyobozi bw’ishuri rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bahejeje abanyeshuri b’iki kigo inyuma y’irembo, bavuga ko bakererewe kugera ku kigo nk’uko bari babyumvikanyeho.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye abayobozi b’uburere bose ibamenyesha ko itazongera kwihanganira imikoreshereze n’imicungire itanoze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri.
Umuryango Idea 4 Africa wakomeje gahunda yawo yo guha ubumenyi abanyeshuri, aho kuri iyi nshuro yahuguye abarimu uko bakwitwara mu gihe bari kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo.
Mu Rwanda harakorwa ubukangurambaga bwiswe ‘Impuruza’ nyuma y’aho ku isi bigaragariye ko mu bana 10 bafite ubumuga umwe gusa ari we wiga.
Abafatanyabikorwa mu burezi bw’amashuri abanza baravuga ko ikibazo cy’ibitabo bidahagije mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kibangamiye umuco wo gusoma.
Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze radiyo ntaho yabyize, bituma Banki ya Kigali imugenera inkunga ya miliyoni 1Frw yo kumufasha gukomeza amashuri ye.
Madame Jeannette Kagame yasabye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza gukoresha ubumenyi bakura mu ishuri bakazana impinduka zo gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Perezida Paul Kagame yashimye Prof Romain Murenzi wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi kuba yaramukundishije siyansi, mu gihe yumvaga ari ibintu bihenze kandi bitihutirwa.
Minisiteri y’Uburezi yakanguriye Ibigo by’amashuri mu byiciro bitandukanye by’Uburezi gutegura umunsi wihariye wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 mu mashuri yabo.
Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha ikoranabuhanga bihinyuza abarwibazagaho ubwo rwabitangiraga ahagana mu mwaka w’i 2000.
Umuryango witwa Imaginary wita ku iterambere ry’imibare n’ubumenyi, urimo kumurika ikoranabuhanga rikoreshwa cyane cyane mu rwego rwo kwiyigisha no kumenya imibare ari na ko barushaho kuyumva mu buryo bworoshye no kuyikunda.
Mu nama yiga ku iterambere rya Siyansi muri Afurika, hatangijwe ikinyamakuru bise " Scientific African " kizajya gitangarizwamo amakuru y’ubumenyi n’ubushakashatsi mu bya siyansi bukorwa ku mugabane wa Afurika
Umuryango Imbuto Foundation urasaba abana b’abakobwa kugira umuhate wo gutinyuka amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kuvumbura kuko ariho isi yerekeza.
Perezida Paul Kagame atangaza ko abanyeshuri bakwiye gufashwa gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika n’isi, aho kugira ngo ubumenyi bahabwa bube ubwo mu bizami gusa.
Kaminuza eshanu z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ziraganira ku buryo iterambere ry’ubukungu ryajyana no kwita ku mibereho y’abantu.