Kuba inyemezabuguzi zidahabwa abaguzi ni kimwe mu bituma imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itinjira uko bikwiriye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, ubwo yagaragazaga uko imisoro yinjiye mu ntara yose mu mwaka ushize.
Mu Karere ka Bugesera haravugwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko n’abakozi ba Sosiyeti zicukura zikanagurisha amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Ikigo gikurikirana ikoreshwa ry’umutungo kamere ku isi (Global Footprint Network) kivuga ko tariki 22/08/2012 umutungo kamere wagombaga gukoreshwa mu mwaka wa 2012 wari urangiye, iminsi isigaye abantu bagiye kuyibaho mu mwenda.
Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye ibyemezo by’ishimwe abasoreshwa buzuza inshingano zabo neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba bagera kuri 14.
Kuva aho uburobyi buhagaritswe by’agateganyo mu kiyaga cya Kivu, amwe mu maresitora yo mu mujyi wa Karongi yagize igihombo, kubera ko nta sambaza zikiboneka mu igaburo rya buri munsi, kandi abakiliya benshi ari zo bakunda.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo baratangaza ko komite eshanu zimaze kuayobora zanyereje amafaranga miliyoni umunani, bikaba byaratumye bazinukwa koperative “Amizero” ndetse no kwambara umwambaro wayo.
Abaturage bo mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Nyamikamba, umurenge wa Gatunda barasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kubaha ibisobanuro by’aho amafaranga y’umusanzu w’amazi yagiye.
Abaturarwanda barakangurirwa kwitabira gukoresha uburyo bwa Visa Card, bufasha umuntu kwishyura akoresheje ikarita atiriwe agendana amafaranga. Bigaragara ko ubu buryo bukiri bushya kuri benshi bataramenyera imikorere y’ikoranabuhanga.
Hategekimana Emmanuel, umuturage wo mu karere ka Rubavu, yihangiye umurimo akora irangi akoresheje itaka ibyatsi n’amazi ku buryo byatumye atanga akazi ku bandi bakozi 15 ahemba buri munsi. Buri mukozi ahembwa amafaranga 1300 ku munsi.
Abatwara abagenzi kuri moto bibumbiye muri koperative COMORU (Coopérative des Motards de Rusizi), tariki 20/08/2012, batangije umushinga w’ishoramari ugamije kubaka inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane mu murenge wa Kamembe, biteganyijwe ko izuzura itwaye ikayabo ka miliyoni 175.
Nshimiyimana François ni rwiyemezamirimo ukomoka mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi. Amaze igihe kitarenze ukwezi kumwe ashinze kampani yise Cellino Ltd (Cellule d’Innovation) nyuma yo guhabwa ibikombe bibiri mu bihe bitandukanye.
Ikigega Leta y’u Rwanda yatangije cyiswe “Agaciro Development Fund” kigamije gufasha Abanyrwanda kwishakamo ibisubizo mu gihe abaterankunga batubahirije amasezerano y’ubufatanye; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa.
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Gatera James, yasuye abakiriya b’ishami ryayo rya Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012, mu rwego rwo kuganira nabo no kungurana ibitekerezo.
Mu kagari ka Kigenge, umurenge wa Giheke, akarere ka Rusizi havumbiwe amabuye ya gaciro yo mu bwoko bwa SAPHIR. Aya mabuye agiye gucukurwa na Societe SAPHIR MINERS yo mu gihugu cya Tailande.
Binyuze ku rubuga rwa twitter, kuva saa kumi zo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ifatanije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) baratanga ibisobanuro ku bafite ibibazo ku mikorere y’amakoperative na SACCO mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki 10/08/2012 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yemeje ko hajyaho ikigega Agaciro Development Fund ihita igishyiramo umusanzu ungana n’amafaranga miliyoni 33 n’ibihumbi 500.
Ba nyiri imishinga yasabwe muri gahunda ya Hanga Umurimo n’amabanki azabaha inguzanyo bateraniye mu nama yo kwiga uburyo izo nguzanyo zakwihutishwa. Mu mishinga 600 yatoranyijwe, 27 niyo imaze kwemererwa guterwa inkunga.
Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoreye umushoramari NTF wagombaga gushyira mu bikorwa umushinga w’icyayi wa Gatare ubwo yatereshaga icyayi, ariko bamaze umwaka n’igice batarahembwa.
Abatsindiye ibihembo bitandukanye muri Tombola ya SHARAMA na MTN, muri iki cyumweru cya kabiri, babishyikirijwe kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zimaze igihe zisobanura ko uruhare rw’Abanyarwanda mu kunganira ingengo y’imari ya Leta rugiye kurushaho kuba runini nyuma y’aho amahanga atangarije ko azahagarika inkunga yageneraga u Rwanda.
Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri santere ya Gahunga iri mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera batangaza ko kuba barabuze umuriro w’amashanyarazi igihe kigera ku cyumweru byabateje ibihombo kubera ko bamaze icyo gihe cyose badakora.
Abayobozi b’imirenge SACCO igize akarere ka Gatsibo barahamagarirwa kubaka inzu zo gukoreramo kugira ngo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 bazabe bavuye mu nzu z’inkodeshanyo n’intizanyo.
Niyinteretse Ezechiel w’imyaka 32, ukomoka mu karere ka Muhanga ariko akaba akorera mu Gatenga mu mujyi wa Kigali avuga ko nyuma yo kubona uburyo yakandamizwaga mu kazi k’ububoyi yahisemo kwihangira imirimo imuteza imbere nubwo izwiho kuba iy’abagore.
Umusore witwa Munyaneza Emile uzwi cyane kw’izina rya Pfumukel wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana ahitwa i Gitwe, yacuruje Tuvugane none yamuhaye amikoro yo kujya kwiga mu Buhinde mu cyiciro cya Maitrise.
Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero barasaba ko bahindurirwa ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo kuko ngo basanga hari amakuru atari ukuri yagendeweho bityo bakaba basanga babigwamo.
Abitabiriye imurikagurisha (expo) ku nshuro ya 15 baravuga ko mu minsi y’imibyizi batajya babona abantu benshi bitabira ibikorwa byabo ngo keretse mu minsi y’ikiruhuko (week end).
Abafundi babumba amatafari mu mu wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, barishimira uburyo bakize gukata icyondo bagahabwa imashini zibumba amatafari n’amategura, nyuma yo guhabwa amahugurwa yo gukoresha izo mashini.
Abamurikabikorwa mu imurkagurisha bagera kuri 200 bari guhugurwa uburyo bwo kwakira abakiliya, binyuze muri gahunda yiswe “Na yombi”. Gahunda yashyizweho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Impamvu y’ingenzi yo kutagabanuka kw’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, iterwa n’uko ibiribwa biva mu Rwanda bitajya ku masoko y’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ko hari ibijya mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) na Sudani y’Epfo.
Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza barangurira ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Kigali baratangaza ko batagihabwa fagiture z’ibicuruzwa bahagura kubera umuco mubi wadutse wo gushaka kunyereza imisoro.