Pologne: Uruhinja rwavutse rufite igipimo cya alcool cy’umusinzi kabuhariwe

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 10:52'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu cyumweru gishize, mu gihugu cya Pologne havutse uruhinja rufite igipimo cya Alcool cy’amagarama 4.5 mu maraso bivuga ko rwari rwasinze bitavugwa ukurikije icyo gipimo.

Ngo udukapu abagore bitwaza tubamo udukoko twanduza kurusha ubwiherero

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 15:31'
Ibitekerezo ( )

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Initial Washroom Hygiene bwagaragaje ko udukapu bamwe mu bagore n’abakobwa bitwaza tubamo udukoko bita bacteria twinshi kandi tunyuranye kurusha bumwe mu bwiherero rusange, kandi ngo udukapu dukozwe mu ruhu two turushijeho kugendamo udukoko twinshi.

Ngo gutunga imbwa byaba bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 15:52'
Ibitekerezo ( )

Itsinda ry’abaganga b’indwara z’umutima bo muri Amerika (American Heart Association) rirashishikariza abantu gutunga inyamaswa zo mu rugo zigendana n’abantu (animal de compagnie) kuko ngo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Yatwaye imodoka ajya kwa muganga nyuma yo gucika ukuboko

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 10:38'
Ibitekerezo ( )

Umugabo w’umunyahongiriya w’imyaka 37 witwa Tibor yacikiye ukuboko munsi y’inkokora ku bw’impanuka, abasha gutwara imodoka yijyana kwa muganga.

Nyanza: Yirukanwe mu nama azira kuza asa nk’uwasinze

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 17:45'
Ibitekerezo ( 15 )

Sindikubwabo Augustin ushinzwe amashyamba mu mirenge ya Mukingo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/05/2013 ahagana saa cyenda z’amanywa yirukanwe mu nama yaberaga mu cyumba cy’inama cy’ako karere azira kuza asa nk’uwasinze akanavuga amagambo aterekeranye.

Ngo gusinzira mu kazi nibyiza cyane

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 14:51'
Ibitekerezo ( 3 )

Umuganga w’inzobere mu by’imikorere y’imitsi (neurologue) witwa Christophe Petiau aragira inama abakozi kujya bakoresha neza akaruhuko bahabwa bari ku kazi ndetse agasaba abakoresha gutegeka abakozi babo gusinzira muri ako karuhuko.

Bufaransa: Batangiye gukora utwenda tw’imbere duteye imibavu ihumura

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 12:07'
Ibitekerezo ( 1 )

Sosiyete yo mu Bufaransa yitwa Slip Francais yakusanyije amayero ibihumbi 19 igiye gushora mu gukora utwenda tw’imbere tw’abagabo “ikariso” duteye imibavu ihumura (parufe).

Rwamagana: Yemereye imbere ya Polisi ko abatazajya bahisha amafaranga yabo azajya ayiba

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 11:35'
Ibitekerezo ( 6 )

Umukobwa witwa Shema utuye mu mujyi wa Rwamagana yabwiye abayobozi bo mu murenge atuyemo na Polisi ko abantu batabika amafaranga yabo kure baba bamutera igishuko cyo kuyiba kandi ngo ntiyizeye ko azajya ayarebera ngo areke kuyiba kandi nta handi agira akura ifaranga.

Abaza ibibazo bitatu gusa, umukobwa wese akemera kumusoma

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 11:33'
Ibitekerezo ( 3 )

Umugabo wiyise Vitaly aratangaza ko afite ibibazo bitatu gusa abaza buri mukobwa wese akemera kumusoma hatarashira amasegonda 30 bamenyanye, ndetse bataranibwirana amazina yabo n’aho buri wese atuye.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile