Yahisemo kuraga imbwa ze amamiliyoni kandi afite abana

Umukecuru w’Umushinwakazi yahisemo gusigira imbwa ze n’injangwe, akayabo ka Miliyoni 20 z’Amayuwani (Miliyoni 2.8 z’Amadolori), avuga ko zakomeje kumuba hafi igihe cyose, bitandukanye n’uko abana be babigenje.

Yahisemo gusigira imbwa ze amamiliyoni
Yahisemo gusigira imbwa ze amamiliyoni

Mu myaka yashize, uwo mugore yakoze irage ry’uko yifuza ko umutungo we wazakoreshwa nyuma y’urupfu rwe, avuga uko ibyo atunze byose byazagabanywa hagati y’abana be batatu bose. Gusa aherutse guhindura ibitekerezo nyuma yo kubona uko abana be bamutereranye, mu gihe kandi ubu ari bwo abakeneye cyane, kubera intege nkeya zo mu zabukuru.

Avuga ko nta n’umwe mu bana be wamusuye, cyangwa se ngo ategure uko yajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho mu gihe arwaye. Ibyo rero byatumye yiyemeza gusigira umutungo we wose ibiremwa byamwitayeho kandi bitigeze bimuva iruhande, imbwa ze n’injangwe ze.

Uwo mukecuru utuye mu Mujyi wa Shanghai yahise ahindura irage yari yarakoze mbere, akora irishya rikubiyemo icyifuzo cye, cy’uko amafarange yose yazakoreshwa mu kwita ku mbwa ze n’injangwe mu gihe azaba amaze gupfa.

Ku bw’amahirwe makeya, uwo mukecuru wiswe Liu, yasanze itegeko ryo mu Bushinwa ritemerera abantu kuraga imitungo yabo imbwa mu buryo butaziguye (directly).

Nyuma yo kubijyaho inama n’umunyamategeko we, Liu yabonye ubundi buryo yabikoramo, ashaka ivuriro ry’amatungo rigomba kuzasigara ryita ku mbwa ze yakundaga, rikaba ari ryo rizasigarana umutungo we.

Ikinyamakuru Odditycentral.com cyatangaje ko Liu yashyizeho n’umuntu uzajya agenzura ko iryo vuriro ry’amatungo radasesagura umutungo we kandi ko ryita ku mbwa ze n’injangwe ze neza.

Bamwe mu nzobere mu by’amategeko bavuga ko hari icyizere ko abana ba Liu, bashobora kuzegera nyina bakamusaba imbabazi akaba yahindura igitekerezo, agahindura n’irage, ku buryo izo mbwa n’injangwe ze zitaba abazungura be zonyine.

Inkuru y’uwo mukecuru yakoze ku mitima ya benshi cyane cyane Abashinwa, benshi bagaragaza ko bumva cyane agahinda ke, kuko bibabaza cyane kugira abana ntibakwiteho mu za bukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ehehe! Ibinu byarahindutse koko! Naho gufata n’Imbwa zikaragwa nimitungo

NZAYISENGA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka