Imbwa yariye 4,000 by’Amadolari ya Amerika

Muri Amerika, imbwa yariye Amadolari 4,000 ba nyiri urugo bari bavuye kubikuza muri banki, gusa bagira amahirwe baza kubona kimwe cya kabiri mu mwanda iyo mbwa yitumye.

Umugabo witwa Clayton n’umugore we Carrie Law, batuye ahitwa i Pittsburgh, muri Leta ya Pennsylvania, bakaba bafite imbwa yitwa Cecil ifite imyaka irindwi, ni yo yamize ayo Madolari uwo mugabo n’umugore we bari bakimara kubikuza, kuko bari bafite umushinga bagiye kuyakoresha aho mu rugo rwabo.

Mu gihe bari bafashije ayo madolari ku kabati ko mu gikoni cyabo, iyo mbwa yarayariye isiga uduce dutoya cyane twacitse kuri izo noti, nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya BFMTV.

Clayton yagize ati "Naratunguwe cyane, mpamagara Carrie (umugore), mubwira nti iriye ya madolari. Yariye Amadolari 4,000".

Clayton Law, yanabwiye USA Today ati " Ntabwo ari ibintu yari isanganywe. Mu busanzwe ntabwo ikora no ku biribwa nubwo byaba biri aho ishyikira”.

Uwo muryango wahise uhamagara umuganga w’amatungo, kugira ngo bamenye niba nta kibazo izo note zatera ku buzima bw’imbwa.

Icyakurikiyeho ni ugushaka uko bakongera kubona ako kayabo kabo k’Amadolari, babanza kurundanya uduce tw’inote twari tunyanyagiye aho mu gikoni. Naho ibindi bice imbwa yamaze kumira, byabasabaga gutegereza ko ibiruka cyangwa se ikabyituma.

Aganira na CBS, Carrie yavuze ko banyuzagamo we n’umugabo we bagatera urwenya, bibaza ukuntu iyo mbwa ifite Amadolari menshi gutyo mu nda yayo.

Yagize ati “Mu gihe runaka, na Cecil yicaye aho mu ntebe, twanyujijemo turaseka dutekereje ukuntu igomba kuba yifitemo Amadolari 2,000 nibura mu nda yayo”.

Uko iminsi yagendaga ishira, Clayton na Carrie Law bagendeye kuri nomero zishyirwa ku note, baje kugaruza 3,500 kuri 4000 byariwe n’imbwa yabo. Amadolari 500 n iyo yabuze burundu. Icyo kikaba ari igihombo cyoroheje kuri uwo muryango kuko ngo 500 ari makeya cyane, ugereranyije na 4,000 bari bagiye guhomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Natwe turebereho kuko kwandarika ibyo dukoresha bishobora kuduteza ibihombo.eg:kumva ngo umwana amennye IPHONE,imbeba itwaye amafranga!Iryo n’isomo. mucunge imitungo yagaciro yo kwangirika biteza igihombo.

KIM ALL yanditse ku itariki ya: 7-01-2024  →  Musubize

Nshimiye umunyamakuru Media trice Uwingabire ukomeje kutugezaho izinkuru murakoze.

Anith yanditse ku itariki ya: 7-01-2024  →  Musubize

Eeeeeebiratangaje imbwa imira amadorare4.000 gusa imana ishimwe kuba imbwa yarabashije kugarura amwe muyoy.ariyariye ni ibyagaciropeee murakoze|

Uwiringiyimana +nyabihu+bigogwe+kora yanditse ku itariki ya: 6-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka