Umugore yatawe muri yombi azira gushyira ‘GPS’ mu modoka za Polisi

Umugore wo mu Bushinwa ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho yiyemerera ko yashyize udukoresho tw’ikoranabuhanga twa GPS mu modoka za Polisi y’aho atuye, kugira ngo ajye agenzura aho ziri bityo itamufatira amakamyo.

Yashize GPS mu modoka za Polisi
Yashize GPS mu modoka za Polisi

Uwo mugore utuye i Xiangyang, mu Ntara ya Hubei, yavuze ko yifata nk’umunyamahirwe udasanzwe ku rundi ruhande, kuko yahanishijwe gufungwa iminsi umunani, no gutanga amande y’Amayuwani 500 (Amadolari 70), kubera icyaha cyo gukurikirana ingendo z’imodoka za Polisi, yifashishije udukoresho tw’ikoranabuhanga twa GPS duhishe.

Ibyo uwo mugore yakoze byamenyekanye ku buryo butunguranye, ubwo polisi yarimo ikora igenzura risanzwe ry’ibinyabiziga byayo muri Brigade ikorera i Xiangyang, nyuma babona akantu kameze nk’agasanduku gato k’umukara kari kuri ‘chassis’ y’imwe mu modoka zishinzwe kugenzura umutekano.

Nyuma yo kwitegereza neza, baje gusanga muri ako gasanduku ‘GPS tracker’, ikurikirana ingendo zose ikora, kandi izo GPS biza kugaragara ko ziri mu modoka esheshatu muri cumi n’imwe z’iyo Brigade.

Abayobozi baje gukurikirana ngo bamenye uwashyizemo izo GPS, basanga ni umugore utuye muri ako gace witwa Zhu, arafatwa aniyemerera ko rwose ibyo bintu ari we wabikoze.

Uwo mugare usanzwe ukora na bizinesi y’amakamyo atwara ibicuruzwa, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kujya akurikirana ingendo za polisi kugira ngo ajye abona uko akwepa ibihano ashobora guhabwa na yo, igihe yaramuka ifashe izo kamyo ze.

Yiyemereye ko ari we ubwe washyize izo GPS ku modoka za polisi mu masaha y’ijoro, mu gihe ziba ziparitse kuri sitasiyo ya Xiangzhou.

Zhu yaguze utwo dukoresho twa GPS dutandatu kuri Internet, yishyura Amayuwani 350, muri Kamena umwaka ushize, adukoresha mu kugenzura aho imodoka za polisi ziherereye, kuri telefoni ye, kugeza mu kwezi gushize kwa Mutarama 2024. Yavuze ko yakoreshaga izo GPS akamenya aho izo modoka za polisi ziri, akabwira abashoferi batwara amakamyo ye, kugira ngo bamenye uko birinda guhura nazo.

China Daily yatangaje ko mu bihugu byo mu Burayi, ibyo bikorwa bya Zhu byari kuba ari ibyaha bikomeye, ariko Zhu yafunzwe iminsi umunani gusa, no kwishyira amande y’Amayuwani 500, ku buryo ubyumva asanga igihano kitajyana n’icyaha cyakozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka