Yishyuye umuntu amuca amaguru, ashaka guhabwa amafaranga y’ubwishingizi binyuze mu buriganya

Umugabo ukomoka muri Leta ya Missouri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aravugwaho kuba yarishyuye umuntu akamuca amaguru yombi, akabeshya ko yayaciwe n’ikimodoka gihinga (tractor) mu buryo bw’impanuka, ibyo akaba yarabikoze agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi mu buryo bw’uburiganya.

Gusa, iperereza ryakozwe kuri iyo dosiye, ryagaragaje ko ubwo ari bumwe mu buriganya bwakozwe ku buryo butangaje mu mateka. Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ngo nibwo umugabo w’imyaka 60 y’amavuko ukomoka ahitwa Willow Springs muri Leta ya Missouri yatakaje amaguru ye yombi, bivugwa ko byaturutse ku kuba yaragize impanuka amaguru ye agacibwa n’imashini ihinga.

Ariko, ikibazo cyaje kugaragara muri iyo nkuru y’impanuka yavugwaga ko ari yo yatumye acika amaguru ye yombi, ni uko ntaho ayo maguru yacitse yabonetse, icyo kikaba cyari ikintu kitumvikana ku mpanuka nk’iyo.

Uretse kuba ayo maguru yarabuze, hiyongereyeho n’ikindi kibazo cy’uko ibikomere bye byari bisukuye cyane ku buryo bitaba byakomerekejwe n’imashini ihinga. Nyuma y’ibyo haje kwiyongeraho ko uwo mugabo ari umuntu wari usanzwe azwi ko yamugaye amaguru, bituma hazamuka ibibazo byo kumenya uko yaba yarahingishaga imashini kandi yaramugaye amaguru.

Nk’uko byatangajwe na Odditycentral, umwe mu bari bagize itsinda ryakoze iperereza kuri iyo dosiye Torey Thompson, aganira na ‘Springfield News Reader’ yagize ati, “ Iyo amaguru ye aba yaraciwe n’imashini ihinga, yari kuba ava amaraso menshi kandi afite ibikomere biteye ubwoba. Nabonye izindi mpanuka zagiye ziterwa n’imashini zihinga mbere, iyi mpanuka ntimeze nka zo”.

Itsinda ry’abapolisi n’abaganga ryageze ahavugwaga kuba ari ho habereye impanuka, abarigize bose ngo batangajwe no kubona uko amaguru ye yari ameze nyamara ari bwo iyo mpanuka yari ikimara kuba. Uko iperereza ryakomezaga gucukumbura, iyo nkuru y’impanuka y’uwo mugabo, haje kugaragaramo andi makuru agaragaza ko abeshya.

Muri icyo gihe yari mu iperereza, Polisi yaje kuvumbura ko hari umugabo waje mu rugo rw’uwo mugabo wavugaga ko yagize impanuka y’imashini ihinga ikamuca amaguru, uwo mugabo waje iwe ngo yaje aturuka muri Leta ya Florida, aza azanye ishoka, bikavugwa ko ari we wamuciye amaguru nyuma akamwishyura amafaranga.

Nyuma byaje kumenyekana ko uwo mugabo w’imyaka 60, wari waramugaye igice cyo hepfo, yacuze umugambi wo guca amaguru ye kuko atari akibasha kuyakoresha, abikora agambiriye kubona amafaranga y’indishyi zitangwa na sosiyete z’ubwishingizi. Gusa kuko uburiganya bwe bwatahuwe nta kirego aratanga gisaba indishyi muri sosiyete y’ubwishingizi, ntiyigeze ashyikirizwa inkiko ngo aburanishwe anakatirwe.

Thompson yagize ati “Ni umugambi washyizwe mu bikorwa hadashyizwemo ubwenge bwinshi. Gusa sindabona ibindi bintu bimeze bityo”.

Nubwo atari kujyanwa mu nkiko kubera kugambirira gukora uburiganya muri sosiyete y’ubwishingizi, ariko Polisi yashakaga kumufunga kubera igihe n’umutungo yamutayeho ikora iperereza, ariko kubera ukuntu ibisebe by’aho bamuciye amaguru byari bimeze nabi, yahisemo kumureka, ngo agume mu bitaro akire.

Ayo maguru yari yabuze aho impanuka yavugwaga ko yabereye, umuntu wo mu muryango w’uwo mugabo bayaciye, ngo yatangaje ko yayabonye mu ndobo yari yageretsweho amapine y’imodoka maze ayereka abakoraga iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Millions na Millions bashaka amafaranga binyuze mu buriganya.Hali abica abantu kugirango bakire,hali abasambana ngo bakire,etc...Abandi benshi babeshya ibigo by’imisoro ku isi yose.Abanyamadini nabo bashinga amadini menshi bashaka ubukire,bakiyita abakozi b’imana.Bakiha ama titles pastor,bishop,apotre,etc...Ariko abo bose bajye bibuka ko gukunda amafaranga ukora amanyanga,bizabuza benshi kuba mu bwami bw’imana nkuko bible ivuga.Ni icyaha gikomeye.Yesu yerekanye ko ntacyo byakumarira gukira cyane,ejo ugapfa,ntuzazuke ku munsi w’imperuka,kubera ko wakoraga ibyo imana itubuza.Ni ukutagira ubwenge nyakuli.

rukera yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka