Ntiyorohewe no kubona ibitunga abana 44 yabyaye

Umubyeyi wo muri Uganda witwa Mariam Nabatanzi Babirye, uzwi cyane ku izina rya ‘Mama Uganda’, avuga ko avunwa cyane no kubona ibitunga abana be 44 kuko umugabo we yabamutanye guhera mu 2015.

Ku myaka 40 afite abana 44
Ku myaka 40 afite abana 44

Ikindi uwo mubyeyi avuga kimugora cyane, ni ukubona amafaranga y’ishuri y’abo bana be bafite imyaka hagati y’itandatu na makumyabiri n’umunani (6-28), aho yemeza ko akora utuzi dutatu dutandukanye kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kubitaho, kuko se yabataye abitewe n’uko ngo ari benshi akaba atashobora gukomeza kubitaho.

Uwo mubyeyi avuga ko ahura n’ibibazo byinshi mu kurera abo bana be, kuko nta bundi bufasha abona.

Aganira n’icyamamare Drew Binsky, uzwi cyane mu gukoresha uruga rwa YouTube, yagize ati “Ndera abana njyenyine nyuma y’uko umugabo wanjye antaye. Data yankosheje nkiri umwangavu mutoya cyane, hanyuma kuko uwo wari unshatse yandutaga cyane, nta rukundo cyangwa ubwimvikane bwigeze bubamo, kandi noneho yari anafite abandi bagore bane”.

Nabatanzi avuga ko umugabo we yamushatse afite imyaka 45, mu gihe we yari afite imyaka 12, nyuma aza kumuta kubera ko abyaye abana benshi, uwo mugabo ngo yananiwe kwihanganira kubana n’umugore ubyara cyane atyo, maze aramuta arigendera.

Yagize ati "Abagabo benshi bita ku bana babo ari uko bakuze gusa, urugero niba ari umukobwa, umubyeyi aba ashaka kuba hafi, kuko aba azi ko hari amafaranga azazanira umuryango binyuze mu nkwano”.

Nabatanzi avuga ko uretse amafaranga y’ishuri, hari n’ayo kuvuza abo bana bose na yo amugora cyane, kuko ubuvuzi buhenda, kandi akaba nta bufasha bundi abona.

Yagize ati "Mama wanjye yansize maze iminsi itatu mvutse, naho Data ukiriho n’ubu, we yangurishije ku buryo bubabaje bamuhaye inka, ihene n’amafaranga”.

Ikinyamakuru ‘TimesNow’ cyanditse ko Mariam Nabatanzi Babirye, afatwa nk’umugore wa mbere ku Isi urumbuka (The most fertile woman in the world), kuko ubu afite imyaka 40 y’amavuko, akaba afite abana 44, nyuma y’uko yabyaye bwa mbere afite 13, icyo gihe abyara impanga z’abana babiri.

Agiye kwa muganga ngo abaganga bamubwiye ko afite intanga ngore nyinshi ku buryo budasanzwe, ndetse bamubwira ko atagomba kuzigera afata imiti yo kuboneza urubyaro, kuko byamuzanira ibibazo bikomeye mu mubiri.

Nyuma ngo byanaje kugaragara ko uko kuba Nabatanzi afite uburumbuke bwinshi, ari ibintu by’uruhererekane mu muryango, nk’uko byemejwe na Dr Charles Kiggundu, umuganga w’abagore mu bitaro bya Mulago muri Kampala, wavuze ko aremwe ku buryo amagi menshi ashobora kurekurwa icyarimwe, ibyo bikaba bitanga amahirwe menshi yo kuba yabyara impanga.

Uwo mubyeyi yabwiwe n’abaganga ko agomba gukomeza kubyara kugira ngo agabanye uburumbuke bwe, ku buryo muri abo bana be 44, harimo abo yabyaye ari impanga za babiri inshuro 4, abyara impanga za batatu inshuro 5, abyara n’impanga za bane inshuro 5 nabwo. Rimwe gusa nibwo yabyaye umwana umwe.

Nubwo Natabanzi ari umubyeyi w’abana 44, yagize ibyago apfusha 6, ubu ngo asigaranye abahungu 20 n’abakobwa 18 arera wenyine, nyuma y’uko uwo bababyaranye abataye kandi ajyanye n’amafaranga yose yakamufashije kubarera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka