Umugabo yareze umuganga yishyuye ngo amwongerere igitsina, ahubwo kikagabanuka

Umugabo wo muri Turukiya, yareze mu rukiko umuganga yishyuye ngo amwongerere ubunini bw’igitsina, maze ahubwo bikarangira kigabanutseho sentimetero imwe nyuma yo kumubaga.

İlter Türkmen, ni umukozi wa Banki w’umukire ukomoka ahitwa Tekirdağ muri Turkey , ubu akaba ashaka indishyi y’akababaro ya 500,000 by’Ama-lira ($16. 500), igomba gutangwa na Dr. Haluk Soylemez, Umuganga wagombaga kumwongerera igitsina yaba mu bunini no mu burebure, yarangiza agatuma ahubwo kigabanuka nyuma yo kumubaga.

Türkmen avuga ko uwo muganga yari yamusezeranyije ko namara kumubaga igitsina cye kiziyongeraho sentimetero eshatu (3cm) mu bugari na sentimetero eshatu mu burebure, ari ko nyuma yo kubagwa kabiri, birangira muri rusange igitsina cye kigabanutseho sentimetero imwe (1cm) ugereranyije n’uko cyari gisanzwe.

Abanyamategeko bunganira uwo mugabo mu rukiko, babwiye umucamanza ko uko kubagwa kwateye umukiriya wabo ububabare bukomeye cyane ku buryo yamaze ukwezi kose adashobora kugenda neza, ndetse bikarangira asigaranye igitsina kigufi ugereranyije n’uko cyari kimeze mbere ndetse cyuzuyeho inkovu ziteye ubwoba.

Mu nyandiko abanyamategeko ba İlter Türkmens, bashyikirije urukiko, basobanuye ko bwa mbere umukiriya wabo yagiye kubagwa ku ivuriro rya Dr. Soylemez muri Mutarama 2022, mu gihe yari atangiye gukira, akazajya anyuzamo akava amaraso , asubira kwa muganga amubwira uko ikibazo kimeze.

Nyuma yo gusuzuma umurwayi, Dr Soylemez yamuhaye indi gahunda yo kongera kubagwa, iyo nshuro ya kabiri Türkmen abagwa, yo yasize ameze nabi kurushaho. Yagize ububabare bagereranya n’ubwinjiza umuntu mu rupfu, “agonizing pain”, ku buryo byamunaniye kugenda uko bikwiye. Na nyuma y’uko ububabare bugabanutse, igitsina cye ngo cyasigaranye inkovu zitazavaho kandi kiba na kigufi kurusha uko cyareshyaga mbere yo kujya kuri uwo muganga.

Türkmen, ngo yari afite inzozi zo kongererwa sentimetero eshatu (3cm) kuri sentimetero 12 yari asanganywe zikaba sentimetero 15, ariko ubu ababazwa no kuba nyuma yo kubagwa na muganga Soylemez igitsina cye cyarasigaranye sentimetero 11.

Dr Solemez we avuga ko kuva ku ntangiro igitsina ry’uwo mukiriya cyari sentimetero 11, akemeza ko kubera imiterere y’umubiri we kumwongerera ubunini n’uburebure bw’igitsina byanze, ariko ko nta kosa ryabaye mu buvuzi yahawe.

Ari imbere y’urukiko, Dr Solemez yagize ati, “ Nta kosa ryabaye mu gikorwa cyo kubaga nakoze ”.

Ikinyamakuru Odditycentral.com, cyatangaje ko urwo rubanza rutangaje nubu rugikomeje, kandi ko nta ruhande na rumwe muri iki gihe rwemera kugirana ikiganiro n’itangazamukuru kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka