Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n’inkongi

Muri Kenya, abantu bari bari mu gahinda k’uwabo wapfuye bagiye gushyingura, batunguye cyane no kubona inkongi yibasiye imodoka yari itwaye umurambo we, irashya irakongoka.

Imodoka yari itwaye umurambo yahiye irakongoka
Imodoka yari itwaye umurambo yahiye irakongoka

Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa ‘Tuko’ cyatangaje ko imihango ijyana no guherekeza nyakwigendera yabaye nk’ihagarara mu buryo butunguranye ubwo imodoka yari itwaye umurambo yafatwaga n’inkongi igakongoka nubwo abashinzwe kuzimya inkongi bakoze ibishoboka byose ngo bayizimye ariko bikaba iby’ubusa.

Umuvugizi w’urusengero rwa Church Stretton, Shropshire, aho umurambo wa nyakwigendera wari ugiye gusengerwa mbere yo gushyingurwa, yavuze ko inkongi yaje yongera ibibazo ku gahinda umuryango wari urimo byo kubura umuntu wawo.

Ibisobanuro byatanzwe, bivuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz igifatwa n’inkongi, abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’abashinzwe ubutabazi bwo kuzimya inkongi, bahise bihutira gukuramo isanduku irimo umurambo.

Nyuma yo gukuramo isanduku irimo umurambo, imodoka yakomeje gushya kugeza ubwo ikongotse. Gusa, nta bantu bakomerekeye muri iyo nkongi.

Uwo muvugizi w’urusengero yakomeje avuga ko ibitekerezo bye ndetse n’amasengesho ye yabyerekeje kuri uwo muryango. Yashimye imbaraga zakoreshejwe zikarinda umuryango umubabaro wiyongera ku wo bari bafite.

Yagize ati "Abakozi ndetse n’inzego za Leta bashoboye kurokora isanduku yari irimo umurambo mbere y’uko imodoka ikongoka. Habayeho ubwitange umuntu wese wari uri aho yashimirwa. Ibibazo nka biriya bitunguranye nta gushidikanya ko byongereye ibibazo ku muryango n’ubundi wari uri mu gahinda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka