Brazil: Imbata zasimbuye imbwa mu gucunga umutekano wa gereza

Muri Brazil, Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina, iherutse gufata icyemezo cyo kureka gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, yiyemeza kujya ikoresha imbata, kuko zivugwaho kuba zifite uko zisakuza bidasanzwe, iyo zumvise hari ikintu kidasanzwe, cyangwa igihe zibonye hari umufungwa urimo ugerageza gutoroka.

Imbata zirinda umutekano kuri gereza
Imbata zirinda umutekano kuri gereza

Muri iki gihe cy’iterambere n’ikoranabuhanga, za gereza zo mu bihugu bitandukanye zashyizeho uburyo bugezweho, bituma bigora cyane imfungwa gutoroka, ariko nubwo hari uburyo bwinshi bwo gucungwa za gereza, hari n’ubukoresha ikoranabuhanga rihambaye, usanga hari n’aho bakoresha imbwa zishinzwe kurinda umutekano kuri za gereza, kugira ngo zunganire abashinzwe uwo murimo.

Nubwo hari ikoranabuhanga rikomeye ryashyizwe mu gucunga za gereza, mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ariko usanga hakiri uburyo bwa gakondo nabwo bugikoreshwa hamwe na hamwe, bwunganira abacungagereza mu kazi kabo.

Muri ubwo buryo harimo gukoresha imbwa (guard dogs), ariko hari n’ibihugu bihitamo gukoresha ubundi buryo.

Urugero, ni uko muri iki gihe usanga gereza nyinshi muri Brazil, zikoresha imbata mu mwanya w’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano wa za gereza, bigaterwa n’uko ngo imbata zikora neza cyane ugereranyije n’imbwa, kuko zifite ubushobozi bwo kumva buri hejuru kurusha imbwa ndetse zikagira n’uburyo zisakuzamo zimenyesha abacungagereza ko hari ikibazo. Ikindi kandi no kuzitaho bikaba bihendutse cyane.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), Marcos Roberto de Souza, Umuyobozi w’iyo Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina, yagize ati “Dufite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga umutekano muri gereza, tukagira n’abantu, none twabonye n’imbata zasimbuye imbwa”.

Ati “Amasaha y’ijoro aba atuje cyane, kandi no ku manywa nk’uko ubibona kuri gereza haba hatuje cyane. Ahantu hameze hatya rero hafasha umutekano kurushaho gucungwa neza, cyane cyane ku mutekano wifashisha imbata.”

Izo mbata zikoreshwa mu kunganira abacungagereza ‘geese guards’, ngo zikomeza zikora irondo hagati y’uruzitiro rwa gereza n’imiryango minini isohoka muri gereza.

Muri rusange, hashize imyaka 12 muri Brazil bakoresha imbata muri gahunda zo gucunga umutekano muri za gereza, kugira ngo imfungwa zidatoroka. Mu 2011, nibwo gereza ya Sobral prison yo muri Sao Paolo, yatangajwe mu binyamakuru mpuzamahanga ko yatangije uburyo bwo gukoresha imbata mu gucunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka