Umugore yasabye gatanya n’umugabo we amuziza kutiyuhagira

Muri Turkey, umugore aherutse gusaba gatanya kubera ko umugaba we yanga kwiyuhagira, agahora anuka ibyuya ndetse n’amenyo ye akayoza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru gusa.

Urukiko rwemeye iyi gatanya
Urukiko rwemeye iyi gatanya

Uwo mugore wiswe A.Y. mu itangazamkuru ryo muri Turkey, ngo yatanze ikirego mu rukiko asaba gutandukana n’umugabo we wiswe C.Y, agaragaza ko isuku ye nkeya, ari cyo kibazo gikomeye.

Abanyamategeko bunganira uwo mugore, babwiye urukiko rwa ‘19th Family Court’ rwa Ankara, ko uregwa ashobora kwambara umwenda umwe iminsi itanu atawuhinduye, akoga rimwe na rimwe, agahora anuka icyuya.

Abatangabuhamya baje mu rukiko, harimo inshuti zihuriweho n’umugabo n’umugore ndetse n’abakorana n’umugabo, bose bemeje ko koko uwo mugabo afite ikibazo cy’umwanda . Urukiko rwahise rwemera guha uwo mugore gatanya nk’uko yari yayisabye, ndetse rutegeka umugabo kumwishyura ibihumbi magana atanu by’Amalira yo muri Turkey, (500,000 Turkish lira), ni ukuvuga agera ku 16.500 by’Amadolari y’Amerika nk’indishyi y’akababaro, yo kuba barabanye atita ku isuku.

Umunyamategeko wa A.Y. witwa Senem Yılmazel, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Turkey cyitwa Sabah ko “Abashakanye bagomba kuzuza inshingano zijyana n’ubuzima basangiye. Iyo ubuzima abashakanye bahuriyeho bubaye umutwaro kubera imyitwarire y’umwe muri bo, undi aba afite uburenganzira bwo gutanga ikirego agasaba gatanya. Twese tugomba kwitondera ibijyanye n’imibanire y’abantu. Kubera iyi mpamvu, tugomba kureba ku myitwarire yacu no ku isuku yacu”.

Itegeko ryo muri Turkey, impamvu zishingirwaho mu gutanga gatanya zigabanyijemo ibice bibiri, harimo impamvu rusange n’impamvu zidasanzwe. Kuri iyo dosiye yo kuba hari ubangamiwe kubera imyitwarire ya mugenzi we irimo kuba agira umwanda, byatumye iyo suku nkeya y’umugabo iba impamvu urukiko rwashingiyeho rutanga gatanya.

Kudakunda koga bitumye atandukana n'umugore we
Kudakunda koga bitumye atandukana n’umugore we

Impapuro z’urukiko, zigaragaza ko abatangabuhamya bemeje ko C.Y. yogaga rimwe mu minsi irindwi cyangwa se icumi, ibyo bigatuma impumuro ye ibangama cyane. Bamwe mu bakorana n’uwo mugabo bemeye kuza gutanga ubuhamya mu rukiko, bavuze ko kubera ukuntu agira umwuka unuka cyane, gukorana na we ari iyicarubuzo.

Odditycentral.com cyanditse ko inkuru nk’iyo yigeze kubaho mu 2018, ubwo umugabo wo muri Taiwan na we yatandukanye n’umugore we kubera ko yoga rimwe mu mwaka, ndetse hari n’undi mugabo w’Umuhinde na we ngo watandukanye n’umugore kubera ko atoga buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aka ni agahoma munwa!

Alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka