Agiye kurega Hoteli yarayemo akarumwa na ‘scorpion’ ku bugabo

Muri Amerika muri Leta ya California, umugabo yatangaje ko agiye kurega mu Rukiko hoteli yarayemo mu Mujyi wa Las Vegas yitwa Venetian, akarumwa n’agakoko ka ‘scorpion’ ku myanya ye y’ibanga mu gihe yari asinziriye.

Agiye kurega mu nkiko hoteli yarayemo akaruma na scorpion
Agiye kurega mu nkiko hoteli yarayemo akaruma na scorpion

Uwo mugabo witwa Michael Farchi, yabwiye itangazamakuru ko ibyo byamubayeho ahagana saa munani z’ijoro ku itariki 26 Ukuboza 2023, ntiyahita abitangaza, ariko ngo arashaka kurega iyo hoteli.

Ikinyamakuru ‘New York Post’ cyatangaje uko uwo mugabo yabyivugiye "Nakangutse numva ububabare bwinshi mu myanya y’ibanga, ariko ntazi icyo ari cyo. Narambuye ukuboko nshaka kumenya icyo ari cyo, nsanga ni scorpion, ari ko n’ububabare burushaho kwiyongera. Numvise ari nk’umuntu unkubise cyane mu myanya yanjye y’ibanga. Byari bimeze nko gukatwa n’ikimene cy’ikirahuri cyangwa icyuma gityaye cyane”.

Farchi yavuze ko akimara kumva ubwo bubabare bukabije mu myanya ye y’ibanga, yahise ajya mu bwiherero, ni ho yaboneye ko yarumwe na scorpion, kandi ikiri mu mwenda we w’imbere yafasheho, ahita abanza arafotora mbere yo kwerekeza kwa muganga kuko ububabare bwari bukabije.

Farchi akibona ko ari ako gasimba kazwiho kuba kagira ubumara bubi kamurumye, ngo yabimenyesheje hoteli, ariko ntiyagira icyo ibikoraho, akaba ari cyo cyatumye ubu agiye kurega iyo hoteli mu Rukiko, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we witwa Brian Virag.

Uwo munyamategeko yashimangiye ko umukiriya we agiye kurega iyo hoteli, kubera ko nyuma y’uko arumwe n’iyo scorpion byamuteye ibindi bibazo by’ubuzima n’ubu agifite ingaruka zabyo, harimo n’ihungabana rikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka