Amerika: Umukecuru w’imyaka 92 aracyamurika imideri

Umunyamerika w’umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideli, Carmen Dell’Orefice azwiho kuba ari we muntu ukuze cyane kurusha abandi mu bari mu banyamideri, kandi ugikora akazi ke akabishobora nubwo ageze mu zabukuru, kuko afite imyaka 92 y’amavuko.

Carmen Dell'Orefice
Carmen Dell’Orefice

Carmen Dell’Orefice yatangiye uwo mwuga wo kumurika imideri ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, ubwo yahuraga n’umugore w’umufotozi wari ikirangirire, Herman Landschoff, bahuriye muri bisi ajya kwiga ibyo kubyina.

Icyo gihe Dell’Orefice yafotowe amafoto atangira gukwirakwizwa, ariko ntibyagera kure cyane ndetse na we ubwe ngo ntiyari azi ko bizarangira abaye icyamamare muri ibyo byo kwamamaza imideri. Nyuma y’imyaka ibiri gusa, ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, yari yashyizwe muri ‘magazine’ yo muri Amerika ‘Vogue Magazine’, isohoka muri kwezi ivuga ku bijyanye n’imideri (fashion&lifestyle).

Mu mwaka ushize wa 2023, nibwo Carmen yashyizwe muri magazine ya ‘Vogue Czechoslovakia’, nk’umunyamideri ukuze cyane kurusha abandi ku Isi yose kandi ugikora.

Ikinyamakuru ‘Odditycentral’ cyanditse ko uwo munyamideri yakuriye mu Mujyi wa New York muri Amerika afite Nyina wenyine, akaba yarahuye n’ubuzima bugoye mu buto bwe. Umuryango we ngo wari ufite ibibazo by’amikoro adahagije ku buryo yigeze no kugira ikibazo cy’imirire mibi, arananuka cyane, abamufotora bakajya babanza gufungisha ibikwasi imyenda mu mugongo, ahandi bagashyiramo ibipapuro ngo imyenda imukwire neza.

Ikindi ni uko umuryango we wari ukennye udashobora no kubona telefoni yo mu nzu, ku buryo abamukeneraga mu kazi batumaga abajya kumubwira bamusanze iwabo. Akazi ko kumurika imideri ntikari gahagije ngo gafashe umuryango we, byasabaga ko akora ibindi biraka we na Nyina kugira ngo bashobore kubaho neza.

Ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, Carmen Dell’Orefice, yashatse umugabo witwaga Bill Miles mu 1950, ariko asa n’umubuza uburenganzira ku mutungo we, kuko ngo yamuhaga Amadalari 50 gusa yo kwifashisha mu mafaranga yabaga yinjije ayakuye mu kazi ke ko kwamamaza imideri. Yaje gutandukana na we, ashaka undi mugabo w’umufotozi witwa Richard Heimann, na we aza kumureka mu gihe yari yiyemeje guhagarika akazi ko kumurika imideri mu 1958.

Kubera ibibazo by’amikoro, Carmen yaje kwiyemeza kugaruka mu kazi ko kumurika imideri mu 1978, nyuma y’imyaka mikeya, yari yongeye kumenyekana muri za ‘magazine’ zivuga iby’imideri. Kuva ubwo yakomeje gukora ako kazi, yamamariza inzu z’imideri zitandukanye, kandi akora neza nubwo ubundi yari mu myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu kiganiro aherutse gutanga, yagize ati “Abagabo n’abagore bagomba kwiyitaho bakikunda. Ibanga ryo kugumana ubwiza ni ukwiyitaho nk’uko umuntu yita ku mwana, uko ugaburira umwana, ukamwitaho kandi ubikorana urukundo. Ibyo nibyo twagombye kwikorera natwe ubwacu, tukigaburira neza, tukiha urukundo, kuko ni byo biduha guhora dufite imbaraga”.

Mu 2022, ubwo yari afite imyaka 91, Carmen Dell’Orefice yamamaje imideri akorana na magazine zitandukanye harimo ‘Vogue Czechoslovakia’, ‘L’Officiel India’, na ‘Schön China’. Kugeza ubu, akomeje kwerekana ko imyaka ari imibare gusa, ko hari abantu bayinywa nk’uko banywa Divayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka