Sylvester Stallone yigeze kugurisha imbwa ye Amadolari 40 kubera ubukene

Sylvester Stallone ni umukinnyi wa filime za Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), umenyerewe ku izina rya Rambo mu mwuga wo gukina filime.

Nubwo uyu mugabo afite imitungo ibarirwa muri miliyoni 300$, mu bwana bwe yagize ubuzima bubi cyane kuko hari n’aho yageze akemera kugurisha imbwa ye yakundaga cyane kugira ngo abashe kubona ibyo kurya.

Sylvester Stallone n'imbwa ye Butkus
Sylvester Stallone n’imbwa ye Butkus

Amazina ye yose ni Sylvester Gardenzio Stallone, yavutse ku itariki 06 Nyakanga 1946 i New York, US ku mugabo witwa Frank Stallone wakoraga umwuga wo kogosha abantu, akaba ari Umutaliyani wagiye gutura muri US ahagana mu 1930, nyina akaba Jackie Stallone ufite inkomoko mu Bufaransa, wari umubyinnyi w’umwuga akanahanurira abantu.

Aho yakuriye mu mujyi wa New York yahagiriye ubuzima butari bwiza na buhoro; kuko yavukanye uburwayi bwo kugagara igice cy’ibumoso cy’isura (paralysie faciale), bituma mu akura atazi kutavuga neza, ari nako ahura n’ingorane zo gusekwa n’abana biganaga.

Ibyo bibazo byose byazaga byiyongera ku kuba yarabanaga na nyina gusa kuko ababyeyi be batandukanye mu 1957 afite imyaka 11, nyina yiyemeza gushaka imirimo rimwe na rimwe yari imeze nk’uburetwa kugira ngo abashe kurera abana be babiri, Sylvester Stallone na murumuna we Frank Stallone Jr.

Ibibazo yagize mu bwana byatumye adakunda kwiga, ahubwo akihatira gukora siporo cyane by’umwihariko iyo gukomeza umubiri (bodybuilding); ariko ntibyamubujije kurangiza amashuri yisumbuye ndetse abasha no kujya muri kaminuza kwiga ibijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, akabifatanya no gukora utuzi tw’intica ntikize.

Atangira kugerageza amahirwe ye mu mwuga wo gukina filime ntabwo byari bimworoheye, kuko aho yakomangaga hose bamusubizaga inyuma bamuhora ko atavuga neza, kandi n’isura ye ikaba yari ihengamye kubera uburwayi yavukanye buzwi nka nyabahema.

Ibyo ariko ntibyamuciye intege. Abonye muri filime byanze, yayobotse inzira yo gukina mu makinamico kugira ngo akomeze yimenyereze ibisa no gukina filime, ariko ubukene buranga bukomeza kumuzahaza we n’imbwa ye Butkus babanaga bonyine. Hanyuma umunsi umwe inzara imumereye nabi ahagana mu 1966, afata icyemezo cyo kugurisha imbwa ye amadolari atageze kuri 50 ariko ayitanga arira cyane.

Kubera ibibazo by’ubukene bwari bumaze kumuzonga, mu 1970 yaje kwemera gukina muri filime yajyaga gusa n’iz’urukozasoni (pornography) yitwa The Party at Kitty’s and stud’s ariko baza kuyihindura izina bayita The Italian Stallion nyuma y’uko yari amaze kumenyekana, kandi akaba afite inkomoko mu Butaliyani.

Sylvester Stallone muri Rocky I (1971)
Sylvester Stallone muri Rocky I (1971)

Mu 1974, isura ye itangiye kumenyerwa muri sinema, Stallone yaje kubona akazi ko gukina ari iruhande rw’umukinnyi w’ingenzi muri filime zitandukanye zirimo iyitwa The Lords of the Flatbush, Woody Allen’s Bananas n’iyitwa Klute.

Umugabo yakomeje guhatana kugira ngo arebe ko nawe yagera ku rwego rw’umukinnyi wa filime wubashywe, ni ko kwiyemeza kwicara yandika inkuru y’umuteramakofe amwita Rocky Balboa ariko utari uzwi muri uwo mukino, nta n’ubunararibonye afite, akaza kwisanga agomba kurwana n’uwari ufite umudari w’isi.

Iyo nkuru ayigejeje ku batunganya filime barayakiriye bamusaba ko bayigura bakamuha ibihumbi 100 by’amadolari ariko arayanga, ababwira ko kugira ngo ayibahe bagamba kureka akaba ari we ukina ari Rocky baramwangira, bamwingereraho ibindi bihumbi 100$ umugabo arabyanga, bongeraho andi biba 300 nabwo aranga maze baramureka asubiranayo inkuru ye.

Hashize iminsi baramuhamagaye bamubwira ko niba ashaka kuba ari we ukina iyo filime inkuru ye bayigura ibihumbi 30 by’amadolari, Stallone arayemera, atangira gukina filime ya Rocky mu 1976 izina rye riba rigiye mu ruhando rw’abakinnyi ba filime bihagazeho kuko yaje no kwegukana ibihembo bitatu bya Oscars harimo icya filime nziza y’umwaka.

Mu 1972, amaze kubona amafaranga afatika, yasubiye gushaka wa muntu yagurishijeho imbwa ye amusaba ko nawe ayimugurishaho, maze Stallone ayigura ibihumbi 15$ we yarayitanze kuri 40$.

Filime ya Rocky imaze kumuhira, yahise yigira inama yo gukina izindi eshanu mu 1979, 1982, 1985, 1990 na 2006, azikorera rimwe n’iyo yakinnye yitwa Rambo aho akina ari umusirikare wa US wavuye ku rugerero mu ntambara ya Vietnam ahagana mu ntangiriro za 80, ari nayo yatumye ajya ku rwego rw’umunnyi wa filime w’icyamamare nyuma yo gukina yitwa John Rambo mu 1985, 1988 no mu 2008.

Hagati aho ariko mu myaka ya za 90yakinnye n’izindi nyinshi zirimo iyitwa The Expert, Cop Land, Cliff Hanger, arakomeza kugeza mu 2010 ubwo yatangiraga gukina mu zitwa Expendables ari kumwe n’abasaza bagenzi be nka Arnold Schwarzenegger, Bruce Wills, Mickey Rourke, no muri 2012 ari kumwe na Jean-Claude Van Damme, hanyuma iya gatatu mu 2014 irimo Antonio Banderas n’indi irimo Harrison Ford.

Sylvester Stallone ubu afite imyaka 77
Sylvester Stallone ubu afite imyaka 77

Muri Mutarama 2016, Golden Globes yahaye Sylvester Stallone igihembo cy’umukinnyi w’indashyijirwa wakinnye mu mwanya wa kabiri w’ingenzi muri filime yitwa Creed ifatwa nk’umurage wa Rock Balboa, ya nkuru yanditswe mbere na mbere na Stallone ubwe ikamubera intango yo kwamamara.

Sylvester Stallone afite abana batanu (abahungu babiri n’abakobwa batatu) yabyaranye n’abagore batatu, ariko imfura ye Sage Stallone nawe wakinaga filime, yitabye Imana mu 2012.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo EssentiallySports na Screen Rant byandika ku byamamare, bivuga ko ku myaka 77 Stallone afite imitungo ibarirwa muri miliyoni 400$, akaba amaze gukina muri filime zirenga 70.

Umushahara we kuri filime imwe uri hagati ya miliyoni 10 – 20 z’amadolari, nawe ubwe akaba ari umwanditsi wa filime, uzitunganya akanazishyira ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka