Umugabo yasabye gatanya n’umugore we akimenya ko abana batatu bafite atari abe

Mu Bushinwa, umugabo yasabye gatanya n’umugore we bari bamaraney imyaka 16, nyuma yo kumenya ko mu bana batatu yibwiraga ko babyaranye, nta n’umwe we urimo.

Ysabye gatanya n'umugore we akimenya ko abana batatu bafite atari abe
Ysabye gatanya n’umugore we akimenya ko abana batatu bafite atari abe

Mu kwezi k’Ukuboza 2007, nibwo umugabo witwa Chen Zhixian yasezeranye n’umugore we Yu Hua, amushaka amurusha imyaka 8, ariko akimubona ku nshuro ya mbere, ngo yabonaga ari umukobwa utuje, bihurirana n’uko ababyeyi be bari bamaze iminsi bamushyiraho igitutu ngo nashake umugore abe umugabo atuze. Ibyo byatumye rero atarigeze agira umwanya mu by’ukuri wo kumenya neza umugore agiye gushaka.

Nyuma gato y’uko basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, Yu Hua yabwiye umugabo we Chen ko atwite, Chen na we kubera ko yahise yumva asazwe n’ibyishimo, ngo ntiyigeze atekereza ko uwo mugore we ashobora kuba yari atwite bahura, kuko yari amubwiye ko atwite kandi ari bwo bakibana, gusa we yari ashimishijwe no kuba agiye kuba papa ku nshuro ya mbere . Yu yabyaye uwo mwana wabo wa mbere w’umukobwa. Chen akomeza akazi ke k’ubushoferi bukora ingendo za kure akagera aho mu rugo ahitwa i Dexing, mu Ntara Jianxi inshuro nkeya cyane mu mwaka.

Nyuma y’imyaka mikeya, Yu Hua yabyaye undi mwana w’umukobwa, Chen yibwira ko yaba ari uwe, aramwakira neza. Mu 2019, nibwo Chen yatangiye gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma ubwo yari amubwiye ko atwite inda ya gatatu. Icyo gihe, Chen yari azi neza ko mu gihe umugore avuga yatwayemo iyo nda, atigeze agera mu rugo. Abibajijeho umugore we, amubwira amuhamiriza ko umwana ari uwe, birangira Chen yemeye ibyo uwo mugore yavugaga, nyuma iyo nda ivukamo umwana w’umukobwa wa gatatu na we amwakira neza.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, nibwo Chen Zhixian yashyize amenya ko koko umugore we amuca inyuma nk’uko yari yarabiketse. Yamenye ko umugore we afitanye ubucuti budasanzwe n’umugabo witwa Wu, ko yamubyariye umwana wa kane w’umukobwa mu bitaro bya Shangrao City.

Kuri iyo nshuro, aho kujya kubibaza umugore we, Chen yahisemo gushaka umunyamategeko, bajya gukora iperereza kuri ibyo bitaro. Bagezeyo basanga koko umugore yarahabyariye muri uko kwezi, ku cyemezo cyo gusohoka mu bitaro handitseho ko Chen ari we Se w’umwana, ndetse n’isinya ye barayihimbye bayishyiraho.

Akimara kubona ibyo, Chen yahise yibwira ko icyo yari yaketse na mbere ko umugore we yaba amuca inyuma, bishobora kuba ari ukuri. Chen yahise atanga ikirego asaba gatanya n’umugore we, ariko anasaba ko abana be batatu bapimwa bikamenyekana niba ari we Se. Ibyavuye mu bizamini byo kwa muganga bwari biteye ubwoba, kuko byagaragaje ko nta n’umwe muri abo bana b’abakobwa yareraga wari uwe mu buryo bw’amaraso.

Uwo mugabo wari ufite umutima wakomerekejwe n’ibyo yamenye ku bana be, yajyanye umugore mu rukiko asaba ko rwemeza ko ari we se w’abana nubwo bimeze bityo, ariko asaba n’indishyi z’uko yakometse mu marangamutima.

Mu bana batatu bafite nta n'umwe we urimo
Mu bana batatu bafite nta n’umwe we urimo

Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko nyuma y’icyo kibazo, inkuru y’uwo muryango yakwiriye mu itangazamakuru ryo mu Bushinwa, abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ibyo bashaka bitewe n’uruhande bashyigikiye muri abo bombi. Yu Hua yabonye abamushyigikira ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari amaze kubwira abanyamakuru ko Chen yajyaga amukorera ihohotera ryo mu rugo, ndetse ko yigeze no gukubita Nyirabukwe ubwo yarimo agerageza kumutabara.

Ku itariiki 29 Ukuboza 2023, nibwo urukiko rwemeje ko Chen atandukanye n’umugore we, rumuha n’uburenganzira bwo kugumana abana babiri bakuru, naho umugore we atagekwa kutazigera agira icyo abaza mu bijyanye n’imitungo, ahubwo ko azajya aha Chen amafaranga y’indezo buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muli iki gihe,abashakanye babana neza nibo bacye.Ndetse bamwe baricana.Nyamara imana yaturemye,ishaka ko abashakanye babana akaramata.Abatandukana benshi babiterwa nuko bacana inyuma.Nubwo binanira abandi,abakristu nyakuli babana akaramata.Niba dushaka kuzabaho iteka mu bwami bw’imana,tugomba kumvira imana muli byose.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka