Yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we

Muri Tanzania, mu Ntara ya Katavi muri Mpanda, umugabo witwa Nilanga Francis yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we, akajyana isanduku irimo umubiri we mu rugo kugira ngo usengerwe umwana we azuke.

Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, cyatangaje ko Umuyobozi wa Polisi aho muri Katavi , Kaster Ngonyani, ku itariki 30 Mutarama 2024, yatangaje ko icyo gikorwa cyabaye saa saba z’ijoro ku wa 28 Mutarama 2024.

Yagize ati “Umwana we yapfuye muri Nyakanga 2023 afite umwaka umwe n’igice, ashyingurwa mu irimbi rya Kazima. Twe twamenye amakuru tuyahawe n’Umumotari witwa Alex, avuga ko yariho atambuka hafi y’iryo rimbi, abona uwo mugabo yikoreye isanduku amusaba ko yamufasha akayigeza mu rugo”.

Uwo muyobozi wa Polisi yakomeje asobanura ko Polisi ikibona ayo makuru, yahise ita muri yombi uwo mugabo, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpanda, atangira gukorwaho iperereza, nyuma biza kugaragara ko afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Twavuganye n’ubuyobozi bwo muri ako gace byari byabereyemo, se w’uwo mugabo araboneka, yemeza ko koko umwana we agira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, turamurekura ajyana na se”.

Umuturanyi wa Nalanga witwa Feruzi yagize ati “Amakuru twayahawe na Polisi mu masaha y’ijoro, ndamumenya uwo musore kuko ni umuturanyi, ndagenda mbwira se tujyana kuri Polisi, tuhageze dusanga ari we koko, dutanga ibisobanuro, Polisi itegeka ko dusubira gushyingura uwo murambo w’umwana mu irimbi usanzwe ushyinguyemo”.

Uwitwa Ann John na we uturanye na Nalanga aho i Mpanda, yavuze ko imiryango ifite abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yajya yitwararika ikabarinda amanywa n’ijoro, kuko igikorwa nk’icyo kibabaje cyane n’ubwo cyakozwe n’umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka