Tanzania: Abajura binjiye mu rusengero biba amaturo

Urusengero rw’Itorero ry’Abaruteri muri Tanzania rwatewe n’Abajura, biba Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (ni ukuvuga abarirwa muri 1.508.963 Frw), ndetse batwara na Mudasobwa ntoya nubwo ubundi urusengero rusanzwe rufatwa nk’ahantu hatagatifu, hatagombye kwinjira abajura. Amaturo yibwe ni ayo abakirisitu bari batuye ku Cyumweuru tariki 7 Mutarama 2024.

Ntibimenyerewe kumva abajura bagiye kwiba mu rusengero
Ntibimenyerewe kumva abajura bagiye kwiba mu rusengero

Abashumba b’iryo torero batangaje ko nyuma y’iteraniro ryo ku cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, amaturo yatanzwe yashyizwe hamwe barayabara basanga ari Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania, byarangira bagasohoka mu rusengero bagataha, abajura bakaza gutobora urukuta rw’urusengero bakinjira mu rusengero bakiba ayo maturo yari mu biro biri mu rusengero ndetse na mudasobwa ntoya yari irimo.

Uretse izo Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania zibwe mu rusengero, hari na Mudasobwa ifite agaciro ka 780,000 by’Amashilingi ya Tanzania , nk’uko byemejwe na Komanda wa Polisi y’aho ubwo bujura bwabereye mu Ntara ya Kilimanjaro, Simon Maigwa.

Maigwa yagize ati “Tariki 7 Mutarama 2024, nyuma y’iteraniro ryo ku Cyumweru, umubitsi w’amafaranga yo muri urwo rusengero yarayabaze, nyuma ayabika ahantu hatandukanye, harimo mu kabati, ku meza no mu gikapu kigenewe kubikwamo amaturo”.

Mu nkuru yatangajwe n’igitangazamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, Komanda wa Polisi Maigwa yemeje ko iperereza kuri ubwo bujura bwo mu rusengero ryahise ritangira, ariko mu babugizemo uruhare nta n’umwe wahise afatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka