Umuturage w’i Nyagatare yamaranye umufuniko w’icupa mu nda iminsi 10

Umuturage witwa Ndayisaba Emmanuel wo mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, yamaranye umufuniko w’icupa ry’inzoga mu nda iminsi 10 ubona kumuvamo.

Ndayisaba w’imyaka 29 y’amavuko, mu ijoro ku wa 06 Mutarama 2024, nibwo yapfunduye icupa ry’inzoga akoresheje umunwa, kubera ko inzoga yazamukaga cyane yihuta, isunika umufuniko awumirana n’inzoga uhagama mu muhogo.

Ati “Narapfunduye iratomboka inzoga ihita iwusunika ujya mu muhogo.”

Bwakeye ajya kwa muganga ku bitaro bya Nyagatare bamucishije mu cyuma basanga uracyahagamye mu muhogo bamwohereza mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Aha na ho bamucishije mu cyuma basanga ugihagamye mu muhogo ngo bawohereza mu gifu bamuha imiti arataha.

Ubwo uwo mupfundikizo wari mu gifu ngo nibwo yabashije kongera kurya ariko agahora ategereje urupfu.

Agira ati “Wageze mu gifu mbasha kongera gushyira akantu mu nda ariko nabwo igifu kigahora kindya nkigaragura bikarekera aho ari uko nshyize akantu mu nda. Nahoraga mfite impungenge zo gupfa isaha iyo ari yo yose.”

Ku itariki ya 16 Mutarama 2024 saa mu nani z’amanywa, nibwo aka gafuniko kamuvuye mu nda.

Avuga ko ari ibintu byamushimishije cyane kuko yumvaga bitashoboka.

Yagize ati “Uyu munsi nagombaga gusubira kwa muganga ariko ejo saa munani nagize umugisha mbona ndagataye mu mwanda. Ndashima Imana yarakoze cyane ndetse n’inzoga nazivuyeho ni ukujya mu rusengero.”

Ndayisaba agira abandi inama yo kurekera aho gupfunduza icupa amenyo kuko birimo impanuka nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubundi se nkubaze utarawituma wajya kwituma ukunama ukareba ko wawitumye uwo mufuniko cg wakujimbye mukibuno urawumva ko usohotse

Kayitare yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ubundi se nkubaze utarawituma wajya kwituma ukunama ukareba ko wawitumye uwo mufuniko cg wakujimbye mukibuno urawumva ko usohotse

Kayitare yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Nshuti zireke rwose ubundi uyoboke iyurusengero ushime Imana ikurinze urupfu kdi wihanire kureka ibiyoga Imana ikuremeye ubuhamya

Kayitare yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Imana yarakoze kurokora uwomuturage ihabwicubahirop. Nibyizarwose kd nigitangaza burumwewese yakwibazaho kuko nimana yashatse kumwikirizap ntahubundi yarokotse urupfu jyahora avugibyicyogitangaza Imana yamukoreye. Ibiciro buumusaruro rwose mumurengewa mimuli wagirango simugihugu kuko ibigori barikubigura iseko ikiro bariguha umuturage250babacuruzi bitwakobakomeye bagiye gukenesha umuturagebitwajeko ngahobabijyana ngisokonaryo mudufashe umuhinzi womulimimuli nawe yibone muribyobicirobyumusaruro abayabonye.ikindi dufitumwana watawe nindangamirwa amezamezi abiri atoraguwe mumurengewa mimuli ahitwa muri nonorera nagace gatuwe nindangamirwazicuruza ark ubuyobozi usanga ntacyobufasha urworuhinja rwamezi3,5 numugiraneza wamufashe ukabona acikinege akum

Bernadette Bazubagira yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka