Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko buri mwaka nibura abantu 2,600 bahitanwa na Sida, mu gihe abagera ku 3,200 bayandura.
Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yemeje urupfu rwa Muhammadu Buhari wabaye Perezida w’icyo gihugu inshuro ebyiri, witabye Imana ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, afite imyaka 82, akaba yaguye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.
Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) isanzwe ikorwa kabiri mu kwezi, bibukijwe kwirinda SIDA, kwipimisha kenshi gashoboka kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byabananiye.
Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yajya ku butegetsi umwuka mubi wongeye kubyuka, by’umwihariko mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse binatuma umutwe wa M23 ufata umwanzuro wo gufata intwaro batangiza urugamba, rwasize bigarurire igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriye muri Village Urugwiro Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya akaba umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango ya EAC-SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimaze gufata indi ntera, ku buryo risigaye rikorerwa ahantu hatandukanye harimo n’abasigaye bifashisha ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize.
Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti w’ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, ariko RDC yatangiye guca amarenga y’uko kuyubahiriza bizagorana.
Abanyeshuri bafite ubumuga barenga 700 ni bo bazakora ibizamini bya Leta mu barimo abazaba basoza icyiciro rusange (Ordinary Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level).
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti cy’u Busuwisi (Swissmedic), cyemeje umuti wa mbere wa Malariya wagenewe impinja zikivuka n’abana bakiri bato ‘Coartem Baby’.
Banki ya Kigali (BK) irahamagarira Abanyarwanda baba mu mahanga gufata iya mbere bagashora imari yabo mu iterambere ry’u Rwanda, binyuze mu buryo bwizewe kandi bwunguka.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rweretswe amahirwe ari mu gihugu, haba mu ishoramari, akazi no kwimenyereza umwuga.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ahazaza ha Afurika hazarushaho kurangwa no gukenera amashanyarazi, cyane ko uyu munsi abarenga Miliyoni 600 kuri uyu mugabane batagira umuriro w’amashanyarazi, kandi abawukenera bazakomeza kwiyongera.
Mu 1921, James Biggs, Umwongereza ukomoka mu Mujyi wa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye imusigira ubumuga bwo kutabona.
Ubuyobozi bukuru w’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, bwiyemeje gushyira cyane imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika, kugira ngo barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.
Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bwatangaje ko ibitaro bizimuka ariko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhari n’amateka y’ibyabere mu cyahoze ari CHK mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisigare.
Banki ya Kigali (BK) yatangije igikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya bayo banini mu rwego rwo kugira ngo bagire n’ibindi bikorwa bakorana bishobora gufasha impande zombi bitari kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo gusa.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere, ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batunguwe no kumva ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bukorerwa abantu bacurujwe (Human Trafficking) babeshywa ko bagiye gushakirwa imirimo ibahemba neza.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwiteze ibisubizo ku mishinga y’Ikoranabuhanga yahanzwe n’abakozi bayo, binyuze mu irushanwa ryo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga (BK Hackathon 2025).
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A na 2024B, Umuryango One Acre Fund Rwanda, ufasha abahinzi kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye, harimo no kongera umusaruro, wafashije abahinzi bato bo mu Turere 27 barenga Miliyoni kunguka arenga Miliyari 165Frw.
Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yabujijwe kurenga umurwa mukuru Kinshasa mu gihe hagitegerejwe ko atangira gukurikiranwa mu nkiko.
Abasoje amahugurwa ya ‘Urumuri Program’, bitezweho kuzana impinduka nziza mu kurengera ibidukikije bahangana n’imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu mishinga yabo.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya bayo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Gatsibo, ko bagiye kurushaho kwihutisha no kunoza serivisi kuko igihe ari amafaranga.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bayifata nk’akabando k’iminsi bitewe n’uburyo yabafashije kwagura ibikorwa byabo ikabavana ku rwego rumwe ikabageza ku rundi rwisumbuyeho.
Ababyeyi by’umwihariko abarerera mu mashuri y’incuke, bahamya ko kwigisha abana binyuze mu mikino ari ingenzi, kuko bibafungura cyane mu bwenge bikabafasha kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, babagereranyije n’abataragize ayo mahirwe.
Mufumbezi, umudugudu, umwe mu midugudu igize Umurenge wa Rubengera, ahahoze ari akarere k’Ubwishaza muri Karongi y’ubu, ni ahandi hantu nyaburanga umukerarugendo yasura, akamenyeraho n’amateka y’u Rwanda rwo hambere.
Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko habagwa Inka zirenga 300 mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intumwa yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael.