Jean de Dieu Uwizeye ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka ashingiye ku macakubiri n’urwango yigishijwe akiri muto, nyuma na we agahitamo kuyijandikamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko guceceka kw’Abanyafurika, byabereye abatabifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yabo, abatabifuriza ineza bituma bamwe muri bo bayoboka inzira y’ibinyoma.
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abunganira muri gasutamo (kubarisha no kwishyura imisoro n’amahoro), abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, basanzwe bazwi nk’abadekarara (Déclarants), bifuza ko bakomeza guhugurwa ku mategeko mashya ajyanye n’ibyinjira n’ibisohoka, kugira ngo bibafashe kurushaho kunoza akazi kabo.
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu bitangira gukurikizwa.
Ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’imyemere, bagirana ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro n’amahoro.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basanga Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda rw’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu abacuze umugambi wo gusenya u Rwanda babanje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho, bakoresheje imiyoborere mibi irimo ivangura rishingiye ku moko.
Imiryango 69 y’Abanyarwanda, igizwe n’abantu 223, yishimiye gutaha mu rwababyaye (Rwanda), nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye na Leta ya Denmark na Banki y’Isi, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, kiri mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, kugira ngo gishyirwe ku rwego (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwafunze uruganda rwengaga inzoga rukoresheje ibirimo urusenda, amajyane n’itabi aho kuba ibitoki nk’uko byavugwaga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizajya rikoreshwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo, harimo izandura hagati y’abantu, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri, mu muhango wabereye mu muhezo kubera ikibazo cy’umutekano giterwa n’imyigaragambyo iri muri iki gihugu.
Me Moïse Nyarugabo, wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire y’i Mulenge.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda ko uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, abasaba gukomeza kwimakaza ihame ndakuka ryabwo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Guinée-Bissau, bwatangaje ko bwaburijemo igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, iratangaza ko Leta yihaye intego yo kugera ku kigero cy’ubwizigame kingana na 25.9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga Sacco, bwagaragaje ko binyuze muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’, abanyamuryango bayo barenga 40 bashoboye kubona inzu zabo zo guturamo.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi, muri Weurwe 2023 u Rwanda rwatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ahateganyijwe kuzimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.
Abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, basabwe kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intabwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 biyemeje gutaha, nyuma y’igihe baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Sarah Ebabi Ebadjara, umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yasabiwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa, gufungwa imyaka 10 nyuma y’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yambaye imyenda ya gisiriakre arimo gusomana n’umugabo bitegura kubana.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko, Amahoro n’iterambere bitagerwaho ngo birambe hatabayeho kurengera ibidukikije, ari nayo mpamvu mu byo u Rwanda rwashyize ku isonga mu myaka 30 ishize harimo n’ingamba zo kubirengera.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Børge Brende, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF).
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage ndangamuco, by’umwihariko uw’inyandiko, amajwi n’amashusho kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y’ahahise, Inteko y’Umuco yatangaje ko harimo kugeragezwa urubuga koranabuhanga ruhuza ibigo bya Leta, kugira ngo rubafashe kubika umurage ndangamuco bidasabye ko ubanza kugezwa ku (…)
Aho Isi igeze uyu munsi uvuze uburezi ukibagirwa ikoranabuhanga, sinzi niba uwavuga ko ubwo burezi bwaba bufite icyo bubura kugira ngo bube bufite ireme yaba yibeshye, kubera uko uruhare rwaryo rumaze kugaragara mu buzima bwa buri munsi bwa muntu n’ibimukikije.
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buratangaza ko 90% by’umurage ndangamuco w’amateka y’u Rwanda w’imbonekarimwe n’ingirakamaro, bikiri mu bihugu by’amahanga, ibibitse mu Rwanda bikaba ari ibyo mu bihe bya vuba.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe.
Abahinzi b’umuceri ni bamwe mu bashimirwa kuba baramaze kumva no gusobanukirwa neza akamaro ko gushinganisha ibihingwa byabo mu rwego rwo kwirinda igihombo gishobora guterwa n’ibiza cyangwa ibindi byakwibasira imyaka.