"Ibyuma murabizi? Ibi byuma biraza kutumaraho abantu nitutareba neza mwa bantu mwe. Ndababwiza ukuri, ubu tuvugana hafi nka 350 bari mu bitaro kubera Ibyuma. Mu cyumweru gishize twapfushije abantu barenze 25."
Uruganda rukora ifumbire mvaruganda (Rwanda Fertilizer Company - RFC) rwashimiye abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) n’abahinzi babaye indashyikirwa mu gucuruza no gukoresha ifumbire ikorwa n’urwo ruganda. Ni muri gahunda y’uruganda yiswe Agrodealer Champion Program.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye intumwa 25 zigizwe n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga bagize itsinda rya Dialog Group.
Banki ya Kigali (BK) igiye gutanga inguzanyo igera kuri Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000Frw) ku bahanzi Nyarwanda. Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa BK, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), ku mugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2026, hagamijwe kugira ngo (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite, by’umwihariko mu nzego (…)
Nubwo ururimi ari imwe mu nkingi ikomeye mu zigize umuco n’amateka by’Igihugu, urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga runenga bamwe mu babyeyi kutagira ubushake bwo kwigisha abana babo Ikinyarwanda.
Birazwi neza ko muri iki kinyejana ikoranabuhanga ari kimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu iterambere rya buri rwego harimo n’urw’uburezi. KT Radio, mu mushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation ndetse n’ishami ry’Ikoranabuhanga ry’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, kuri uyu wa Mbere iragaragaza uko ikoranabuhanga rishobora (…)
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko kwihuza n’Abanyarwanda bakibumbira hamwe byabafashije gukira ihungabana, batangira gukora ibikorwa bibaganisha ku iterambere nk’abandi.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo barishimira ko bubakiwe ibitaro biri ku rwego rwo hejuru, bizatuma nta bibazo bya serivisi z’ubuzima bazongera guhura na byo.
Koperative Duhuze Imbaraga Gatsibo, ihuriyemo impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nyabiheke iherereye muri ako Karere hamwe n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, yujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kelia Ganza Umukunzi, ni umwana w’umukobwa w’impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, ufite inzozi zo kuzambika Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gihe azaba arangije amashuri ye.
Patrick Habimana ni impunzi y’Umurundi, uri mu Rwanda guhera muri Gicurasi 2015, aho yageze nta kintu na kimwe afite, akakirwa na Leta y’u Rwanda kugeza igihe agerejwe mu nkambi ya Mahama.
Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, zishimira ko nubwo zikitwa impunzi kuko zitari mu gihugu cyabo cy’amavuko, ariko badahezwa, kuko ntaho imibereho yabo itandukanye n’iy’abenegihugu.
Mu 1897 nibwo ingabo z’Abadage zashinze ibirindiro mu Rwanda, ahitwa i Shangi, ubu ni mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba.
Kigali yagizwe umurwa mukuru w’Ubutegetsi bw’Abadage mu 1907, ushingwa Umudage witwa Richard Kandt, nyuma y’imyaka 10 ingabo z’Abadage zari zimaze igihe zishinze ibirindiro ahitwa i Shangi ubu ni mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame, yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi Xperience wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa, muri Ethiopia, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 39 isanzwe y’Inama Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika Yunze Ubumwe.
Pasiteri mu Itorere ry’Abangilikani (Anglican), Antoine Rutayisire, yahisemo kureka kuba umupadiri kugira ngo bitazamubuza gushaka, kubera ko yari amaze kubona hanze hari abakobwa beza.
Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko rimwe mu masomo yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko umuntu ashobora kuba mubi, kandi atari asanzwe ari we.
Ikipe ya mbere ya SWAT yo muri Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (Obstacle Course Challenge), mu irushanwa rya UAE SWAT Challenge, inasoza iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Moscow mu Burusiya bahuriye hamwe tariki 6 Gashyantare 2026, bizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe, Inkingi y’Iterambere ry’u Rwanda.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro ya Gaspard Musonera, Komiseri mushya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), uheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Mukantaganzwa yamubwiye ko imirimo arahiriye itoroshye ariko itanakomeye kubera ko ayisanzemo abandi, anamwibutsa ko indahiro akoze (…)
Mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) habereye igikorwa cyo kuvura igicuri umuntu wa mbere abazwe. Uretse kuba ubuvuzi bw’indwara y’Igicuri by’umwihariko kubaga, busanzwe buhenze, ariko nta n’ahantu byakorerwaga haba mu Rwanda ndetse no mu Karere, ku buryo abifuzaga guhabwa izo serivisi bajyaga kuzishakira mu bihugu (…)
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu (REG) cyateguje ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abahatuye kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufunze insengero n’imisigiti kubera kutuzuza ibisabwa, kuri ubu hari abatangiye kwishimira ko zimwe zatangiye gukomorerwa.
U Rwanda rwitabiriye irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya Polisi n’Ingabo (SWAT/ Special Forces) iturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Maj Gen Francis Takirwa, yitabye Imana.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahaye umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, umudali w’ishimwe.