Abafite imishinga ifite udushya yifashisha ubwenge buhangano (AI) n’Ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru (data-driven education), bashyiriweho amahirwe yo guhabwa ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika (angana na miliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda), bakazanafashwa mu ishyirwa mu (…)
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, kuri Stade Parc des Princes i Paris mu Bufaransa. Umukino warangiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), isanganywe ubufatanye na Visit Rwanda, yatsinze Bayern Munich ibitego 5–4.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragaje ko Ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda (FDI) rikomeje kwiyongera kuko ryageze kuri Miliyoni 872.9 z’Amadolari mu 2024, rivuye kuri miliyoni 716.5 mu 2023, bingana n’izamuka rya 21.8%.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaye ingabo z’u Bubiligi zari mu muryango w’abibumbye (UN), zatereranye Abatutsi bakicwa muri ETO Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rwatangije Ikigega kigamije gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SME’s) kubona igishoro.
Abasirikare bakuru 37 baturuka mu bihugu 19, bari mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF CSC) kuri uyu wa Gatatu basuye igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), yasabye ibigo bya Leta byose kugura nibura 30% by’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Abacuruzi by’umwihariko abakorera mu isoko rigezweho rya Kabeza (Kabeza Morden Market), bavuga ko kwibuka bibaha umukoro wo gukoresha neza umutungo wabo bawubakisha Igihugu, aho kugisenya nk’uko byakozwe n’abababanjirije mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’ubutekamutwe bwo kugurisha abantu uburo ku mafaranga Miliyoni hafi eshatu z’Amafaanga y’u Rwanda ku kilo.
Iyo havuzwe ibigwi by’Inkotanyi akenshi abenshi babihuza n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange (ES Nyange) mu 1997, bafite andi mateka yihariye y’ubutwari bwazo.
Abari abanyeshuri mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu barokotse igitero abacengezi bagabye ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, bagaragaje ko icyo gihe iby’amoko bari babizi kandi ko Abahutu n’Abatutsi bashoboraga kumenyekana ariko bahitamo kunga ubumwe.
Abagore bari muri Siyanse, Ikoranabuhanga n’Imibare baracyari bacye ugereranyije n’abagabo, nubwo hari gahunda zitandukanye za Leta zigenda zibafasha kuzamura ubushobozi kugira ngo bashobore kuziba icyo cyuho.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP), wageze kuri Miliyari 23,387Frw mu 2025 uvuye kuri Miliyari 19,918 Frw wariho mu 2024.
Kuba Leta y’u Rwanda itanga amahirwe angana ku mpunzi zicumbikiwe mu Rwanda n’Abanyarwanda, ni bimwe mu bibafasha gutekereza byimbitse ibyo bashobora gukora bikanatuma bisanga mu muryango Nyarwanda, kuko ntacyo baba bahejwemo.
François Twagirumukiza ni we utorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), mu matora y’Inzego zigize urwo rugaga, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Jeanne Françoise Mubiligi.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, bamaze gushora arenga Miliyari 120Frw, mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira impunzi n’abaturiye inkambi.
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 205 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binjiriye ku mupaka wa ‘La Corniche’ mu Karere ka Rubavu. Barimo abagabo, abagore n’abana. Bavuze ko gutaha kwabo byagizwemo uruhare rukomeye na bagenzi babo batashye mbere, bababwiye ko bakiriwe neza mu gihugu kandi ko (…)
Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe igihe gutaha ku bushake banyuze ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Uwabaye impunzi cyangwa uzi neza ubuzima zinyuramo, azi neza ibibazo bikomeye by’imibereho zikunda guhura na byo, bitewe n’uko baba batari mu gihugu cyabo, kandi baravuye iwabo batitwaje ibyo bakenera byose mu buzima.
Abatuye mu Karere ka Karongi by’umwihariko impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Kiziba n’abayituriye, barishimira ikorwa ry’umuhanda Bwishyura - Kiziba, washyizwemo kaburimbo.
Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza, wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe, ababwira ko uyu munsi n’indi bizihiza uruhare rukomeye abagore bakomeje kugira mu mpinduka n’iterambere ry’Igihugu.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame, yakiriye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN Resident Coordinator) ucyuye igihe mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, mu rwego rwo kumusezeraho.
Madamu Jeannette Kagame yifurije abagore umunsi mwiza, abasaba kongera kwigenzura bagamije kwiyubaka. Mu butumwa yageneye abagore, yagize ati “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka! Uyu munsi wongere kubibutsa ko (…)
Aline Nyiramahirwe ni umukobwa w’imyaka 23 w’impunzi icumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarahawe akazi ko kwigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Tekinike, Imyunga n’Ubumenyingiro rya Mugombwa (Mugombwa TSS), nyuma yo guhiga abandi mu bizamini bisoza ayisumbuye.
Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubuzima bw’Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), n’abafatanyabikorwa bayo, bashoye arenga miliyari 5Frw mu bikorwa byo kurengera ibidukikije mu nkambi.
Ibikorwa by’ubukorikori bitandukanye mu mwaka ushize (2025) byinjirije impunzi zicumbikiwe mu Rwanda amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyoni 50 Frw. Ni amafaranga babonye binyuze mu bikorwa byabo bitandukanye byo kuboha imitako irimo uduseke n’udukapu, bigashakirwa isoko mu bihugu by’amahanga birimo na Amerika.
Abatuye mu Karere ka Nyamagabe barishimira ko ubuhinzi bw’ibihumyo bwabafashije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bituma bashobora guhangana n’indwara ziterwa no kutabona intungamubiri zihagije.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme by’umwihariko abarema isoko ry’amatungo rya Ryarubondo, barishimira ko kurivugurura byatumye riba mpuzamahanga ku buryo risigaye riremwa n’abaturutse mu bihugu by’abaturanyi baje kuhagurira amatungo arimo inka, ingurube ihene n’intama.