Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba abakoze Jenoside bagihari icyo bakoze gusa ari ukwambuka umupaka bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibibazo by’umutekano muke bidashobora kurangira muri icyo gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Tesla akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yababajwe cyane n’uko u Bushinwa bugiye gutanga Amerika Gari ya Moshi y’umuvuduko udasanzwe (Hyperloop).
Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kayonza, rwari rwaracikirije amashuri rugafashwa kwiga amashuri atandukanye y’imyuga na BK Foundation, rwiyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bamaze igihe bahabwa, bakabukoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere.
Itsinda ry’abahoze ari ingabo z’Afurika zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kugaruka mu Rwanda muri iki cyumweru kugira ngo ryiyibutse inzira y’ibihe bikomeye banyuzemo barengera abasivili batagira inkunga y’ibikoresho cyangwa (…)
Ikawa 20 zahize izindi muri 2025, mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zigiye kugurishwa binyuze muri cyamunara mpuzamahanga izakorwa hifashishije ikoranabuhanga, nyuma yo kugaragaza ko hari ikawa yo mu Rwanda ifite ubuziranenge ntagereranywa.
Umushinga w’Itsinda ‘Nitwe Gusa’ ry’abanyeshuri bari bamaze igihe cy’iminsi 10 mu mwiherero ni wo wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ‘Money Makeover Challenge’ ritegurwa na iDebate ku bufatanye na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba (…)
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibyo bikorwa, barishimira ko bimwe mu byo bafataga nk’imyanda byatangiye kubabyarira amafaranga, babikesha gahunda y’ubukungu bwisubira (Circular Food System for Rwanda).
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byasabwe kwihutisha kwemeza impinduka mu mabwiriza agenga Umuryango w’Ikoranabuhanga ry’Ubucuruzi (Customs Union), hagashyirwaho komite y’akarere izajya ikemura impaka mu bucuruzi no gukuraho inzitizi, zikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye byimazeyo raporo y’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje izamuka ry’ibiciro, aho ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% mu myaka umunani ishize, ryatumye muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongeraho 7.3% ugereranyije na Nyakanga 2024.
Abagana Banki ya Kigali (BK) mu Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo2025) i Kigali, bishimiye serivise bahabwa na banki y’amahitamo yabo.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Gen barindwi barimo uwahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare (East African Granite Industries/EAGI), bwabwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ko bugiye guhindura ingano n’ibiciro by’amakaro bakoraga kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry’umurimo.
Abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ko cyaziye igihe kuko cyabafashije kongera umusaruro bakawukuba inshuro zigera kuri enye.
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof. Omar Munyaneza n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.
Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi 3 bitewe n’impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu umunani, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko mu myaka 20 ishize abana b’ingagi barenga 390, ari bo bamaze kwita amazina.
Igihugu cya Zimbabwe kibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, cyagaragaje ko gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye, bitewe n’iterambere ryagiye rigerwaho mu myaka ishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo.
Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Isi n’abayituye bitewe n’uburyo igenda igira ingaruka zitandukanye zirimo n’izigera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Amatara yo ku muhanda yifashishwa mu kuyobora ibinyabiziga n’abanyamaguru azwi nka ‘Feu Rouge’ cyangwa ‘Traffic Lights’ mu ndimi z’amahanga, ni amatara akoreshwa mu kugenga no gutunganya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda ku buryo habaho umudendezo mu muhanda buri wese (…)
Ingabire Victoire Umuhoza yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyateshwa agaciro, agakurikiranwa adafunzwe.
Ba Ofisiye 81 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bigiraga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka wa 2025.
Protais Mitali, wabaye Minisitiri wa Siporo, akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopiya, yitabye Imana mu gihugu cy’u Bubiligi, azize uburwayi.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), zahuriye mu nama ya mbere yiga ku gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Abagize Kiliziya Gatolika by’umwihariko Abakaridinali, Abasenyeri n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, bashimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.