Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko Intore z’Indangamirwa zigize icyiciro cya 16, ziyemeje kwishakamo ibisubizo.
Kubera ko Expo - Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali riba mu biruhuko, usanga urubyiruko by’umwihariko urw’abanyeshuri, babona umwanya uhagije wo kuyitabira, yaba abayifitemo akazi cyangwa abahasohokera bagiye guhaha no kuhidagadurira.
Guhera ku wa Kabiri tariki 28 Nyakanga, i Kigali, haratangira imurikagurisha mpuzamahanga Expo2026, i Gikondo.
Abanyarwanda bavuga ko urubuto rubibwe mu butaka butoshye, rukuhirwa neza kandi rugahabwa ifumbire rukura neza rukera imbuto nziza. Ubu, iyi ni yo ntero ku rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwigira no guteza imbere impano zarwo binyuze muri Imbuto Hub, bubakiwe n’Umuryango Imbuto Foundation (…)
Ku bantu bamwe na bamwe bikunze kubaho ko bavuga basinziriye, hakaba hari n’abashobora kugenda cyangwa bagakora ikindi gikorwa runaka kandi nyamara basinziriye.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Imbuto Hub atari inyubako isanzwe, ahubwo ari urugo rugamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi, ubujyanama, indangagaciro n’urubuga rubafasha guhanga udushya no kwiteza imbere.
Madamu Jeannette Kagame amaze gufungura ku mugaragaro Imbuto Hub, igikorwa remezo giherereye mu Karere ka Bugesera cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango Imbuto Foundation, kigamije guteza imbere urubyiruko no gufasha abaturage muri rusange.
NCBA Bank Group yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwa serivise za banki bukoreshwa hifashijwe telefoni ngendanwa buzwi nka ‘NCBA NOW’, hamwe n’urubuga rushya rwa murandasi rugenewe ibigo n’amasosiyete ruzwi nka ‘NCBA ConnectPlus’.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagaragaje ko urubyiruko rw’Abanyarwanda, rwaba uruba imbere mu gihugu n’uruba mu mahanga, rufite uruhare rukomeye mu guteza imbere dipolomasi y’u Rwanda no gukomeza kubaka Igihugu.
Banki ya Kigali (BK), igiye gushyiraho ishoramari rigendanye n’ikoranabuhanga rizafasha abahinzi n’abandi bari mu ruhererekane rw’imbuto z’indobanure mu Rwanda, kubona ibyo bakeneye mu buryo bworoshye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Uboworozi (MINAGRI) yagaragaje ko nubwo urwego rw’imbuto z’indobanure rwabaye ubucuruzi bukomeye kandi buhatana ku rwego mpuzamahanga, umugabane wa Afurika ufitemo angana na 2.2% gusa.
Abanyeshuri barenga ibihumbi magana abiri bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri y’Icyiciro rusange bakuze kwita O’level cyangwa Tronc Commun ndetse abandi barasoza amashuri yisumbuye, haba mu bumenyi rusamge, cyangwa imyuga n’ubumenyingiro.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse, Abanyarwanda bakoze ikoranabuhanga ryifashishwa muri gahunda z’Imbangukiragutabara.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga, ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwakiriye urubyiruko rwitabiriye ku nshuro ya gatandatu gahunda ya ’Rwanda Youth Tour’.
Perezida Paul Kagame yagize Brave Olivier Ngabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, na Parfait Ishungure Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko abana 27 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare ari bo bagomba gukora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yakiriye impuguke 35 mu bijyanye n’ubusesenguzi bw’amakuru y’ubuzima, ziturutse mu bihugu 7 by’Afurika, mu rwego rwo gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu.
Abashoye imari mu cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub), bahangayikishijwe n’ikibazo cy’igiciro gihenze cy’amazi bakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi by’ubuhinzi bakorera muri icyo cyanya.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba, (Muvumba Multipurpose Dam), yihutishwa, ikarangirana n’igihe cyagenwe umushinga utangira.
Nubwo u Rwanda rudahagaze nabi ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko mu nzego zimwe na zimwe zirimo imyubakire n’imitangire y’ibyangombwa hakigaragara ibyuho byayo.
Abahanga bavuga ko amazi ari ubuzima, kuko nta buzima bwabaho ahatari amazi, kubera ko ari yo shingiro ry’ubuzima bw’abantu, inyamaswa, ibimera n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari, mu gihe 9% bagizweho ingaruka n’ubujura bwakoreshejwe muri izo serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bugaragara hirya no hino mu bitaro, igiye kugura ibitanda by’abarwanyi 3000.
Senateri Marie Rose Mureshyankwano yatabarije abaturage bakoresha n’abaturiye imihanda itarakorwa, bavuga ko ivumbi ry’impeshyi ribarembeje.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva mu 2024 kugera muri Kamena 2026, mu Rwanda handitswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera ifite agaciro kagera kuri miliyali 8 z’amadorali y’Amerika, akazafasha mu guhanga imirimo ibihumbi 118.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga, nibwo abanyeshuri barenga ibihumbi 270 barimo gusoza icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta.
Buri mwaka Leta iteganya ingengo y’Imari ikayigenera amafaranga akoreshwa mu gihe cy’umwaka umwe w’ingengo y’imari, hakabamo akoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe akifashishwa gushyira mu bikorwa, ibikorwa by’iterambere bitandukanye biba byaragennye gukorwa muri uwo mwaka.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru birimo kubera mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, ahatashywe ku mugaragaro inzu 6, buri yose irimo ebyiri, zigenewe imiryango 12 yiganjemo abasenyewe n’ibiza.
Uretse abatuye n’abagenda i Nyamirambo by’umwihariko mu Biryogo, mu gace kazwiho gukorerwamo ubucuruzi cyane cyane ubw’imyenda, inkweto n’ibindi byose bijyanye n’imyambaro, nta wundi wakwiyumvisha ko hari amaduka abanza gusaba abakiliya gukuramo inkweto mbere yo kuhinjira.