Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu byorohereza ishoramari yashyize U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bijyanye no kugira amategeko yorohereza ishoramari n’imikorere inoze.
Ubuyobozi bwa GLADS Apartment bufatanyije n’ubwa Banki ya Kigali (BK), batashye ku mugaragaro ibikorwa by’ishoramari bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 7.
Mu gihe hirya no hino ku Isi hari abakibarira amasaha ku ntoki, kugira ngo basoze umwaka wa 2025 ari nako binjira mu mushya wa 2026, hari abamaze kuwugeramo n’abandi bawumazemo amasaha menshi.
Umuyobozi w’Urwego ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara, ashima abarimu bakora akazi kabo ko kwigisha batizigamye, ariko akagaya ababyeyi basigaye baratereye iyo.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko abamaze guhabwa imidali n’impeta by’ishimwe mu Rwanda barenga ibihumbi 30, bagiye bayihabwa mu bihe bitandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye byuzuye ibiganiro n’ibyemezo byasohowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bishyigikira Somalia.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwifatanyije n’shyaka Parti Congolais du Travail (PCT) mu Nteko Rusange yaryo ya Gatandatu yabereye i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo.
Nyuma y’amezi arenga atanu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruhagaritse ibikorwa bya Hoteli Château le Marara, iyi hoteli yongeye gufungura imiryango.
Polisi y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda n’abandi barutuye umutekano usesuye mu gihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ibasaba kuzishima bakanezerwa ariko bakibuka kubikora bubahiriza amategeko n’amabwiriza.
Abarimu baturutse mu gihugu cya Zimbabwe biyemeje kurushaho gutanga ubumenyi buzafasha mu guhindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu masomo bazigisha mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.
Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mbonezamikurire gusa, kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.
Abatuye Umujyi wa Kigali bibukijwe inshingano bafite kurinda no kubungabunga ibidukikije, birinda kumenamo imyanda, kuko iyo ari kirazira.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n’abashinzwe gutanga serivisi z’ubuvuzi babarangarana igihe bagiye kwivuza, ibyo bavuga ko bishobora kuviramo bamwe kuhaburira ubuzima kubera kutitabwaho uko bikwiye.
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage beza utapfa kubona ahandi, agaya abayobozi batabakorera ibyo basabwa kubakorera.
Mu mijyi y’u Rwanda, cyane cyane i Kigali, izina Motari rimenyerewe nk’intumwa inyaruka nk’aho mvugiye aha, igasohoza ubutumwa, cyangwa ikageza umugenzi wihuta aho azindukiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rugaragaza ko Abanyarwanda bataranyurwa n’imiyoborere ndetse n’imitangire ya serivisi nibura ku kigero cya 80%, kuko bakiri kuri 76.7%, mu gihe gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), iteganya ko bagomba kuba bari hejuru ya 90%.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’umuhanzi The Ben, babinyujije mu gitaramo The Nu Year Groove, bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi (Group Chairman) wa Hotels and Resorts Investment Maldives.
Urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, basabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze n’ibyo rumaze kugeraho, bagakomeza kuba urumuri n’icyitegererezo mu byo bakora.
Abagize urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO), bibukijwe ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gusabana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ibinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abazwi nk’abakiriya banini, basanga atari banki gusa ahubwo ari umutabazi wabo, kuko ibaba hafi igihe cyose bayikeneye ikabatabara, ikabakura aho babonaga ko ibyabo birangiye.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko gusora ari kimwe mu bikorwa bigaragaza agaciro abasora baha igihugu, kubera ko bibafasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo kandi rutekanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 babaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abagabo 22.
Iyo havuzwe Akarere ka Nyaruguru igihita kiza mu mutwe wa benshi ni i Kibeho kubera izina hafite mu bijyanye n’iyobokamana bitewe n’amabonekerwa yahabereye, bigatuma hagira umubare utari muke w’abaza kuhasura buri mwaka baturutse hirya no hino ku Isi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Amb. Gao Wenqi Ambasederi w’u Bushinwa mu Rwanda, wari uherekejwe n’impuguke zaturutse mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu Bushinwa
Abaharanira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, barishimira ko ibikorwa remezo by’ingenzi mu bisabwa, Leta yabitunganyije, bagasanga ahasigaye ari ahabo kugira ngo baribyaze umusaruro.
Imibare y’ubushakashatsi buheruka bwa Finscope 2024, igaragaza ko abantu 96% bakoresha serivisi z’imari mu Rwanda, muri bo 60% bakaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money, Mobile Banking n’izindi.