Eid al-Adha cyangwa Eid y’Igitambo, ni umwe mu minsi mikuru ibiri ikomeye cyane muri Islamu, wizihizwa n’Abayisilamu ku Isi yose.
Mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda barimo kwifatanya n’abo ku isi kwizihiza Eid Al-Adha, ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, burashima ubuyobozi bw’Igihugu bwabasubije agaciro bukaba butanga ikiruhuko ku minsi mikuru y’Abayisilamu.
Isomero rya Kigali ari ryo Kigali Public Library (KPL) rigiye guhemba abana 36 bahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika inkuru zitandukanye zirimo ibitabo imivugo n’ibindi.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Perezida William Ruto kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ubuzima bukomeje guhenda.
Umunsi wa Arafat cyangwa Arafah ni umwe mu minsi y’ingenzi cyane mu idini ya Islamu, uba ari umunsi ubanziriza Eid al-Adha, ukaba wizihizwa buri ku wa 9 w’ukwezi kwa Dhul Hijjah, ukwezi kwa 12 kuri kalendari ya Hijri (kalendari y’Abayisilamu).
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije wareze umunyamategeko (umuhesha w’inkiko w’umwuga), amushinja kumwita amazina amutesha agaciro, uregwa asabirwa gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw n’indishyi ya (…)
Romuald Wadagni watorewe kuba Perezida wa Bénin mu matora yabaye ku wa 12 Mata, yarahiriye kuyobora icyo gihugu kuri iki Cyumweru mu muhango wabereye mu ngoro y’Inama (Congress Palace) mu murwa mukuru w’ubukungu bw’icyo gihugu, Cotonou.
Impuguke mu bukungu zisanga nubwo mu myaka irenga 20 ishize, urwego rw’amabanki mu Rwanda rwarabaye inkingi y’ingenzi ifasha guhuza abafite amafaranga n’abakeneye gushora imari, ariko amabanki yonyine adashobora gutera inkunga icyiciro gikurikira cy’iterambere ry’Igihugu.
Umushinga w’ishuri rya IFAK, wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga rizwi nka ‘Money Makeover’, ryabaga ku nshuro ya kane.
Ubuyobozi Bukuru bwa BK Group bwatangaje ko mu 2025 icyo kigo cyungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 110 angana na 29% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.
Raporo y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), yerekana uko urwego rw’itangazamakuru ruhagaze, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa ibitangazamakuru 325 ariko ibyemewe n’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) kandi bikora ni 239.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera.
Kera tubyiruka, inka z’iwacu iyo zajyaga gukamwa, barekuraga izazo kugira ngo zizireteshe, ariko icyo gihe inka yabaga ikamwa Litiro eshatu, enye, eshanu.
RICA ni Kaminuza rukumbi yigisha ibijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ubutaka muri Afurika, ikaba iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa /NEISA), iganirirwamo uburyo izo ngufu zakemura ibibazo by’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rumaze imyaka irenga icumi rugaragaza ubushake bwo gushyira ingufu za Nekeleyeri mu ngufu zikoreshwa mu kwiteza imbere.
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, asanga Afurika idakeneye abaza kuyiha amabwiriza ahubwo ikwiye gushyirwa imbere kuko ari kimwe mu bizafasha umugabane wose gutera imbere.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irahamagarira Abanyarwanda kubaka umuryango bakawusigasira, bakawuherekeza kandi bakabikorana umwete kuko umuryango ungana u Rwanda.
Africa CEO Forum ni imwe mu nama zikomeye cyane muri Afurika, ihuza abakuru b’Ibihugu, za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, amabanki, n’inzego mpuzamahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ziyobowe na Ahmed Elsewedy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, hamwe na Hossam El Shaer, Perezida wa Sunrise Resorts & Cruises na Madaar, bari i Kigali bitabiriye inama ya Africa CEO Forum.
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Faure Essozimna Gnassingbé uyobora Togo nka Perezida w’Inama y’Abaminisitiri muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko umuhanda mushya ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera ugiye gutangira kubakwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aritabira Inama ku Iterambere ry’ahazaza ha Afurika izwi nka ‘Africa Forward Summit, irimo kubera muri Kenya.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) by’umwihariko izishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, buravuga ko ibitaro bya gisirikare (Military Hospitals) byamaze kugezwa no mu Ntara z’Igihugu.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye kuvura amaso abaturage barenga 6,000 bari hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amaso bufite ireme no kugabanya ibyago byo kugira ubuhumyi bushobora kwirindwa.
Buri mwaka ku Isi hizihizwa iminsi ibiri itandukanye ariko yose ihuriye ku bagore, ku buryo hari benshi bashobora kuyitiranya. Buri ku wa 8 Werurwe, ibihugu byinshi byo ku Isi byizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore (Women’s Day), mu gihe buri ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ahenshi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga (…)
Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana ashowemo nibura idolari 1 ry’Amerika, ni ukuvuga arenga 1,457Frw, Leta imwungukaho arenga 17 iyo akuze, ni ukuvuga arenga 24,773Frw.
Abadepite basabye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kwita cyane ku ngingo zireba zikanarengera umuguzi mu buryo bwihariye mu mushinga w’Itegeko ryerekeye ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.
Inzego zifite ubutaka mu nshingano zigaragaza ko mu Rwanda habarirwa ibibanza by’ubutaka miliyoni 12 kandi byinshi mubyo Abanyarwanda batunze biri munsi ya ½ cya hegitari.