Abagize Kiliziya Gatolika by’umwihariko Abakaridinali, Abasenyeri n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, bashimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Ni kenshi mu bihe by’Impeshyi uzumva abantu bakoresha imvugo igira iti ‘bwayaze cyangwa bwarayaze’ (ubwonko), abarikoresha bashaka gusobanura ko izuba ririmo gutuma umuntu akoreshwa ibintu bidakwiye n’ubushyuhe buriho.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025, Mohammed Bin Khalil Faloudah, yagizwe Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti ibiri Mitagatifu mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko muri Afurika bitwara umwanya munini kugira ngo bemererwe gutangira ubushakashatsi ku miti no ku nkingo, bikaba bidindiza iterambere ry’ubuvuzi muri rusange.
Uwashinze Umuryango Giants of Africa akaba n’umushoramari muri siporo, umuco n’imyidagaduro, Masai Ujiri yashimiye Perezida Paul Kagame, kuba umuyobozi ushyigikira impano z’urubyiruko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi Abanyafurika ubwabo by’umwihariko urubyiruko bakaba ari bo bakeneye kubigaragaza.
Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.
Ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Joseph Kabila ibyaha bishamikiye ku kuba muri AFC/M23.
Banki ya Kigali (BK), ibinyujije muri gahunda yayo ya ’Nanjye Ni BK’ yatangije ubufatanye n’abahanzi n’abanyabugeni, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere babinyujije mu bikorwa byabo.
Dr. Justin Nsengiyumva wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe wa 12 mu mateka y’u Rwanda, akaba n’uwa 7 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bahanga kandi bafite ubunararibonye by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ndetse akaba yaranagize uruhare muri Politiki y’uburezi.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, ku mugoroba wa tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin wasimbuye Dr. Ngirente Edouard, barimo Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi.
Ubuyobozi bukuru bw’Ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDFSCSC), bwatangaje ko bugiye gutangira kujya bwigisha isomo ryerekeranye n’amakuru y’ibihuha (Fake news) aba ku mbuga nkoranyambanga, nk’isomo ryihariye.
Minisiteri y’Ibidukikije yahawe Minisitiri mushya, Dr. Bernadette Arakwiye, akaba asimbuye Dr. Uwamariya Valentine, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe Dominique Habimana muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu mugoroba.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2025, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Amb. Antoine Anfré, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe, na Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda ucyuye igihe, mu rwego rwo (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Dr. Justin Nsengiyumva, aheruka guha inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Edouard Ngirente.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari muri izo nshingano kuva mu 2017.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima bugaragaza ko Virusi itera Sida itavuzwa n’amasengesho kuko kugabanuka kw’ingano yayo mu mubiri hari abashobora kubyita ukundi, bikagera n’aho umuntu avuga ko yasengewe agakira ariko atari byo kuko nta muti nta n’urukingo igira.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko abasirikare bakuru badatozwa gusa kugira ngo babone amashuri makuru n’ubunyamwuga bwisumbuye, kuko ari n’uburyo bubategura gukorera hamwe.
Amateka y’Uburezi mu Rwanda si aya none kuko kera Abanyarwanda bagiraga uburezi gakondo, aho ingimbi n’abangavu bajyanwaga mu ‘Itorero’ no mu ‘Rubohero’ bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, bikabategura kuzavamo abagabo batabarira Igihugu n’abagore bacyambarira impumbya.
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare barishimira ko babifashijwemo n’Umuryango ufasha abahinzi kongera umusaruro (One Acre Fund- Tubura) babonye umusaruro uhagije mu gihembwe cy’ihinga cya 2025B n’ubwo batabonye imvura nk’iyo bari biteze.
Abanye-Congo barimo Moise Katumbi umuherwe akaba n’umwe mu banyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi, ntibakozwa iby’amasezerano Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iheruka kugirana n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi.
Leta y’u Rwanda n’iya Antigua and Barbuda, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, bemeranya gukuriraho viza abaturage b’ibihugu byombi batunze pasiporo z’ubwoko bwose, zirimo izisanzwe n’iza dipolomasi, hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.
Ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, Perezida William Ruto wa Kenya yakiriye mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame.
Abagore barenga ibihumbi 16 bo mu Karere ka Ngoma barishimira ko amahugurwa bahawe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ku gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga rya telephone, yabafashije kugira ubumenyi ku mikorere n’imikoreshereze yayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 ishize gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), imaze kuramira ubuzima bw’abarenga Miliyoni 26.
Tariki 11 Ugushyingo 2022, Guverinoma yemeje impinduka zirimo amasaha y’akazi n’ay’itangira ry’amashuri, aho ku mpamvu zo guteza imbere ireme ry’uburezi, amashuri yose byemejwe ko azajya atangira Saa Mbili n’Igice mu gihe yatangiraga Saa Moya z’igitondo.
Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, urimo kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 15 Nyakanga maze ahakana ibyaha aregwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko u Rwanda rurimo gukora ku buryo rwongera imiti imara igihe kinini, iterwa umuntu binyuze mu rushinge (long-acting injectable treatment), mu mabwiriza y’Igihugu ajyanye no gukurikira Virusi itera SIDA, bikazakorwa bidatinze.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko buri mwaka nibura abantu 2,600 bahitanwa na Sida, mu gihe abagera ku 3,200 bayandura.