Ingingo y’imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu zihangayikishije abatuye Isi, ndetse ibihugu bishora ingengo y’imari nini mu guhangana n’ingaruka zayo.
Abanyeshuri 1029 barangije amasomo abemerera kuba ba Ofisiye bato (Junior Officers) mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira.
Umunyarwanda yabivuze neza agira ati “Ab’inda nini mubime amayira”. Aha yashakaga kuvuga ko abakora ibidakwiye bagamije indonke badakwiye kumvwa.
Ibigo bikora ubuhinzi by’umwihariko ibyibanda ku bukungu bwisubira (Circular Economy), bigiye gufashwa kurushaho kubyaza umusaruro ibyangirikiraga mu mirima n’ibindi byafatwaga nk’imyanda, gukorwamo ibindi bishobora kugira akamaro.
Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko ifungwa ry’agateganyo ry’imihanda minini mu gihe cya Shampiyona y’Isi ry’Amagare (UCI World Cycling Championships) ryagize uruhare rukomeye mu gusukura ikirere mu Mujyi wa Kigali.
Abafite ubumuga bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, biteze ibisubizo ku bushakashatsi ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation), burimo gukorerwa mu bihugu birimo u Rwanda.
Buri ku ya 29 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga, bujyanye no kwangirika kw’ibiribwa (Awareness of Food Loss and Waste), nka kimwe mu bibazo bigihangayikishije Isi, kuko nk’ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa, kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro.
Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships Kigali 2025) yarangiye, ariko bimwe mu byayiranze bikomeje kugaruka mu nkuru nyamukuru.
Mu gihe tariki 29 Nzeri 2025, Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima (World Heart Day), wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki, izo ndwara zikomeje guhitana abatari bake kandi nyamara bishoboka ko zakumirwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) Kigali2025, kuko yanditse amateka atazibagirana ku isi yose.
Perezida Paul Kagame yashimiwe uruhare yagize mu gutuma u Rwanda rwandika amateka mu mukino w’amagare, ahabwa igihembo n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare (UCI), gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bigaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Imiryango (…)
Bimaze kumenyerwa ko buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mukurikira ikiganiro EdTech Monday cya Master Card Foundation kuri KT Radio, icyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2025, kiragaruka ku ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru mu rwego rw’uburezi mu Rwanda (Data-Driven Decision Making in Rwanda’s (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu bishobora gutuma adasinzira neza akaba yanakwicura nijoro harimo no gutekereza uko haboneka ibisubizo ku ibibazo byugarije Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abantu bakwiye kwigira ku bihe byiza n’ibibi ntibabipfushe ubusa, ahubwo bakabikuramo amasomo kuko haba harimo menshi.
Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri batangiye kwiga ibijyanye n’imiyoborere kwitegura kujya kuyobora kuko ari abo Afurika ikeneye.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 314 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuba nk’isoko rikomeye kandi ryizewe ku bicuruzwa by’u Rwanda, aho kugeza ubu ibiva mu Rwanda byoherejweyo biri hejuru ya 20% by’ibicuruzwa byose byoherezwa hanze.
Muri iki cyumweru kigana ku musozo, mu Mujyi wa Kigali harimo kugaragaramo udushya tw’ivugurura mu mitangire ya serivisi, mu gihe hakirirwaga Inama Nyafurika y’Abayobozi ku mitangire ya Serivisi (Africa Customer Experience Leaders Forum 2025). Ni igikorwa cyatumye Kigali igaragara nk’igicumbi cya Afurika cyujuje ubuziranenge (…)
Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, aho yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar.
Hashize ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rutangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwisumbuyeho, bwo gupima imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga byose, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukumira indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.
Abenshi bamaze gusobanukirwa ko muri bimwe mu byuma bikonjesha nka za firigo (Fridges) hamwe na za Air Condition/Climatiseurs, habamo gaze zishobora guhumanya ikirere.
Gutegura amafunguro (guteka) ni kimwe mu bintu bikorwa n’umubare utari muke w’abatuye Isi, bitewe n’uko ibiryo abenshi barya biba byabanje gutekwa.
Mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ingufu z’amashanyarazi, hibandwa cyane ku ngufu zisubira kirimo kuba ku nshuro ya 5 (Energy Week - RE4SG), Banki ya Kigali ikomeje kuba umufatanyabikorwa wa nyawe mu gutanga umusanzu wayo hagamijwe kugira ngo abaturage bose bazabe bagezweho n’amashanyarazi, nk’uko bikubiye muri (…)
Iyo havuzwe imyuka ihumanya ikirere, ku ikubitiro igikunze guhita kiza mu mitwe y’abantu kuri bimwe mu bigira uruhare mu gusohora ibyo byuka, harimo ibinyabiziga, nk’imodoka na za moto, inganda, gutwika amakara, gutekesha inkwi n’ibindi.
Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ukiri mu ntangiriro, hakaba hakiri ababyeyi n’abanyeshuri bakiri mu myiteguro yo gushaka no kugura ibikoresho, hamwe n’amafaranga y’ishuri, Banki ya Kigali (BK) yazanye igisubizo kuri bimwe muri ibyo bibazo.
Ishuri rikuru ryigenga ry’Imiyoborere (African School of Governance/ASG), ryakiriye icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bagiye gutangira amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere (Master of Public Administration - MPA).
Nubwo Abanyaburayi bagize uruhare rukomeye mu kugurisha Abanyafurika nk’abacakara, bakabakoroniza; nyuma bakaza kubabeshya ko babahaye ubwigenge kandi ubukungu bwose bw’Afurika aribo babwitwarira, bagashyiraho bakanakuraho bamwe mu bayobozi b’Afurika, icyo bagiye gukora bakabanza kubagisha inama, burya na bo ngo ni (…)
Mu Rwanda hashyizweho uburyo bushya bwo kwihutisha ubutabera, buzwi nka ‘plea bargain’, aho ukekwaho icyaha ashobora kwemera icyaha cye mu magambo ye bwite, maze uwahohotewe akemererwa gusaba indishyi mu gihe cy’ibiganiro.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, nibwo binyuze mu itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe, bikaba byatangiye gukurikizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri (…)