Umunya esipanyekazi w’imyaka 18 Paula Ostiz niwe wegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abangavu basiganwa mu muhanda (Road Race).
Umutaliyani Lorenzo Finn yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, nyuma kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ryakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu bishobora gutuma adasinzira neza akaba yanakwicura nijoro harimo no gutekereza uko haboneka ibisubizo ku ibibazo byugarije Abanyarwanda.
Umunyemari Davite Giancarlo ufite Farumasi izwi cyane Kipharma ndetse n’iduka ry’ibikoresho n’imiti y’ubuhinzi Agrotech yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 23 Nzeri.
Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri batangiye kwiga ibijyanye n’imiyoborere kwitegura kujya kuyobora kuko ari abo Afurika ikeneye.
Umufaransa David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, yashimiye cyane Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku ruhare bagize mu kuzana shampiyona y’isi y’amagare UCI Road World championships muri Afurika by’umwihariko i Kigali ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi uzatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka binyuze mu kororokera mu zindi nka zizaba zatewe izo ntanga.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 314 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite impamvu nyinshi zo gushimangira umubano, cyane cyane mu by’ubukungu kuko ibihugu byombi bihuje icyerekezo, ndetse ko icyo bikeneye ari ugushyira imbere gahunda z’iterambere rirambye kandi zibyarira inyungu abaturage babyo.
Perezida Paul Kagame yageze i Cairo mu Misiri, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi, akaba yakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Al-Ittihadiya na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yasabye abashoramari bo mu Misiri kuza kwirebera amahirwe atandukanye u Rwanda rufite kuko ari igihugu kiyemeje kuba ihuriro ry’ishoramari ndetse n’irembo ryagutse ry’isoko ryo mu Karere.
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe na Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo Gihugu.
Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya PSG, yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku Isi muri ruhago ’Ballon d’Or’ 2025 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere.
Backstedt Zoe W’inyaka 20 ukomoka mu Bwongereza yegukanye isiganwa rya UCI World Road Championiship mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 basigabwa n’igihe ku giti cyabo akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri yifatanyije n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya giherereye hagati y’Imirenge ya Cyahinda na Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo.
Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu bagabo, atwaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Kuri iki Cyumweru, Marlen Russel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu bagore mu gusiganwa n’igihe.
Kuri iki Cyumweru hatangiye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, ibereye bwa mbere muri Afurika ikabera mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru muri BK Arena hafunguwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Azerbaijan byifuza gukomeza guha imbaraga no gushimangira umubano n’ubufatanye bubyara umusaruro ufatika ku bihugu byombi.
Ku ya 18 Nzeri, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasuye Umujyi w’ikoranabuhanga wa EHang Future City i Guangzhou mu Bushinwa, yihera ijisho ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote (Drones) zitwara abantu.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Abashinzwe gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rizatangira kuri iki cyumweru rikamara iminsi irindwi rica mu mihanda inyuranye ya Kigali, barasaba abatuye umujyi wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, kugira ngo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi Bubungabunga Ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture/RICA), ko bahamagariwe kuba abahindura ibintu bakemura ibibazo, ndetse bagatanga amahirwe ahindura ubuzima bw’abaturage.
Kubura k’umuriro w’amashanyarazi kwa hato na hato kwagaragaye mu mezi ashize gushingiye ahanini ku mashini zitanga Megawatt 30 zakuwe ku muyoboro w’igihugu w’amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi babifitiye ububasha.
Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, ufite shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ya 2024, ndetse akaba na nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yageze i Kigali aho yitabiriye iyi shampiyona, itegerejwe kuva ku wa 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, kuva ku bari ku rwego rw’Abaminisitiri kugeza ku bayobozi b’ibigo bya Leta.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko hari Amahanga ashaka ko u Rwanda ruhinduka umuyonga, atangaza ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.
Umunyarwanda Sosthene Munyemana wahoze ari umuganga yagarutse mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu bujurire bw’igihano cy’igufungo cy’imyaka 24 yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.