Naritegereje, nsanga umunyamakuru bisobanuye umuntu uteka ibyo kurya yagennye, atabajije abo agaburira ibyo bakeneye, ahubwo we akabaha mbere na mbere ibyo akunda kurya, ariko akabigabura ababwira ngo "tuba twabahitiyemo ibyo kurya mukunda!" Bya he! Ko ahubwo yakagombye kuvuga ati "tuba twabahitiyemo ibyo kurya (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025).
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abarangije amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yarimo asoza uruzinduko amazemo iminsi muri Australia, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umuganura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba abakoze Jenoside bagihari icyo bakoze gusa ari ukwambuka umupaka bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibibazo by’umutekano muke bidashobora kurangira muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, mu Karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane, habereye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje Ingabo z’u Rwanda (RDF), Diviziyo ya kabiri, n’Ingabo za Uganda (UPDF) na zo za Divizyo ya kabiri, umukino wabanjirijwe n’akarasisi.
Nk’uko twabivuzeho mu nkuru iheruka ku bihangano n’amateka ari inyuma yabyo, indirimbo zose burya si ko ziba zishingiye ku nkurumpamo. Hari abahanzi bahimba indirimbo bashingiye ku bigezweho mu gihe cyabo, abandi ku bibazo abantu bahura nabyo, abandi bagahimba izishishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta n’izindi.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Young Africans yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti w’ibirori bya Rayon Sports Day 2025 "Umunsi w’Igikundiro ", bityo yegukana igikombe cyagenewe uyu munsi,
"Nyaruguru ifite ubutunzi bukomeye mu bukerarugendo, ndetse n’ahantu nyaburanga hakenewe gutezwa imbere. Hari kandi ubukire bukomeye buhishe mu buhinzi bworozi muri aka karere."
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rusoje icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa, yabasabye kujya bavuguruza abasebya u Rwanda bakabatsindisha ukuri babonye mu masomo baherewe muri iri torero.
Itsinda ry’abahoze ari ingabo z’Afurika zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kugaruka mu Rwanda muri iki cyumweru kugira ngo ryiyibutse inzira y’ibihe bikomeye banyuzemo barengera abasivili batagira inkunga y’ibikoresho cyangwa (…)
Ikawa 20 zahize izindi muri 2025, mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zigiye kugurishwa binyuze muri cyamunara mpuzamahanga izakorwa hifashishije ikoranabuhanga, nyuma yo kugaragaza ko hari ikawa yo mu Rwanda ifite ubuziranenge ntagereranywa.
Ku rukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, hatangiye kuburanishirizwa urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivile 23, abasirikare batatu, n’abo mu rwego rushinzwe igorora (RCS) babiri barimo CSP Hillary Sengabo, usanzwe ari Umuvugizi w’urwo rwego.
Umushinga w’Itsinda ‘Nitwe Gusa’ ry’abanyeshuri bari bamaze igihe cy’iminsi 10 mu mwiherero ni wo wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ‘Money Makeover Challenge’ ritegurwa na iDebate ku bufatanye na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba (…)
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
U Rwanda rwamaze gutunganya igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu, kagomba guhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mazi no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ku buryo umwaka wa 2050 uzasiga Uburengerazuba bw’u Rwanda ari ahantu nyaburanga abasura igihugu badashobora gusiga inyuma.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2025, yagejeje ku Nteko rusange Imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu kuva 2025-2029, agaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku mpuzandengo ya 9,3% kugeza 2029.
Hari amategeko n’amabwiriza u Rwanda rushyiraho, ugasanga akuruye impaka nyinshi, hagati y’abayemera n’abatayemera batekereza ko hari abo aje kubuza umugati.
Itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, rigaragaza uburyo uwakoze impanuka bitewe n’urwego iriho yishyurwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje izamuka ry’ibiciro, aho ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% mu myaka umunani ishize, ryatumye muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongeraho 7.3% ugereranyije na Nyakanga 2024.
Abahamya ba Yehova basaga ibihumbi 43 baturutse imihanda yose y’Isi, bari bamaze iminsi itatu mu ikoraniro mpuzamahanga ry’amasengesho ryabahurije mu Rwanda, aho barisoje kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, bakaba batangaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agri Business Hub, ukora ibikorwa byo kuhira imyaka n’ubworozi bwa kijyambere.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare (East African Granite Industries/EAGI), bwabwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ko bugiye guhindura ingano n’ibiciro by’amakaro bakoraga kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry’umurimo.
Abasirikare 163 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo ibyumweru bitandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gako (BMTC Nasho) ku bufatanye n’Ingabo za Qatar.
Abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ko cyaziye igihe kuko cyabafashije kongera umusaruro bakawukuba inshuro zigera kuri enye.
François Gasana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama, nyuma yo koherezwa n’Ubwami bwa Norvège kugira ngo aburanishwe.
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha amakara n’inkwi uracyari hejuru kuko uri kuri 93.8%, bigatuma ibidukikije bitabungwabungwa uko bikwiriye.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.
Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.