Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ahazaza ha Afurika hazarushaho kurangwa no gukenera amashanyarazi, cyane ko uyu munsi abarenga Miliyoni 600 kuri uyu mugabane batagira umuriro w’amashanyarazi, kandi abawukenera bazakomeza kwiyongera.
Mu Mujyi wa Kigali abanyeshuri 29,262 ni bo bazindukiye mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, aho bagomba gukorera kuri site 99.
Bamwe mu Ngabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye mu Rwanda aho bari mu bikorwa bihuza Ingabo n’abaturage, bakaba bari mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba urubyiruko kwirinda kwipfusha ubusa, rwishora mu bikorwa birwandarika ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora, kuko iyo rwipfushije ubusa ruba rusenya ejo harwo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), abiba mudasobwa ziba zagenewe ibigo by’amashuri ndetse n’iherezo ry’izibwe uko bizagenda, cyane ko kuzigaruza bigenda biguru ntege.
Diplomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze igitego cy’umutwe ubwo yageraga ku ntego yari yihaye y’ubuhuza hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) n’u Rwanda. Amasezerano y’amahoro yasinywe biturutse kuri ubu buhuza, ni inkingi ya mwamba mu rubuga rwa politiki y’aka karere dore ko agamije kuzana ituze (…)
Kuri uyu mugoroba, ba MInisitiri b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basinye amasezerano arebana n’urugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Banki ya Kigali (BK) yatangije igikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya bayo banini mu rwego rwo kugira ngo bagire n’ibindi bikorwa bakorana bishobora gufasha impande zombi bitari kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo gusa.
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza Ya Kampala zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zisura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, barushaho gusobanukirwa n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse biha n’intego yo kwigisha amahoro aho bazajya hose.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ubwo yakibarizaga mu ruhame icyo kigiye gukora ngo cyongere ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi, ko kigiye kuvugurura uruganda rwa Nzove rukajya rutanga metero kibe ibihumbi 25.
Wigeze wibaza ku mutekano w’amafaranga yawe igihe banki cyangwa ikigo cy’Imari iciriritse ubitsamo amafaranga yawe bihombye? Uribaza uti ese naba mpombye burundu nta garuriro?
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’ikigo Prime Insurance, aho izaha abanyeshuri barangije n’abakiri kwiga akazi ko kuyishakira abakiriya mu bamotari, bakishyurwa komisiyo cyangwa se amafaranga yo kubatunga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Ku wa 20 Kamena, abakozi b’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cya Koreya (KOICA) mu Rwanda bakurikiye ubuhamya bw’Abakorerabushake n’ibigo bakoreramo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’urubyiruko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Butera Yvan yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho kuko mu Rwanda umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe byibuze inshuro imwe.
Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse bagenzi babo bakoreraga iyahoze ari Perefegitura Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha inka imiryango ibiri y’abarokotse.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere, ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri ry’inshuke (Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice) ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu, muri uku kwezi kwa Kamena rimaze iminsi itanu mu gikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batunguwe no kumva ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bukorerwa abantu bacurujwe (Human Trafficking) babeshywa ko bagiye gushakirwa imirimo ibahemba neza.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwiteze ibisubizo ku mishinga y’Ikoranabuhanga yahanzwe n’abakozi bayo, binyuze mu irushanwa ryo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga (BK Hackathon 2025).
SP Brigite Uwamahoro wo muri Polisi y’u Rwanda, ni we wahize ba Ofisiye bakuru 34 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, mu masomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere y’Igipolisi.
Umuryango wa FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano n’Ishyaka ry’aba-Communistes (Chinese Communist Party, CCP) riri ku butegetsi mu Bushinwa agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu gusangira ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka, ndetse no gushinga ishuri rya Politiki mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangiye urugendo rushishikariza abikorera gushora imari mu Karere ka Rubavu gafite amahirwe menshi y’ubucuruzi n’ubukerarugendo binyuze muri Rubavu Investment Forum.
Ubwo yatangarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimye gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri gahunda y’ubwishingizi (…)
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere, JADF, guha umwanya abagenerwabikorwa babo na bo bakajya bagaragariza abitabira imurikabikorwa, ibyo bagezeho byabahinduriye ubuzima.
Urukiko Rukuru i Kigali rwategetse Victoire Ingabire kurwitaba kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abagabo n’abagore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, biyemeje gusezerana, banagabirana inka ku miryango 12 itishoboye, nka bumwe mu buryo bwo kubaka imiryango itekanye.