Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Hope Haven Christian School ku bw’uruhare bwagize mu gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda bahereye ku byo bari bakeneye.
Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko habagwa Inka zirenga 300 mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intumwa yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael.
Abahanga mu gukemura impaka mpuzamahanga zishingiye ku bucuruzi baturutse mu bihugu 38 byo hirya no hino ku isi, bahuriye i Kigali ku wa 6 Kamena baganira n’inkiko ku buryo baharirwa imanza z’Ubucuruzi z’abashoramari b’abanyamahanga.
Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR), iri kwiga uko ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga cyagabanuka, mu buryo bwo gufasha abantu kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki.
Kuva tariki 29 Gicurasi, abacuruza ibikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza bazajya bishyura 15% y’umusoro ku byaguzwe.
U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.
Wildness Rwanda yujuje icumbi ry’akataraboneka ryubatse ahantu Mukerarugendo wishyuye aye azajya ashobora kwirebera inyamaswa zikunzwe cyane muri Pariki y’Akagera yiruhukira mu mahumbezi ya Pariki y’Akagera, iwabo w’intare, inzovu, imbogo n’inkura.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi (Rwanda Water Board) burasaba abakoresha umutungo kamere w’amazi y’ibiyaga kujya basaba impushya mbere yo gutangira imishinga yabo kugira ngo bahabwe imyanya hagendewe ku gishushanyo mbonera.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) yasubukuye imirimo yayo, nyuma y’ibibazo by’amikoro byari byatumye ifata umwanzuro wo guhagarika inteko rusange zemerezwamo imishinga y’amategeko agamije iterambere ry’Akarere.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ko bimwe mu bizagabanya ibicanwa bikomoka ku biti, ari Gaz Methane izatangira gucukurwa mu kivu mu mwaka wa 2027.
Hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku mu gihe cy’imihango. Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa Kuya 28 Gicurasi buri mwaka hanatangwa ibikoresho bihabwa abagore n’abakobwa bo mu miryango itishoboye ngo bibafashe kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.
Jean Pierre Ntigurirwa ukomoka ahitwa i Buvumu mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, akaba akunze kurwara isereri ituruka ku bikomere by’imihoro n’amacumu yatemeshejwe mu mutwe.
Abatuye n’abagenda mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abakoresha umuhanda ugana ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, barishimira ko uwo muhanda watangiye gukorwa.
Imiryango 348 yo mu Karere ka Burera, ku wa kabiri Kamena yashyikirijwe inzu nshya yubakiwe, yiruhutsa kubaho isembera nyuma yo gukurwa mu byabo n’ibiza byibasiye amanegeka bari batuyemo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, rwashyize ahagaragara amayeri akomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi bashuka abantu kubajyana mu mahanga kandi bagiye kubacuruza.
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu buhinzi, aho ubutaka buhingwa bwiyongereyeho hegitari zasaga 50.000 mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’uyu mwaka wa 2025, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2024.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, kuri iki Cyumweru yatangiye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko umuryango ari inkingi ihetse Abanyarwanda, bityo iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wo gusibura inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda no mu mudugudu urimo gutuzwamo abaturage bubakiwe na Leta.
Kuwa 28 Gicurasi 2025 u Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’isuku mugihe cy’imihango (Menstrual Hygiene Day)
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique zashyikirije abaturage bo mu Mujyi wa Macomia, isoko rishya zabubakiye mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu ry’abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Abakozi b’inzego z’ubuzima mu Rwanda bibukiye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge (hahoze ari muri Komine Butamwa), bunamira imibiri 1200 y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwaho, ndetse bagaya umubyeyi wa Victoire Ingabire kuko ngo ari we wabicishije.
Umushinga w’abanyeshuri ba Kagarama Secondary School, wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga rizwi nka ‘Money makeover’, ryabaye ku nshuro ya gatatu.
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’indi mishinga iri mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Banki ya Kigali (BK), yateye inkunga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Aborozi n’abatunganya ibikomoka ku mata (Regional Dairy Conference Africa), irimo kubera mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzaniya (TPDF) zahuriye mu nama ya 12 yitwa Proximity Commanders, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Mu Karere ka Burera hatangijwe imurikabikorwa rigiye guha abaturage urubuga mu kumenya ibibakorerwa, gusobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bityo bagasanga kuryitabira atari ubutembere ahubwo ari ukwiga.
Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bizakemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo bizibandwaho mu ngendo bagiye gukora hirya no hino mu gihugu harimo iby’ubutaka, imiturire ndetse n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izindi serivisi (…)
Umuvugizi w’umugi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko umurwa mukuru ufite ikibazo cya parking zidahagije, bityo abatwara imodoka bakaba bagomba kwirinda kuzijyana ahantu hose, n’ahatari ngombwa, kugira ngo batongera ikibazo n’ubundi kitari cyoroshye.
Perezida Paul Kagame yageze i Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi agirira muri iki Gihugu ndetse akazitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum).