Angelique Mukarukizi w’imyaka 62 ni umwe mu babyeyi bavukiye bakanarokokera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, akaba n’umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, gusa ngo yarakubiswe bikomeye agera aho yifuza uwamwica.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu Gihugu.
Imbaga y’abantu b’ingeri zitandukanye, mu nzego za Leta, inshuti n’umuryango bazindukiye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, .mu muhango wo gusezera kuri Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, uherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima.
Rukundo uzwi nka Kanyeshuri avuga ko yarokotse ari umwe mu muryango we w’abantu 20, kimwe n’abandi benshi ngo bakaba barishwe ubwo bari ku gasozi ka Kesho aho bari bahungiye banirwanaho, abari babagiriye impuhwe bakabagemurira ibiryo, bageze aho umwe abagemurira igiseke cyuzuye inzuki, zirabarya baratatana babona uko babica.
Umubyeyi witwa Nyirahonora Théophila wo mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, yavuze uko yahinduye izina rye Niwemuto akitwa Nyirahonora, mu rwego rwo kugira ngo abone uburenganzira bwo kwiga.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, avuga ko n’ubwo Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cyo hejuru cyane, hakiri abagizi ba nabi batari benshi babubangamira bangiza imyaka n’amatungo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Aegis Trust’, ushinzwe kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha, yatanze ubuhamya bw’agahinda yanyuzemo kuva ku guhunga kw’ababyeyi be muri 1973 kugera muri 1994 aho yisanze asigaranye na mushiki we umwe, abandi bashiki be bane n’ababyeyi bamaze kwicwa.
Perezida w’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko hari abantu bajya bamubwira ngo azarekere kujya avuga ibintu byose uko biri ngo batazamwica. Umukuru w’igihugu yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gusozi, mu ijambo ritangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abayobozi ba Ambasade y’igihugu cy’amahanga i Kigali baherutse gusanga Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana ku kazi ke, bakamutera ubwoba, bamukangisha kumwima Viza, kuko abavugaho amakuru mpamo y’ibibi bakoreye u Rwanda.
Perezida wa Repubulika arasaba Abanyarwanda guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo, byaba na ngombwa bagapfa baburwanira aho gupfa nk’isazi yicwa ihagaze.
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mata 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubyeyi witwa Jean Bosco Nkurikiyinka wo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, amaze imyaka 14 arera abana batatu bo mu muryango ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uwamahoro Angelique, wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, utuye mu Mudugudu wa Cyonyo Akagari ka Bushoga Umurenge wa Nyagatare,ubu ni ‘umwana mushya mu muryango’ we, kuko amaranye na wo imyaka itatu gusa.
Kalendari yitiriwe Papa Gerigori kuva uku kwezi kwatangira yatwinjije mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025.
Ubwo ibitero by’Interahamwe byazaga ari simusiga kuwa 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntagwabira Gaston yavuye iwabo i Musenyi n’umuryango we wose, bambuka igishanga baturanye bafata hakurya batatanira ahitwa Nyiramatuntu, abandi na bo bakomeza kugenda bicwa umugenda bagana i Ntarama.
Dr Monique Nsanzabaganwa, i Addis Ababa muri Ethiopia yamuritse igitabo yise ‘SEED’ kivuga ku rugendo ruganisha ku bifite akamaro binyuze mu kudatezuka ku ntego bikajyana n’impinduka, abantu bagaharanira kwera imbuto ziganisha ku iterambere.
Julienne Uwacu wari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri MINUBUMWE, yashimiwe umusanzu we mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu ijoro rya tariki 04 Mata 2025, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hiciwe umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atewe ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo, iperereza rikaba rikomeje ngo abo bagizi ba nabi bafatwe.
Itsinda ry’Abasenateri ryagiriye urugendo mu gihugu cya Denmark, Sweden, Norway na Finland, kuva tariki ya 10 kugera ku ya 15 Werurwe 2025, riyobowe na Senateri Dr Usta Kaitesi, ryagejeje ku Nteko Rusange ya Sena, raporo y’ibyavuye muri urwo ruzinduko, aho ibiganiro n’abayobozi b’ibyo bihugu byibanze ku kibazo cy’umutekano (…)
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bugiye kubona ubushobozi bw’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari n’igice, azabafasha gukomeza gufasha abanyamuryango kubona inzu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko uretse imibiri mikeya yatunganyijwe byihariye, iyindi yari isanzwe igaragara ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi amaherezo igomba gushyingurwa.
Muri iki gitondo, ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byahamije inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Alain Mukuralinda.
Nyuma yo kubona ko malariya igenda yiyongera, hakaba n’abarwara iy’igikatu itavurwa n’imiti isanzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangije gahunda yo kugeza imiti y’iyo malariya ku bitaro no ku bigo nderabuzima hifashishijwe za drones.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yabwiye abanyamakuru ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri ku rwego rushimishije.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi atari byinshi, ariko u Bubiligi buri muri bacye badashaka kwibuka.
Abahinzi b’ibireti bibumbiye muri KOAIKA bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, barishimira uburyo bakomeje kongera umusaruro w’ubwo buhinzi, aho n’ubwasisi bagenerwa bwazamutse bugera kuri Miliyoni 24,052,000Frw buvuye kuri Miliyoni 17Frw.
Uzabakiriho Gervais utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yahoze mu bukene bukabije, gahunda ya Girinka imugobotse ayibyaza umusaruro kugeza ubwo abaye umuhinzi mworozi w’intangarugero mu karere ka Gicumbi.