Babyeyi, Banyarwanda, Banyarwandakazi, saa 03h57 z’igitondo nari maze akanya mu buriri nabuze ibitotsi, ndabyuka nicara muri salon, ndavuga nti reka nandike ibimbabaje.
Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa SADC, yemeje bidasubirwaho guhagarika ubutumwa bwa SAMIDRC, no gutangira gucyura mu byiciro Ingabo z’uyu muryango ziri muri DRC.
Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23 imaze iminsi yigaruriye umujyi wa Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Sultani Makenga yavuze ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi ari ibandi, umuyobozi utitaye ku bibazo by’abaturage.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, yababwiye ko u Rwanda rugiye gutangiza ikigo gitanga amasomo y’umutekano w’ikoranabuhanga cyitwa ‘Cyber Academy’.
Perezida Kagame yavuze ko gukorana na Perezida Felix Tshisekedi ari kimwe mu bintu yabonye bikomeye cyane.
Perezida Kagame yemeje ko umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uherutse gutaha mu Rwanda ari we wishe nyirasenge, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kuri Kabila(Père) kugera kuri Félix Tshisekedi wa none bamenye neza kandi basobanukirwa akarengane k’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, ariko ntibagikemura. Perezida Congo ifite ubu we, ngo bigaragara ko afite (…)
Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka y’ibibazo byo mu karere u Rwanda rurimo kuva mu 1994, aho imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo yakomeje kugaragaza ko itishimira ko impunzi zitaha, kuko bazikuramo amaronko.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ibinyabutabire byose biri hirya no hino mu bigo by’amashuri ndetse no muri za Laboratwari, bazafatanya na REMA bakabikuraho, kugira ngo bitazateza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Musanze ni kamwe mu turere twakomeje kugaragara mu kibazo cy’igwingira ry’abana ku rwego ruri hejuru, n’ubwo gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa bitandukanye kubera ubutaka bwera n’ikirere kiberanye n’ubuhinzi.
Imiryango myinshi, cyane cyane iyo mu cyaro yakuze imenyereye kurya inyama umunsi umwe cyangwa ibiri; kuri Noheli no ku Bunani, hakiyongeraho wenda umunsi umwe cyangwa ibiri barya inyama kuko “bagize amahirwe” inka y’umuturanyi ikavunika, bakayirya.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yavuze ko ikiguzi cya Gaz kiri hejuru kikiri imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation, burasaba urubyiruko by’umwihariko abanyuze muri iAccelerator, gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bicyugarije imibereho myiza y’abaturage, bakora imishinga ishobora kugira impinduka nziza ku buzima bwabo, bityo bakanaziba icyuho cy’inkunga zimwe na zimwe zavaga mu muhanga.
Abagore bacu, bashiki bacu, ndetse n’abo dukorana cyangwa tujyana ku kazi, dusengana, twigana mukomeze kugira ibihe byiza mwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bitarenze amezi abiri, haraba harangijwe imirimo yo gushyiramo icyuma kigezweho mu gupima indwara mu mubiri (Scanner), mu rwego rwo gufasha ababigana kubona serivisi zisumbuyeho.
Nubwo nta wifuza kurwara cyangwa se ngo abyifurize uwe, ariko ni ibintu na none bidashobora gukumirwa, kuko uburwayi bushobora gufata uwo bushatse, igihe bushakiye, nubwo yaba yaragerageje kwirinda.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu Karere ka Gasabo hatangwa amashimwe arimo indabo ku bagore bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango nyarwanda.
Sosiyete y’Ubwishingizi ikorera mu Rwanda, MUA Insurance, yatangije serivisi yitwa MUA Femme itabara byihuse abagore bagize ikibazo cya tekiniki y’ibikoresho bitandukanye bari mu kazi cyangwa igihe imodoka yaheze mu muhanda, aho basabwa guhamagara nimero itishyurwa 2323.
Ndibuka mu myaka mirongo itatu ishize nikoreye agafuka karimo amateke cyangwa imyumbati tugiye guteka no kurungisha amamesa twivaniye mu ngazi, tukabirya nta munyu urimo, tugira ngo turengere amagara.
Mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, ni ho hatangiye kubakwa Ikigo kigenewe kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 400; kikazajya gitanga n’ubujyanama ku babyeyi babo, buzatuma barushaho kugira ubumenyi buhagije butuma (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yizeraga ko azatera u Rwanda, birangira umugambi we umupfubanye kubera ubwirinzi bw’u Rwanda.
Abamenye Prof Muswahili Paulin bamurebera kure, bashobora kumwitiranya, ariko muri iki cyegeranyo, turasobanura neza uyu murezi n’umubyeyi wasize umurage ukomeye nk’uko bivugwa n’abo babanye, abo bakoranye, abo yigishije ndetse n’abana be bwite.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize abantu 3179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko nk’umuganga yize kubaga nyuma y’uko umuturage amuneguye.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ibinyabutabire bikibitse mu mashuri kandi byarengeje igihe cyo gukoreshwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Abdallah Utumatwishima, yahumurije urubyiruko n’abandi batangiye gutekereza ko abanyarwanda ari babi, akaba ari yo mpamvu ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, bityo bakibwira ko igihugu kiri kugana ahabi.
U Rwanda rwasabye u Bwongereza kwishyura Miliyoni 50 z’Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Binyuze mu muryango ufasha urubyiruko Rungano-Ndota mu Karere ka Ruhango, urubyiruko ruva mu miryango ikennye rwiyemeje kurota inzozi z’ubukire, bakemera gukora kuko bimwe mu byatumaga badatera imbere birimo no kubatwa n’ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya n’ubwomanzi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko guhera muri uku kwezi kwa Werurwe 2025 abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babura amezi atatu ngo bafungurwe bazajya babanza gutegurwa.