Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka no guhagarika inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda ruri gushaka ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo.
Abashinze umuryango Nzambazamariya Veneranda, baravuga ko bishimira byinshi bagezeho mu myaka 25 ishize bibuka Nzambazamariya Veneranda, umwe mu bagore b’Abanyarwandakazi baharaniye ko umugore n’umugabo buzuzuzanya kandi umugore agahabwa uburenganzira.
Nyuma yo gutanga ibimenyetso, Michel yatangiye guhura n’ibibazo byo gushyirwaho iterabwoba n’abantu atazi. Umunsi umwe asanga ikirahure cy’imodoka ye cyamenetse hariho n’ubu butumwa: Ushatse wava mu byo urimo niba ukunda ubuzima bwawe. Ariko Michel ntibyamuciye intege. Yarazi ko ahanganye n’abantu babi cyane ariko inyota yo (…)
Kuri iki Cyumweru,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w’Amavubi asimbuye Frank Spittler.
Mu gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) wa 2025/2026 mu Murenge wa Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abafatanyabikorwa gufasha abaturage bose kwiyishyurira ubwo bwisungane, aho gukomeza kubishyurira nk’uko bisanzwe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko gufata ubumwe nk’umwuka bahumeka.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yabwiye urubyiruko rw’Inkomezabigwi ko bakwiye kumvira ababyeyi, ariko ko badakwiye kumvira ababaraga urwango.
Ku isaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu Tariku 1 Werurwe 2025, nibwo ubuyobozi bwa M23 bwari bugeze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, buzanye Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste uzwi nka Gen Gakwerere Stany, wari ushinzwe ubunyamabanga bwa FDLR, ashyikirizwa u Rwanda.
Amezi yose y’umwaka ni kimwe, yabonekamo ibyiza, kandi ashobora no kubonekamo ingorane, ariko Gashyantare 2025 izibukwa nk’ukwezi kutahiriye abagenzi, cyane cyane abakoresheje imodoka zitwara abagenzi benshi icyarimwe, kuko hari imiryango inyuranye izibuka umuntu wabo wagiye mu rugendo ntagaruke, cyangwa ntatahe amahoro masa.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko gucunga neza umusaruro w’Ibihingwa ari umusingi utuma intego zo kubahiriza no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kuzamura iterambere ry’umuryango zigerwaho.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kutazigana abaranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagakorera hamwe mu guteza imbere Igihugu.
Umunyemari Mironko François Xavier yatsinzwe urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda aho yayishyuzaga Amafaranga arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko yahawe na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryo kuyiha ibikoresho bya gisirikare hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.
Abasenateri ba Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ko umuco ukiri inkingi ngenderwaho mu guhitamo amashami y’imyuga n’Ubumenyingiro hagati y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa.
Abahinzi mu gishanga cya Kanyonyomba ya kabiri bibumbiye muri koperative, CAPRORE, barishimira ko umusaruro w’ibigori wazamutse ukava kuri toni 1.7 ugera kuri toni 4.6 kuri hegitari, ahanini kubera amahugurwa bahawe n’ingendoshuri mu bihugu bifite ubuhinzi bwateye imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, asaba Abanyarwanda kugira umuco wo kunyurwa no kwigira ku bandi, kuko biri mu bituma umuntu ashobora kwiteza imbere ahereye ku bushobozi afite.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangije ubufatanye n’Ikigo Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), gifite ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kohererezanya amafaranga n’abandi bakiriya b’amabanki yo muri Afurika.
Abadepite baherutse gusoza ingendo zigamije kureba imibereho n’imibanire y’abaturage, aho bamenye ko hari ingo nyinshi zibana mu makimbirane akomeye, ariko zikamenya kwigirira akabanga hanze, ibyo bise ‘Smart Conflict’.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye (UN) ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ikomeje kwica abaturage bayo, by’umwihariko ikaba yibasiye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazubwa bw’icyo (…)
Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, aho asimbuye kuri uyu mwanya John Rwangombwa wari kuri uyu mwanya kuva mu 2013, akaba yushije ikivi cye cya manda ebyiri.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafunguye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga ryiga ku budahezwa mu by’imari (IFF2025), asabira igishoro ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore bafite ubucuruzi buto butanditse, cyane ko ngo ubudaheza mu bijyanye bukirimo imbogamizi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen. James Kabarebe, kuri uyu wa 25 Gashyantare yasobanuriye abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ibibazo bya Congo byavutse bigakura, bikaba inzitizi z’umutekano ku Rwanda.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolée, asanga inyinshi mu mpungenge abagore batinya mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye zigenda zivaho imwe ku yindi.
Abasirikare babarirwa muri 300 ba Afurika y’Epfo na bagenzi bwabo b’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) bari mu Burasirazuba bwa DRC bahanganye n’ umutwe wa M23 basubiye iwabo banyujijwe mu Rwanda.
Ijambo ‘gushyashyaza’ cyangwa ‘gushyashyariza abandi’ nari nzi ko rishobora gusa gukoreshwa ku muntu ku wundi, rigasobanura kujya kumuteranya na rubanda, inshuti, kugira ngo bamwange bamugirire nabi, ariko sinari nzi ko n’igihugu gishobora kwitwara nk’umuntu, maze kikagira mu nzego zacyo abashinzwe ‘gushyashyariza’ igihugu (…)
Mu Rwanda tuzi neza aho tuvuye n’aho tugeze mu bumenyi mu ikoranabuhanga, kandi tuzi n’aho tugana, n’abagomba kutugezayo; abarimu.
Abatuye Rubavu batangiye ibikorwa byo gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo mu Karere ka Rubavu.
Ababyeyi barerera mu mashuri yigisha Ubuforomo n’Ububyaza, basaba Leta kugabanya ikiguzi cy’uburezi, kugira ngo bunganire gahunda yo gukuba kane mu gihe cy’imyaka ine(4x4), umubare w’abiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Rwanda.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Musanze kagiye gatekereza imishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa muri ako karere, ariko bikarangira itagezweho bitewe no kubura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa.
Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’uw’u Burayi, biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo, igikorwa cyiswe “INES Interculturel Day” bahamya ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana no kumenya umwihariko w’imibereho ya bagenzi babo, (…)