Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 12.5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize, nk’uko bigaragara muri raporo y’Ubucuruzi Mpuzamahanga Bwanditse bw’u Rwanda.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame yahaye impanuro zikomeye imiryango – abashakanye – ndetse n’urubyiruko rwitegura gushaka, aho ashishikariza buri wese kubaka urugo rutekanye, rugizwe no kuganira no kutarundukira mu by’ubu.
U Rwanda ruri mu bihugu icumi bya Afurika bigiye gukorerwamo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rufite ubukungu bwifashe nabi, rudafite akazi karuhesha ishema.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Inteko rusange ya Sena ndetse n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, zateranye zisuzuma ikibazo cy’inyungu rusange cyerekeye umwanzuro (2025/2861/RSP) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uvuga ku Rwanda, aho bigaragara ko ari ukwivanga mu (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, umuhanzi Muligande Jacques uzwi cyane nka Mighty Popo, yamuritse filime yise Killer Music, ikaba yakinwe bwa mbere, igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta.
Muri iki cyumweru kigana ku musozo, mu Mujyi wa Kigali harimo kugaragaramo udushya tw’ivugurura mu mitangire ya serivisi, mu gihe hakirirwaga Inama Nyafurika y’Abayobozi ku mitangire ya Serivisi (Africa Customer Experience Leaders Forum 2025). Ni igikorwa cyatumye Kigali igaragara nk’igicumbi cya Afurika cyujuje ubuziranenge (…)
Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, aho yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar.
Abashora imari mu Rwanda bamaze igihe bavuga ko igiciro gihanitse cy’amashanyarazi gikoma mu nkokora kwaguka kw’inganda kandi kikanagabanya ubushobozi bwazo bwo guhangana ku isoko ry’umurimo no mu karere.
Abanyarwanda bubaha umuriro, baranawutinya kuko bazi ukuntu ubushye bubabaza, ariko bazi ikintu kimwe rukumbi kidashobora gukangwa n’umuriro; ukuri.
Filip Reyntjens, Umubiligi u Burayi bufata nk’inararibonye kuri Afurika y’Ibiyaga bigari, yatangiye kwerekana uburyo yanga u Rwanda urunuka, cyane cyane akanga FPR Inkotanyi iyoboye ubutegetsi, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Umushinjacyaha mukuru mu ishami ryashyiriweho gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT) yavuze ko niba bagomba gutanga ubutabera kuri Felicien Kabuga akarekurwa, nta yandi mahitamo agomba gusubizwa mu gihugu cye, u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (NMO) akaba n’uw’Inama ishinzwe itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAEMC), ari kumwe n’intumwa ayoboye.
Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, kigaragaza ko impuzandengo y’umwaka wose, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2024 kugera muri Kamena 2025, ishimangira ko umusaruro w’inganda wiyongereye ku kigero cya 6.5%.
Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bane bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Uyu munsi, imihanda y’u Rwanda yahinduye amabara, yakira abagenzi bashya mu mpuzankano zitandukanye. Barimo abagenda n’amaguru, abatega moto, igare, za bisi cyangwa batwawe n’imodoka z’ababyeyi babo. Ni itangira ry’amashuri, umwaka wa 2025-2026.
Inkuru zo Kwita Izina ntituraziva imuzi kuko abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baje muri ibi birori baracyaramutsa abaturage mu nguni zose, bakareba ibyo u Rwanda rwagezeho, ndetse n’uburyo igihugu cyiyubatse nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rwa Lt Gen Innocent Kabandana, witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025 azize uburwayi. Yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yivurizaga. RDF yihanganishije umuryango we, iwizeza kuwuba hafi muri ibi bihe bikomeye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, Jean Todt ari kumwe n’umufasha we Michelle Yeoh, icyamamare mu gukina filime, akaba yaregukanye n’ibihembo bya Oscar.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, nibwo binyuze mu itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe, bikaba byatangiye gukurikizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko kwita umwana izina atari umuhango gusa ahubwo ari n’ikimenyetso cy’urukundo, kwiyemeza n’icyizere bikorerwa mu muryango.
Uyu munsi, inzira zose zaganishije Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kirenge cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Kinigi, iwabo w’ingagi zo mu Birunga, zisigaye gusa mu birunga biri hagati y’u Rwanda, u Bugande ndetse na Congo Kinshasa.
Itsinda ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk, Kassav, ritegerejwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, binyuze mu gitaramo cyiswe Conservation Gala Dinner gitegerejwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.
Mu gihe u Rwanda rwitegura igikorwa kimaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga cyo Kwita Izina abana b’ingagi kizaba kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nzeri 2025, abarimo ibyamamare bazita amazina abo bana bamaze kumenyekana.
Perezida Paul Kagame atangiza inama ya cyenda Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’, ibera muri Kigali Convention Center, yavuze ko hagikenewe gushora imari mu buryo bufatika mu nzego zijyanye n’iby’indege ku Mugabane wa Afurika.
Esther Mbabazi, umwe mu bapilote ba mbere batangiranye n’ikigo nyarwanda cy’indege cya RwandAir, yavuze ko uyu mwuga yawukuriyemo, kandi akaba afite icyo yabwira abakobwa bagitinya kuba bakwiga gutwara indege.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa drone ni ubwa mbere igurukijwe ku mu gabane wa Afurika, ikaba yahagurukiye kuri Kigali Convention Centre, mu gihe u Rwanda rwitegura inama yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zahaye amagare abayobozi b’Imidugudu yo mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi karimo kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano wo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) uri mu Rwanda aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit izabera i (…)
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bahoze barangwa n’indangagaciro zirimo ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, amahoro, kubana mu bwumvikane n’ubudaheranwa.
Umunyarwandakazi witwa Kayitesi Judence ubarizwa mu Budage ku wa Mbere Nzeri yamuritse igitabo “The Unity Quest” kigaruka ku mateka n’ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.