Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko guceceka kw’Abanyafurika, byabereye abatabifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yabo, abatabifuriza ineza bituma bamwe muri bo bayoboka inzira y’ibinyoma.
Mu nama mpuzamahanga ku buyobozi bw’inzego z’ibanze yaberaga i Dakar muri Senegal (izwi nka Forum International sur la Democratie Participative en Afrique - FIDEPA), u Rwanda rwahawe igihembo cy’ikirenga gihabwa ibihugu byateye intambwe mu guteza imbere ubuyobozi bw’ibanze.
Ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’imyemere, bagirana ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro n’amahoro.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi, RICO, cyahawe kurangiza isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 15 ryubakwa, butangaza ko rigiye kwakirwa no gukorerwamo ku itariki 15 Ugushyingo 2025.
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bw’ibihugu bya Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ndetse n’u Bushinwa, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, kuko bwongereye umutekano.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye na Leta ya Denmark na Banki y’Isi, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, kiri mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, kugira ngo gishyirwe ku rwego (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze MONUSCO iherutse guha imyitozo Ingabo za RDC, yo gukoresha indege z’intambara zitagira abapilote no gukoresha ibitwaro biremereye, ashimangira ko ubutumwa bwayo nk’uko bizwi ari ukubungabunga amahoro no kurinda abasivile.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Ingabire Paula ageza ibisobanuro ku nteko rusange umutwe w’Abadepite, ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage, yavuze ko hakenewe iminara 2,500 yiyongera ku 1700 yari isanzwe kugira ngo Internet ibashe kugera mu (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda ko uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, abasaba gukomeza kwimakaza ihame ndakuka ryabwo.
Byatangarijwe mu birori bibereye ijisho bya ‘The Silver Gala’, byari bigamije gushaka ubufasha bwo gushyigikira urubyiruko rwo muri Sherrie Silver Foundation, rufite impano mu muziki ndetse no kubyina.
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yasoje igikorwa cyo gukangurira abagore kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa, hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari muri gahunda yiswe ‘Gendana Konti’.
Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ugenzura intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), wamaganye itangazo riherutse gutangazwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron risaba kongera gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.
Abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, basabwe kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intabwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 biyemeje gutaha, nyuma y’igihe baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko, Amahoro n’iterambere bitagerwaho ngo birambe hatabayeho kurengera ibidukikije, ari nayo mpamvu mu byo u Rwanda rwashyize ku isonga mu myaka 30 ishize harimo n’ingamba zo kubirengera.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Børge Brende, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF).
Aho Isi igeze uyu munsi uvuze uburezi ukibagirwa ikoranabuhanga, sinzi niba uwavuga ko ubwo burezi bwaba bufite icyo bubura kugira ngo bube bufite ireme yaba yibeshye, kubera uko uruhare rwaryo rumaze kugaragara mu buzima bwa buri munsi bwa muntu n’ibimukikije.
Werurwe 2025 yabaye ukwezi kw’isoni n’ikimwaro kuri bamwe, ndetse n’intsinzi itazibagirana ku bandi. Yari ikimwaro ku ngabo za Leta ya Congo n’abanywanyi bayo barimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’i Burayi, Wazalendo ndetse na FDLR kuko ari ho batakaje ibirindiro bikomeye, bakirukanwa mu mujyi wa Goma Kibuno mpa amaguru.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi ndetse n’abashoramari banyuranye.
Nta munsi w’ubusa wira mu Rwanda tutumvise aho imodoka zakozanyijeho, rimwe na rimwe zikanababazanya, zigakomeretsa, cyangwa zigatwara ubuzima bwa muntu, maze imiryango igasigara mu gahinda.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda gutera ibiti kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubitera ku buso bunini bushoboka, abasaba kubirinda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abasenateri ko bagomba gutinyuka bakabwiza umuntu wese ukuri badaciye ku ruhande, kuko mu isi nta muntu uruta undi ku buryo bakwiye kumutinya.
Umuryango Plan International Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, wamuritse ibikorwa wagezeho mu myaka itanu ishize, ndetse n’ibyo uteganya mu myaka itanu iri imbere (2026-2030), uvuga ko abagera ku bihumbi 770 bagezweho n’ibikorwa byawo.
Kubera ukuntu imihindagurikire y’ikirere n’ibyorezo bitandukanye bijya byibasira ibihingwa n’amatungo, bigateza igihombo abahinzi n’aborozi, Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo (Tekana urushingiwe muhinzi mworozi).
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira uwo biharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wabyo, cyane ko ngo nta mbogamizi n’imwe Abanyafurika badafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kigaragaza ko kuva gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangira, arenga miliyari 7Frw, ariyo amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.