Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye na BK Foundation batangije gahunda yo guhugura no kunganira abahinzi n’aborozi mu ishoramari (Integrated Agri Business Program), hagamijwe kubafasha kumenya uko barushaho gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga, bakabukora mu buryo bubabyarira umusaruro mu bucuruzi bwabo.
Kuri uyu wa 4 na 5 Ukuboza 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) Claude Bizimana, yitabiriye ihuriro rya 30 rizwi ku izina rya ‘Vendredis de Carrefour’, ryateguwe i Brazzaville guhera tariki 4 na 5 ukuboza 2025, aho u Rwanda rwatumiwe (…)
Itsinda ry’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, basoje amahugurwa atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo cy’amahugurwa (BK Academy), biyemeje kuzana impinduka muri iyo banki kugira ngo bafatanye na bagenzi babo mu iterambere ryayo.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, basinye Amasezerano y’Amahoro yari ategerejwe na benshi hirya no hino ku Isi. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanahuye (…)
Ku mugoroba w’ejo, I Washington habereye inkuru ikomeye, isakara ku isi hose, kandi yandikwa mu mateka ya Afurika y’i Burasirazuba; iyo ni inkuru y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’iterambere hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perediza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bw’uruhare rukomeye yagize kugira ngo intambwe y’amasezerano agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igerweho.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bamaze gusinya Amasezerano y’Amahoro yari yarananiranye mu gihe kirenga cy’imyaka 30.
Biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uyu munsi yakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biro bye (White House), mu muhango wo gusinyana amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Kuri uyu 4 Ukuboza 2025, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hategerejwe umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Paul Kagame yageze i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko azahura na Perezida Donald Trump, ndetse akanashyira umukono ku masezerano ya nyuma aherekeza amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ari inkingi ikomeye ifatiye runini Igihugu n’abagituye.
Kuva mu myaka mirongo itatu ishize na mbere yaho, abagenzi muri Kigali bararize barihanagura, ababishoboye bakajya baka amadeni ngo bagure imodoka zabo bwite maze banki zirabahenda, zikabafatanya n’ibiciro bya lisansi bidahwema kuzamuka.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame, yagize Dr. Telesphore Ndabemeye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.
RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16 barimo Abanyarwanda 18 nibo bazitabira irushanwa ry’amagare yo mu misozi "Rwandan Epic ’ 2025, riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025.
Mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa, wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Rulindo muri icyo gikorwa, yibukije urubyiruko kugira isuku, bakayitoza na barumuna babo.
U Rwanda rugiye gutangiza ubuvuzi bushya bushingiye ku ikoreshwa ry’ibinyabutabire hakoreshejwe ingufu za nikeleyeri (nuclear medicine), mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura indwara zikomeye zirimo iza Kanseri, umutima, impyiko n’izindi.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yongerewe manda nyuma y’aho iya mbere y’imyaka itanu yari irangiye, kuko yagiye kuri uyu mwanya ku itariki 11 Ugushyingo 2020, ukaba ari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye baturutse mu Rwanda, abashimira umuhate wabo mu gushaka kwiga byinshi n’amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi biri muri icyo Gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananirwa gukora ibisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu, bakibwira ko kuba Amerika hari intambwe iri kubafasha gutera ari byo bizabageza ku musaruro mwiza.
Inzego zihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ntara y’Amajyepfo, zirasaba abagabo n’abagore bakorerwa ihohoterwa, kutarihishira kuko ari bwo abarikorewe bashobora kurengerwa hatarabaho izindi ngaruka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukiriho kandi ukomeje kubona ubufasha butangwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bityo ko amahoro arambye (…)
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), bugaragaza ko kuba haboneka umuntu ufite ubumuga by’umwihariko ukambakamba adafite igare, biba ari uburangare buturuka ku muntu umwe cyangwa uwundi.
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Merosix Ltd cyakoze ikoranabuhanga ryitwa Trust Me rije gutabara abacuruzi, abakozi n’abakoresha cyangwa abatanga serivise bakamburwa.
Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryatangiye kuzenguruka Akarere ka Muhanga, risura ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Santrafurikika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ugushyingo 2025.
Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rwibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo bizabagirira akamaro mu kubaka ejo heza habo.