Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rubategerejeho umusanzu ukomeye wo guteza igihugu imbere.
Ku mugoroba w’iya 9 Ukuboza, Perezida Kagame yakiriye abatari bacye mu gitaramo cyo gusoza umwaka kuri Kigali Convention Centre, ariko abibutsa ko utwara yanyoye Polisi nawe itamwihanganira.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko abamaze guhabwa imidali n’impeta by’ishimwe mu Rwanda barenga ibihumbi 30, bagiye bayihabwa mu bihe bitandukanye.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bigiye kujya bifatwa nk’ikosa gusa mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki.
Umuvugizi w’Umutwe AFC/M23 Lawrence Kanyuka yagaragaje ko ikiganiro Televiziyo ya Leta ya Congo yanyujijeho imbonankubone kuri iki cyumweru ubwo yakiraga umuvugizi w’Igisirikare cya Congo FARDC Gen. Sylvain Ekenge kigaragaza ko iri tangazamakuru rya Leta ntaho ritaniye n’iryashishikarije abahutu urwango ku batutsi, kugeza (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye byuzuye ibiganiro n’ibyemezo byasohowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bishyigikira Somalia.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwifatanyije n’shyaka Parti Congolais du Travail (PCT) mu Nteko Rusange yaryo ya Gatandatu yabereye i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo.
Umushinga nyarwanda w’amavuta atwara imodoka akomoka ku bimera- biodiesel- umaze imyaka ikabakaba icumi uhagaritswe kuko wananiranye wongeye kugaruka mu itangazamakuru.
Noheli n’iminsi mikuru y’impera z’umwaka, ni igihe kizwiho ubucuruzi bukomeye, aho imiryango, inshuti n’abavandimwe baba bashaka kwishimana, basangira, haba amafunguro ndetse n’impano.
Nyuma y’amezi arenga atanu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruhagaritse ibikorwa bya Hoteli Château le Marara, iyi hoteli yongeye gufungura imiryango.
Perezida Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru, ari igikoresho gikomeye cyo guteza imbere amahoro n’ubumwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku gicamunsi, kuri Hotel Saint-Andre Kabgayi ahari hakoraniye abana benshi bari mu byicungo byabo, ababyeyi bagiye kubona babona ngabo Abapolisi babagezeho, maze bamwe batangira kwihisha no guhisha imfunguzo z’imodoka, abandi batangira kwisobanura ko bataributware banyoye ku nzoga.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yabwiye Abakristu ko Noheli isanze Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibibazo byinshi.
Abakristo Ku isi yose, abemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo ku isi hose bazindukiye mu masengesho, amateraniro yo kwizihiza Noheli.
Kuva uku kwezi kwatangira, abanyarwanda batuye I Rwanda cyangwa I Mahanga, abanyamahanga batuye I Rwanda n’ahandi hose ku isi, bahinduye imitako, bahindura imyambaro, ababishoboye batera n’amarangi mashya.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko kuba yitoza guhosha imyigaragambyo atari uko itegereje ko abantu bagiye kwigaragambya mu gihe runaka kizwi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko abashoferi bitwaza ko bahaniwe amakosa yo mu muhanda n’Abapolisi bari ahantu hihishe cyangwa camera zihishe baba bazana amatakiangoyi gusa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda isigaye itanga amahugurwa ku bapolisi bayo ameze nk’aya gisirikare mu rwego rwo kwitegura ikibazo icyo ari cyo cyose cyavangira umutekano w’abantu n’ibintu.
Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) yashyizeho umuhanga mu by’ubukungu, Stella Rusine Nteziryayo, nk’Umuyobozi Mukuru mushya wayo (CEO), nk’uko KT Press yabyimenye. Iyi myanya izatangira gukurikizwa nyuma yo kwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, Madamu Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado Province.
Polisi y’u Rwanda yakomereje mu karere ka Kayonza, intara y’Uburasirazuba ubukangurambaga bwiswe ’Turindane tugereyo amahoro’.
Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati y’Ikigo cy’Ubufaransa cy’Iterambere (Agence Française de Développement) na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni makumyabiri n’eshanu z’Amayero (25.000.000 EUR).
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashimiye abapolisi 1903 basoje amahugurwa, kuba barahisemo umwuga mwiza.
Umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yatangiye imirimo kuri uyu wa 22 Ukuboza.
Abapolisi bato 1905 bashoje amasomo abinjiza mu giporisi, aho mu myitozo inogeye ijisho bagaragaje mu birori byerekana ibyo bize, harimo guhosha imyigaragambyo.
Abaturage b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baramukiye mum myigaragambyo basaba ko Amerika ireka kwivanga mu bibazo bya RDC.
Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mbonezamikurire gusa, kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.
Raporo irebana n’imibare ijyanye n’ubuzima mu Rwanda, Demographic and Health Survey ya karindwi, iherutse kugaragaza neza urugendo u Rwanda rufite mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana,
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye ko amafaranga yose y’ibindi bihugu iyo ari mu Rwanda aba yitwa amadovize, kandi akoreshwa n’ibigo bibifitiye uburenganzira gusa.
Perezida Kagame yashimiye inzego zimufasha mu buyobozi bw’igihugu, avuga ko n’ubwo hari igihe abona cyane ibibi byononera igihugu, aho u Rwanda rugeze ari heza, kandi abayobozi babigiramo uruhare muri byinshi byiza.