Abahesha b’inkiko 42 batari ab’umwuga barahiriye kuzuza inshingano zabo, baziyongera ku bari basanzwe bityo irangizwa ry’imanza ryakundaga gutinda ryihute.
Abapfakazi ba Jenoside 17 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa n’Ikigo cy’Ubucuruzi cyitwa Same Sky ngo bagiye kwiteza imbere babikesha ubumenyi bungutse.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zambitswe imidari y’ishimwe kubera ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura zigaragaza mu kazi.
Abatuye Akarere ka Gicumbi bagera kuri 11% ntibaratanga ubwisungane, mu gihe habura amezi atanu gusa umwaka w’ubwisungane mu kwivuza ukarangira.
Abakobwa bane muri barindwi bahataniraga itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, baraye batambutse kuri uyu wa 16 Mutarama 2016.
Imbere ya Perezida wa Republika y’u Rwanda,Amavubi atsinze Côte d’Ivoire igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Emery Bayisenge kuri Coup Franc
Bamurangirwa Patricia wanditse ibitabo bitatu bivuga ku Rwanda, akangurira Abanyarwanda kwiyandikira amateka yabo aho kubiharira abanyamahanga banayagoreka.
Bamwe mu bahawe inkunga y’ingoboka muri VUP mu Karere ka Muhanga bakayicunga neza bavuga ko biteje imbere bahindura ubuzima.
Abanyamahirwe 50 begukanye ibihembo muri Tombola ya fagitire z’imashine itanga inyemezabwishyu (EBM) mu Karere ka Rubavu bakoresheje fagitire zo m’Ukuboza 2015.
Mbabazi Berise, umunyeshuri wanikiye abandi bose mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangaje ko arangamiye kuzaba umuganga.
Ndayisaba Godfroid arasaba ubufasha nyuma y’uko inkuba ikubise inka ze z’imbyeyi enye, indi ihaka n’ikimasa kimwe; zigapfa zose.
Itorero rya ADEPR rirahamagarira abashumba baryo kwirinda ubuhanuzi bw’ibinyoma buyobya Abanyarwanda n’abayoboke baryo by’umwihariko.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 14/01/2016, abaturage b’Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro baramukiye mu birori byo gutaha inyubako ya Station ya Polisi ya Rusebeya biyubakiye ubwabo.
Intara y’Iburasirazuba yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ndende yihaye y’ubukangurambaga ku isuku, ikaba yatangiye hakorwa igenzura ry’isuku ahatangirwa serivisi zinyuranye.
Kuri uyu wa kane, abanyeshuri barenga 250.000 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange bazafata ifunguro rya ku manywa bazi uko bakoze.
Hari abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuba batarahuguwe bihagije ku ikoreshwa rya EBM bituma bahabwa ibihano bibahombywa.
Umunyemari ukomoka muri Arabia Saudite, Saadi Ibuni aratangaza ko “Yego” ya Perezida Paul Kagame yongereye igihe cye mu ishoramari mu Rwanda.
Abahoze babunza ibicuruzwa mu muhanda bakorera mu isoko ryitwa ’Fresh Food Market’ i Nyabugogo, barinubira ko ibiciro by’ubukode bw’ibibanza bihanitse.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ubudozi ari urwego rugomba kwitabwaho kuko rukenerwa na benshi ari yo mpamvu hagiye kujyaho ishuri rizabwigisha.
Nsengiyumva Bernard, umusaza watwaye tours du Rwanda 2001 arasaba abagikina umukino w’amagare kongera ishyaka bagahigika abanyamahanga.
Ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga (Miss) w’u Rwanda wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane.
Abayobozi ba Polisi y’igihugu batangiye urugendo mu ntara enye z’igihugu basuzuma uko abapolisi bahakorera bitwara banabagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Igorofa ya Koperative y’Abamotari b’i Rusiszi, COMURU, ishobora gutezwa cyamunara mu minsi ya vuba kubera kunanirwa kwishyura banki.
Abagenzuzi b’imari mu Ntara y’Iburengerazuba basanga babarirwa ku rwego rwo hasi rutajyanye n’akazi bakora, bigatuma bitaborohera kugenzura abayobozi babafataho ibyemezo.
Madame Jeannette KAGAME arashishikariza urubyiruko rw’abayobozi gutera ikirenge mu cy’ababanjirije kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe yose bafite.
Urubyiruko rurasabwa kutihanganira abarushora mu bikorwa byo guhungabanya amahoro kuko ngo rushorwa muri bene ibyo bikorwa n’abafite inyungu zabo bwite.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buravuga ko umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize ushimishije n’ubwo izuba ryibasiye ibice bimwe by’iyo ntara.
U Rwanda rugenda rurushaho kumenyekana neza mu mahanga binyuze mu bucuruzi mpuzamahanga, bitandukanye na mu myaka ishize aho rwari ruzwi gusa kubera amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki 9 Mutarama 2016, Madame Jeannette Kagame azaganiriza urubyiruko ruzaba rwitabiriye inama ya mbere y’urubyiruko rw’abayobozi b’ejo hazaza.
Abaturiye amavuriro amaze igihe zaruzuye ariko ataratahwa mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe no kwivuza kure basize ayabo adakora.