Minisitiri ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Christine Nkulikiyinka, yashyikirije Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Itsinda ry’abavuzi b’Abashinwa bamaze iminsi bakorera mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2026 bazindukiye mu gikorwa cyo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye abakozi ba Kigali Today Ltd hamwe n’imiryango yabo.
Uwahoze ari Umudipolomate w’u Rwanda, Eugène Richard Gasana, yahamijwe n’itsinda ry’abacamanza bo muri Manhattan icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, maze urukiko rutegeka ko aha Benita Uruhisho wari watanze ikirego, Miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika nk’indishyi nyuma y’urubanza mbonezamubano rwabereye i New York.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bakomeje gahunda yo gusura ayo mashuri no kugenzura ireme ry’uburezi rihatangirwa, mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zihari no gushakira hamwe ibisubizo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoze uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye muri Botswana.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatashye ku mugaragaro Heza Estate, umushinga munini w’imiturire uherereye i Batsinda, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu mugoroba yakiriwe mu birori by’ubusabane byateguwe na mugenzi we wa Botswana.
U Rwanda na Botswana basinyanye amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe iterambere z’ibihugu byombi.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko mu myaka itanu ishize, ibigo byagenzuwe bigenda byiyongera mu gutunganya neza ibitabo by’ibaruramari, no gukoresha neza umutungo wa Leta.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Gaborone mu ruzinduko agirira muri Botswana, akaba yakiriwe na mugenzi we wa kiriya Gihugu, Duma Boko.
Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga, ushyiraho ibihano bikomeye ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikora ubu bucuruzi batabifitiye uruhushya.
Inzego zifite ubutaka mu nshingano zigaragaza ko mu Rwanda habarirwa ibibanza by’ubutaka miliyoni 12 kandi byinshi mubyo Abanyarwanda batunze biri munsi ya ½ cya hegitari.
Iyo usubije amaso inyuma mu mateka y’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ukagaruka ku mubano hagati y’u Rwanda na Tanzania umaze imyaka myinshi, usanga waragiye ushingira ku bufatanye n’ubwubahane, gusangira intego yo kubaka amahoro arambye, guteza imbere ubukungu no gushyigikirana mu bihe bikomeye by’amateka byagiye (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva kuri iki Cyumweru yitabiriye umuhango wayobowe na Perezida wa Gabon wo gutaha ku mugaragaro ingoro y’Inama ya Libreville.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Tanzaniya, umuturanyi wo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Perezida wa Tanzania, Dr Suluhu Hassan yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda atari abaturanyi gusa, ahubwo ni abafatanyabikorwa ba hafi bafite umubano ukomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gutegura uburyo bwo gushimira ku mugaragaro abaturage ba Tanzaniya bakoze ibikorwa by’ubumuntu no gutabara Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe agirira muri icyo gihugu. Ni uruzinduko rugamije gishimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, azagirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania. Ni uruzinduko rugamije gishimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ubushomeri buracyahagaze kuri 14 ku ijana mu rubyiruko rw’u Rwanda, ariko Clenia Dusenge uzwi nka Madederi mu izina ry’ubuhanzi, yaburwanyije akigera mu mwaka wa kane w’ayisumbuye, arabutsinda.
Bizimungu Pierre Célestin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibyabereye mu rufunzo rwiswe CND mu Murenge wa Ntarama biteye agahinda gakomeye, kuko mu bahahungiye imihoro y’interahamwe, benshi barigise mu gishanga barabura kugeza n’ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yihanganishije abarokokeye mu rufunzo rwa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama no ku misozi ihakikije, agaruka ku mateka y’urwo rufunzo rwiswe CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League Atletico Madrid yakiriyemo Arsenal mu gihugu cya Espagne.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame , arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana, ku matariki ya 6 – 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa mugenzi we wa Botswana, Duma Gideon Boko.
Prof. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, asanga ibyo gukomeza kwizera ko Diporomasi izakemura ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, bikwiye guhindura isura, kuko uko bikorwa nta gisubizo gifatika bitanga.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, kuri Stade Parc des Princes i Paris mu Bufaransa. Umukino warangiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), isanganywe ubufatanye na Visit Rwanda, yatsinze Bayern Munich ibitego 5–4.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu minsi ishize, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, narebye amashusho agaragaza neza impamvu zitandukanye zigaragaza politiki yo mu Karere kacu, n’itandukaniro riri hagati y’imvugo za dipolomasi mpuzamahanga n’ubuzima nyakuri bw’abatuye u Rwanda.