Mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka RICA, Harerimana Leonce, umuyobozi ushinzwe iyamamazabuhunzi, asobanura amahame bagenderaho.
RICA ni Kaminuza rukumbi yigisha ibijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ubutaka muri Afurika, ikaba iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Mu gihe Afurika ikomeje gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, Dr. Donald Kaberuka yavuze ko ikibazo cy’uyu mugabane kitari ukubura imishinga cyangwa ikoranabuhanga, ahubwo ko imbogamizi nyamukuru ziri mu miyoborere, uburyo bwo gushora imari no mu mikoranire y’ibihugu.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri zigamije amahoro (NCMOU).
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwarasoje neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma ry’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikere (IAEA) rikaba ryarerekanye ko u Rwanda rwiteguye gutangira uruganda rutanga izi ngufu mu myaka ine iri imbere.
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa /NEISA), iganirirwamo uburyo izo ngufu zakemura ibibazo by’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
Buri wa Gatatu mu gitondo ku Ishuri rya Groupe Scolaire Matyazo riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba y’u Rwanda, gahunda isanzwe y’ishuri ihinduka ikindi cyiciro cy’amasomo atandukanye.
Ubumenyi n’ikoranabuhanga bya nikleyeri ntibigarukira gusa ku gutanga amashanyarazi. Muri iki gihe, bifasha cyane mu buvuzi bugezweho harimo gusuzuma no kuvura kanseri, guteza imbere ubuhinzi, kunoza igenzura ry’ubuziranenge mu nganda, gufasha mu micungire y’amazi no guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi. Iri (…)
The Pinnacle Kigali yabaye hoteli ya mbere mu Rwanda yinjiye mu ihuriro rya Small Luxury Hotels of the World (SLH), ihuriro rihuza hoteli zirenga 700 zigenga kandi z’akataraboneka ku Isi.
U Rwanda rumaze imyaka irenga icumi rugaragaza ubushake bwo gushyira ingufu za Nekeleyeri mu ngufu zikoreshwa mu kwiteza imbere.
Imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi (RDC).
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima no kongera umubare w’abaganga, hari imishinga minini yo kubaka no kuvugurura ibitaro ikomeje kudindira, nubwo yagenewe miliyari z’amafaranga mu ngengo y’imari.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwafashe ingamba zo gufunga by’agateganyo umupaka uhuza Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa muri RDC.
Dr. Gakwenzire Philibert, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko nubwo Kabuga yapfuye, ibye bitarangiriye aho, ahubwo ko hari ibikwiye gusobanuka, mu nyungu z’ubutabera.
Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo i La Haye mu Buholandi.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaherekeje mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, wasoje uruzinduko yari amazemo iminsi mu Rwanda.
Abasenateri bashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwigira no kugabanya ubushobozi rushingira ku nkunga z’amahanga, nyuma y’uko imibare y’imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 igaragaza ko amafaranga menshi azava imbere mu gihugu.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, avuga ko kuba u Rwanda rufite ibikorwa remezo bigezweho biteza imbere siporo ari ukubera imiyoborere myiza y’Igihugu, yita ku kamaro ka siporo.
Sena yagaragaje impungenge ku igabanuka ry’ingengo y’imari yagenewe kugeza ibikorwaremezo mu byanya by’inganda, ivuga ko bishobora kudindiza iterambere ry’inganda, guca intege abashoramari no kugira ingaruka ku bushobozi bw’igihugu bwo kubona amadovize.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gutinya abibwira ko bafite ubushobozi bwo kuyobora isi n’ijuru, ahubwo babahe igihe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ziyobowe na Ahmed Elsewedy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, hamwe na Hossam El Shaer, Perezida wa Sunrise Resorts & Cruises na Madaar, bari i Kigali bitabiriye inama ya Africa CEO Forum.
Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi.
Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, kuri uyu wa Gatatu yageze mu Mujyi wa Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanenze umurongo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe wo gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego bishingiye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida wa Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (International Fund for Agricultural Development – IFAD), Álvaro Lario.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko Abanyafurika ubwabo ari bo bagomba gufata iya mbere bagateza imbere Afurika, kuko nta wundi muyobozi wo ku Isi uwo ari we wese, watabara umugabane wa Afurika.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari, bavuze ko byinshi mu byihutirwa byitaweho, ndetse n’ingengo y’imari ikenewe kubishyira mu bikorwa mu mwaka utaha, birimo birashakirwa amafaranga yo kubishyira mu bikorwa.
Abayobozi batandukanye bitabye Karame mu butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, warahiriye kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere.