Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasimbuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo, uw’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Murwanashyaka Damien, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rutakaza amahirwe yo kwinjiza arenga miliyoni 430 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 600 Frw) buri mwaka kubera kohereza mu mahanga impu zitarongererwa agaciro mu gihe rwinjiza ari munsi ya miliyoni 30 gusa z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 44 Frw) mu kohereza (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko ubudaheranwa, uburenganzira bwa muntu, ubushobozi bwo kongera kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bwo kongera kwiyubaka nyuma y’amakuba n’imbaraga zo kubabarira ari indangagaciro z’Abanyarwanda kandi bagomba kubisigasira.
Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga amategeko, ko hari uruganda rumaze ukwezi rutangiye, rwasabye abakozi magana abiri, ariko mu Rwanda basanga ubumenyi bakeneye ari bushya, nta buhari.
U Rwanda ruri kuvugana n’abashoramari bo muri Kenya, kugira ngo bazane uruganda rwabo rukora isukari mu gihugu, kuko hakiri icyuho cy’umusaruro w’imbere mu gihugu.
Mu gihe byabaye nk’akamenyero ko abajya gusengera i Kibeho ku minsi yitabirwa cyane (ku ya 15 Kanama hizihizwa Asomusiyo no ku ya 28 Ugushyingo hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa) babura aho kurara, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko muri uyu mwaka wa 2026, amacumbi mashya magana atatu yiteguye kwakira abashyitsi.
Ikigo cy’Igihugu cy’ Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko indwara zitandura kuri ubu ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w’Abanyarwanda.
Inama y’Abaminisitiri yemeje burundu amasezerano yo gutwara abantu mu kirere, hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu by’inshuti.
Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI), kikazafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya, no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere.
Itsinda ry’abagize urwego rw’ubutabera baturutse mu Bwami bwa Eswatini, batangiye uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kwiga no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’inzego z’ubutabera n’ikoranabuhanga rishyigikira serivisi za Leta.
Izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryatangiye kugaragara cyane guhera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’aho intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikajije umurego, igateza ikibazo ku nzira ya peteroli inyura mu nyanja ya Hormuz (Strait of Hormuz), inyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa (…)
Ku wa 15 Kamena, Urukiko Rukuru, urugereko rwa Kigali ruzaburanisha urubanza rwa Victoire Ingabire, umugore wafashe izina ry’Umunyapolitiki kubera ishyaka ritemewe ayobora ryitwa FDU Inkingi yaje guhinduramo DALFA Umurinzi.
Ihuriro ry’urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, mu mpera z’icyumweru gishize ryahuriyemo urubyiruko rw’ingeri zose.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu bihugu by’abaturanyi, kuko hakajijwe ingamba zo kugikumira, gukurikirana no kwita ku wakwandura.
Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ishusho rusange y’igihugu.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo ibikorwa bya Olempike birusheho kuba mpuzamahanga by’ukuri, bikagera ku migabane yose y’Isi n’abaturage bayo, aho kwibanda mu bice bike by’Isi.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yashyikirije Umuryango wa Avega Agahozo ivuriro rigendanwa (mobile clinic), ryakiriwe na Perezida w’uyu muryango, Madamu Alphonsine Mukarugema.
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe mu gihe litiro ya mazutu yo yazamutseho 722 Frw kuko yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw.
Urwego rw’imari mu Rwanda rumaze kunguka ikigo gishya cy’imari iciriritse, cyitwa CHIC Finance Plc, kikaba giturutse mu banyamigabane b’inzu y’ubucuruzi ikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali, Champion Investment Company, abantu bazi muri macye nka CHIC.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye yatangije ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’u Rwanda ikora igenzura ry’ikirere cyo hejuru cyane (Automatic Upper-Air Station) iherereye mu Karere ka Huye.
Abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 3 Kamena 2026, bakoze urugendo rwabo rwa mbere batwaye indege mu gikorwa kigamije kubategura kuba abapilote babigize umwuga.
U Rwanda rwagaragarije itsinda ry’intoranywa ry’abashoramari b’Abanyamerika ubushobozi n’amahirwe rufite akwiye kubyazwa umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nama yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yiga ku ishoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.
Koperative Umwalimu Sacco yashyizeho uburyo bushya bwo gukoresha igenagaciro ku basaba inguzanyo mu rwego rwo kurinda abanyamuryango igihombo.
Umunyarwanda Felicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga w’imena wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu Bubiligi mu ibanga rikomeye.
Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza, Idris Elba, yahawe icyubahiro gikomeye cyo kugirwa “Sir” nyuma yo guhabwa umudari w’ubutwari (knighthood) n’Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, mu muhango wabereye i Windsor Castle.
Uwimbabazi Jeanne, yari afite imyaka 16 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango we wari utuye mu mujyi wa Kigali, yibuka ko byose byatangiye ari mu biruhuko bya Pasika.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, asobanura ko ukuri ku byabaye gukwiye gukomeza gushyirwa ahagaragara kugira ngo habeho ubutabera n’ubwiyunge.
Perezida Paul Kagame yavuze ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwatashywe i Paris ruzagira uruhare rukomeye mu kubungabunga amateka no kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira.
Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku butwari n’ubumuntu yagaragaje mu kwemera ko igihugu cye cyagize uruhare mu makosa yabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangiza ku mugaragaro ibizamini ngiro bya 2025/2026 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena.