Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League Atletico Madrid yakiriyemo Arsenal mu gihugu cya Espagne.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame , arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana, ku matariki ya 6 – 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa mugenzi we wa Botswana, Duma Gideon Boko.
Prof. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, asanga ibyo gukomeza kwizera ko Diporomasi izakemura ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, bikwiye guhindura isura, kuko uko bikorwa nta gisubizo gifatika bitanga.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, kuri Stade Parc des Princes i Paris mu Bufaransa. Umukino warangiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), isanganywe ubufatanye na Visit Rwanda, yatsinze Bayern Munich ibitego 5–4.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu minsi ishize, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, narebye amashusho agaragaza neza impamvu zitandukanye zigaragaza politiki yo mu Karere kacu, n’itandukaniro riri hagati y’imvugo za dipolomasi mpuzamahanga n’ubuzima nyakuri bw’abatuye u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rwatangije Ikigega kigamije gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SME’s) kubona igishoro.
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo ku wa Mbere tariki 27 Mata kizibanda ku buryo amakuru ajyanye n’ikorenabuhanga aboneka, afasha Guverinoma mu gufata ibyemezo bijyanye na politiki z’uburezi ku nzego zitandukanye.
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko Afurika ishaka kwigira no gukorana n’ibindi bice by’Isi mu buryo butanga umusaruro, aho guhezwa inyuma n’ivangura no guhiganwa bitari ngombwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ivuga ko Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta gahunda ifite yo gushyiraho ingano ntarengwa ya lisansi ihabwa ikinyabiziga kuri sitasiyo, nk’uko hari abamaze iminsi babihwihwisa.
Umushinjacyaha ushinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rukiko rwa Paris mu Bufaransa, Olivier Christen yirinze kugira icyo atangaza kuri Dosiye ya Padiri Wenceslas Munyeshyaka ndetse n’umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Agatha Kanziga.
U Bufaransa buri mu iperereza ku Banyarwanda 36 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyenganda bakorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, bavuga ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije, cyangwa ugenda bya hato na hato, kiza imbere mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo, bagasaba ko hakorwa ibishoboka kigakemuka byihuse.
Umunyamategeko akaba n’impuguke mu by’imiyoborere PLO Lumumba yashimye cyane u Rwanda ku rugendo rudasanzwe rw’iterambere rwagezeho nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arushimira uburyo rwiyubatse rukongera kuba Igihugu gifite icyerekezo n’icyizere.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), yasabye ibigo bya Leta byose kugura nibura 30% by’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Abaturage b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batuye i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo ya Congo, bamaze iminsi bazamura ijwi ryabo, aho bari hose, basaba ko hagira umuntu ubumva, akabatabara, ntibakomeze kwicwa na Leta yabo.
Byari ibyishimo byo kubonana hagati y’abakunzi babiri, umwe witwa KT Radio ku ruhande rumwe, ndetse n’ abayikurikirira kuri 96.7 FM, mu Ntara y’Amajyepfo i Muhanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’ubutekamutwe bwo kugurisha abantu uburo ku mafaranga Miliyoni hafi eshatu z’Amafaanga y’u Rwanda ku kilo.
Kuri uyu wa kabiri, ndetse no ku wa Gatatu, KT Radiyo iravugira i Muhanga, gahunda igamije kwegera abakunzi bayo izakomereza no mu bindi bice by’Igihugu.
Ibinyamakuru bya KigaliToday birangajwe imbere na KT Radio, birasura abaturage b’Akarere ka Muhanga n’uturere twa Ruhango na Ngororero, guhera kuri uyu wa kabiri, kugeza ku wa gatatu(uwa 21-22 Mata).
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu Mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.
Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
Ubuhamya bwatanzwe na Gatamba Jean de Dieu warokokeye mu murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana kuru uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi babashije kwirwanaho kugeza ubwo abicanyi bahuruje (…)
Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, abagera hafi ku 100 batwara abagenzi bamaze guhanirwa kubahenda bazamura ibiciro.
Igiciro cya Lisansi cyazamuwe kigera ku mafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro, ibiciro biratangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Muri Repubulika ya Congo-Brazzaville, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026 habereye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso, uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda nshya. Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, harimo na Perezida (…)
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr. Philbert Gakwenzire, yavuze ko Kiliziya ubundi yigisha kubana neza, ariko ngo si ko byagenze, kuko hari ingero nyinshi zibigaragaza, uhereye ku rwa Padiri Seromba Athanase, ndetse no ku bisigazwa by’inkingi (blocs) za Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange, mu Karere ka Ngororero.
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwibutso ruri mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa rwangijwe n’abataramenyekana.
Jenoside yakorewe Abatutsi itangira muri Mata 1994, Adeline Munganyinka yari umwana utangira ishuri.
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 213 z’Amayero (arenga miliyari 300 Frw), mu buryo bw’imari ikomatanyije (blended finance), igamije gushyigikira gahunda z’iterambere no gukomeza gucunga neza umwenda wa Leta.