Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yihanangirije Papa Leo XIV amusaba “kwitonda cyane” igihe atanga ibitekerezo ku bijyanye na tewolojiya, nyuma y’uko uyu mupapa anenze politiki mpuzamahanga ya Amerika, by’umwihariko ku bijyanye n’intambara.
Kimwe mu bintu byihariye byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uko, kimwe n’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust), hari abagore bamwe bagaragaje ishyaka rikomeye mu gukora Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubaho byahindutse nk’imibare ya buri munsi yo kugerageza kwirinda ibyago—aho kuva ku rugo ujya nko mu bilometero bike bishobora kuguhitana.
Guverinoma y’u Rwanda igiye kugeza ku ngo zibarirwa mu bihumbi 100 ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije, mu gihe izindi zibarirwa mu bihumbi 200 zizagezwaho amashanyarazi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuryango mugari wa Kigali Today Ltd, urimo KT Press, KT Radio 96.7 FM, KigaliToday.com, na Kigali Today TV (YouTube), ntidutangaza amakuru gusa, ahubwo muri ibi bihe turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kazi kacu k’itangazamakuru, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Twibuke Twiyubaka
Perezida wa IBUKA, Dr. Philibert Gakwenzire, asanga imyitwarire y’Ingabo z’Ababiligi ari igihamya y’uko batigeze bifuriza u Rwanda na Afurika amahoro.
Kuri uyu wa 11 Mata, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, mu cyahoze ari Komine Gashora habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 52 yabonetse.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba ari n’Umugaba Mukuru w’Ingaboza za Uganda, yavuze ko nta mushinga wo kubaka umuhanda uzongera gutangira atawuhaye umugisha.
Akarere ka Ngororero kagaragazwa nk’ahantu hafite amateka yihariye mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubwicanyi bwatangiye kare, mbere ya 1994, bugaragaza ko Jenoside itatangiranye n’ubwicanyi gusa ahubwo yatangiranye n’ingengabitekerezo n’imvugo z’urwango byagiye bikwirakwizwa mu baturage.
Mu 1950, ababyeyi b’I Sovu, ubu ni mu Karere ka Huye, babyaye umwana bamwita Jean Rumiya, maze bamurerera mu muco nyarwanda w’Ubupfura no kwanga ikibi, ugakurikira icyiza n’aho wasabwa kubitangira ikiguzi cy’ubuzima bwawe.
Ayinkamiye Louise warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuri ubu icyo yumva yakwitura Igihugu, ari uko abana be bose bajya mu nzego z’umutekano, bakaba abasirikare cyangwa abapolisi, kuko ngo iyo hataba abasirikare b’Inkotanyi atari kubaho.
Shimada Tomoaki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, yashimye ubudaheranwa u Rwanda rwagaragarije Isi yose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa rugaharanira kongera kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye.
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ry’ihumure ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yabereye i Rusororo kuri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 yabibukije ijambo babwiwe n’Inkotanyi bwa mbere rivuga riti ‘Baho ntugipfuye’.
Umwe mu bashinze Ibuka France Jeanne Allaire Kayigirwa yavuze ko baciye mu bihe bikomeye kugira ngo bemerwe, muri iki gihugu gifite amateka akomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu bakaba bamaze kugera ku bikorwa byiza.
Ambasaderi Dani Dayan, yaburiye abakomeje kurebera ibikorwa biganisha ku rwango ruhembera Jenoside, abibutsa ko Jenoside idatangirira mu bikorwa ahubwo ihera mu bitekerezo n’amagambo.
Karangwa Jean Marie Vianney, warokokeye Jenoside ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ibyago bikomeye, aho umuntu wamumenye amusanze mu bitaro aho yari arwariye, yamwemereye ko yamufasha gusubira iwabo mu rugo, aho kumuha ubwo bufasha amuhururiza abamwica.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka ’Walk to Remember’ rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko abirirwa mu nama zo kugirira nabi u Rwanda ntacyo bazageraho, yemeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguwe abarenga ibihumbi 100 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abadepite bagaragaje impungenge ku mitangire y’amasoko ya Leta, bavuga ko akomeje guharirwa abantu bake bifite, bigatuma ba rwiyemezamirimo bato n’urubyiruko badafashwa kugera ku mahirwe yo kuyapiganira, basaba ko hajyaho ingamba zituma umutungo wa Leta usaranganywa mu buryo buboneye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu izatangira gukoreshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028, ni ukuvuga mu mezi atatu abanza y’uwo mwaka.
Abanyakigali kimwe n’abandi bakirisitu bo hirya no hino ku Isi babukereye mu kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026.
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa bwabo bwa Pasika bageneye abakristu, babasabye kuba abahamya b’ukuri ba Kristu wazutse, by’umwihariko mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Banki ya Kigali yeretse Abakiriya bayo b’imena uburyo System ya ‘BK Open API’ izabafasha ikanaborohereza kubona serivisi mu buryo bworoshye batarinze gutegereza igihe kinini ndetse no kujyayo.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Ntara, bikazatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda nta kintu rushobora gukora mu byo rwasabwe byo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, niba Perezida wa Congo Felix Tshisekedi bakomeje kumureka agakora ibyo yishakiye.
Tekereza umusirikare warasezerewe burundu, akirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gufungwa inshuro eshatu mu gihe yari mu ngabo. Umwuga we wari urangiye, ndetse n’Inzozi ze za Pansiyo zari zirangiriye aho. Mu yandi mategeko ya gisirikare henshi ku isi, ibyo byari kuba birangiriye aho.
Hari umuturage wabwiye Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho Myiza y’Abaturage ko Ejo Heza yamwimye amafaranga yemererwa ku bwizigame bwe, ubu ngo akaba yaragejeje ikirego cye kuri Perezida wa Repubulika.
Guverinoma y’u Rwanda yijeje aborozi b’ingurube bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bari bameze nk’abibagiranye mu kugezwaho intanga z’ingurube hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka Drones, ko mu gihe kitarenze amezi atanu iki kibazo kizaba cyakemutse.